2011 – 2017 : Inganda zahanze imirimo mishya ihoraho hafi 2000

4 13-02-2018 - saa 11:27, Mathias Hitimana

Kuva mu 2011 kugeza mu 2016/2017, urwego rw’Inganda rwahanze imirimo 1921 ariko imyinshi mishya yiganje cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Nteko Ishinga Amategeko yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku ngendo yakoreye mu turere tumwe tugize intara n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gusura inganda, yagaragaje ko kuva muri 2011 kugeza muri 2016, umubare w’imirimo mishya yahanzwe n’urwego rw’inganda wazamutse ku kigereranyo cya 10%, aho abakozi bahoraho mu nganda wavuye kuri 18,657 ugera kuri 20,578.

Mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro imirimo ihoraho yavuye ku 1520 igera ku 4737; bigeze mu 2017, muri uru rwego imirimo yageze ku 4375.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu , Bazatoha Adolphe, yabwiye Inteko Rusange ko urwego rw’inganda rwangenze gahoro mu guhanga imirimo mu mwaka wa 2016-2017 ku gipimo cya 2%, asobanura ko uku kuzamuka ku kigero kidashimishije ugereranyije n’indi myaka yabanje kwatewe no gusubira inyuma k’urwego rw’ubwubatsi rwari rwarazamutse cyane mu myaka mike ishize.

Mu rwego rw’ubwubatsi, mu 2011 abafite imirimo ihoraho bari 8686, mu 2015/2016 bari 7738, bigeze mu 2017 baragabanuka bagera ku 6453. Iyo mibare ikagaragaza ko mu rwego rw’ubwubatsi habayeho gusubira inyuma ku kigero cya 26%.

Kugeza ubu urwego rw’inganda ruhanzwe amaso mu guhanga imirimo mishya, by’umwihariko hatezwa imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, muri gahunda ya Made in Rwanda.

Mu gutera ingabo mu bitugu iyo gahunda, u Rwanda ruri mu bihugu byafashe icyemezo cyo guca imyenda n’inkweto byinjira mu gihugu byarambawe (caguwa). Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 2 Nyakanga 2016.

Leta yabikoze yongera imisoro kuri caguwa, ikuba inshuro 25 umusoro ku myenda n’inkweto byinjira mu gihugu byarambawe; ku myenda wavuye ku madolari 0.2 ku kilo ugera kuri 2.5 naho ku nkweto uva ku madolari 0.2 ugera kuri 5.

Ubushakashatsi bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku wa 9 Ukwakira 2017, bwagaragaje ko abafite akazi bangana na 3 018 532 mu gihe abageze igihe cyo gukora mu Rwanda ari 3 625 529; bivuze ko abashomeri ari 606 997.

Uruganda C&H Garments Ltd Rwanda rukora imyenda ruri mu zahanze imirimo mishya mu myaka ishize
Perezida wa Komisiyo wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Nteko Ishinga Amategeko, Bazatoha Adolphe ageza raporo ku Nteko rusange
Abadepite bakurikiye raporo ku rrwego rw'inganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
pz 2018-02-14 03:37:54

ibi nikwakundi bavuze ngo abatsinze examen national ni 89,5% najye nti ubwo ndimo kbsa sindebye nsaga naraburije hhhhhhh imibare yacu sijya nyemera habe nagato

2
uwayo 2018-02-13 09:53:48

ubuse koko 2.000 koko nibyo byatumye hacibwa caguwa ubu abakoraga uwo mwuga ko barenga 200.000 none ngo 2000 nibo babonye akazi iyi myaka yose njye simbyumva ubuse 200.000 by’imirimo mishya ya buri mwaka bizagerwaho ryari bahu

3
Kaka 2018-02-13 06:15:07

Ndumva ntacyo inganda zitumariye muri urwo rwego rwoguhanga imirimo, uwo muvuduko ntaho watugeza: Kuko niba muvuga ko abashomeri barenga ibihumbi 600,000 mu myaka 7 (kuva 2011-2017) hakaba hamaze guhangwa imirimo iri munsi ya 2,000 nayo yinganjemo abacukukuzi (si mvuzeko umucukuzi ntacyo yakwimarira) byafata imyaka irenga 300x7 kugirango urwo rwego rw’inganda rugire icyo rumarira umushomeri uri mu Rwanda. Tutarebye imirimo yahagaritswe (nk’iyabacuruzaga caguwa) kubera urwo rweho.

4
xxxx 2018-02-13 04:04:57

Ariko imyenda ikorwa n’uru ruganda hari u wamenya aho igurishirizwa ngo abayikeneye bagure. Murakoze

Kwamamaza