IGIHE

Zanzibar yaciye kuri Ibiza na Bali mu birwa byo gusura mu 2024

0 12-05-2024 - saa 14:52, IGIHE

Zanzibar yashyizwe ku mwanya wa kabiri ku Isi mu birwa byiza abantu bashobora gusura mu 2024, ica ku bindi bisanzwe bikundwa cyane birimo Bali, Ibiza na Mallorca ho muri Espagne.

Iki kirwa giherereye muri Tanzania cyaciye aka gahigo binyuze mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Bounce gisanzwe gikora inyigo mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Iki kigo cyagaragaje ko Zanzibar iza ku mwanya wa kabiri mu birwa byiza byo gusura. Uwa mbere wafashwe n’ikirwa cya Phuket giherereye muri Thailand.

Kimwe mu byatumye Zanzibar iza imbere ni ikirere cyaho cyiza gikunze kurangwa n’ubushyuhe butarenga 28 °C, imvura igereranyije ndetse n’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja buri mu kigero.

Mu bindi byatumye Zanzibar yegukana uyu mwanya ni uko iki kirwa gifite ahantu henshi abantu bashobora kujya ku mucanga, ndetse hoteli zaho zikaba zihendutse kuko ibiciro mpuzandego ku ijoro ari 160$, mu gihe ahandi nka Bali usanga ari 1870$ ku ijoro.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo kuri iki kirwa, ubuyobozi bwa Zanzibar buherutse gutangaza ko hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri zirindwi, izaba ari iya mbere iri kuri uru rwego mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Zanzibar iri mu birwa bisurwa cyane muri Afurika aho imibare igaragaza ko mu 2023 iki kirwa cyasuwe n’abantu 638,498, bavuye kuri 548,503 bari bagisuye mu 2022.

Uretse Phuket na Zanzibar byihariye umwanya wa mbere n’uwa kabiri, ku wa gatatu hari Crete mu Bugiriki, ku wa Kane hakaba Puerto Rico.

Ikirwa cya Mallorca muri Espagne cyaje ku mwanya wa gatanu, icya Cozumel muri Mexique kiza ku mwanya wa gatandatu, ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa karindwi.

Ikirwa cya Aruba muri Amerika yo Hagati cyaje ku mwanya wa munani, icya Bali muri Indonesie kiza ku mwanya wa cyenda, mu gihe icya Ibiza nacyo cyo muri Espagne cyaje ku mwanya wa 10. Igiheruka ni Sardinia cyo mu Butaliyani cyaje ku mwanya wa 11.

Zanzibar yaciye kuri Ibiza na Bali mu birwa byo gusura mu 2024
Benshi mu basura Zanzibar bakunda umuco w’aba-masai basanga kuri iki kirwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza