IGIHE

Umuvuno w’u Rwanda nyuma y’uko bimwe mu bihugu bisabye abaturage babyo kwitwararika kurusura

8 25-04-2019 - saa 09:29, Cyprien Niyomwungeri

Ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba abaturage babyo kwigengesera kubera ibibazo by’umutekano muke bivuga ko uri mu bice bihana imbibi n’ibihugu bituranye narwo ndetse no muri Pariki ya Nyungwe n’iy’Ibirunga.

Mu cyumweru gishize nibwo ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, ku gice cyagenewe inama zihabwa abaturage babwo bajya mu mahanga, abajya mu Rwanda bamenyeshejwe ahantu hatatu bagomba kwitondera.

Aha mbere ni muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga “kubera ibibazo bishobora kuvuka”, kugenda hagati y’u Rwanda na Uganda kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi “n’ibibazo byo gufunga umupaka wo ku butaka”, aha gatatu ni muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu muhanda uva cyangwa ujya i Nyamagabe “kubera ibibazo biheruka.”

Canada nayo yanditse ku gice cyagenewe inama zihabwa abaturage bayo bajya mu mahanga, ibwira abajya mu Rwanda ko ‘bakwiye kwitwararika bikomeye bari mu Rwanda bitewe n’ibibazo by’umutekano muke mu bihugu bituranye narwo’.

Ivuga kandi ko ‘hari ibitero mu gace gahana imbibi n’u Burundi byabaye mu 2018, igasaba abaturage bayo kuba maso kuko umutekano ushobora guhungabana igihe icyo ari cyo cyose’.

Gusa ivuga ko nta gikorwa kidasanzwe cy’umutekano muke cyari cyavugwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga cyangwa iya Nyungwe, nubwo u Bufaransa bwo buhashyira mu hantu hari ibibazo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ibyo ibi bihugu bitangaza atari byo kandi u Rwanda rugiye kuganira nabyo bikabihindura.

Ati “Ntabwo ari byo, ibyo bandika ntabwo bihuje n’ibiri mu Rwanda, murabizi umutekano hariya mu Birunga no muri Nyungwe urahari, ibyo bavuga ntabwo bihuye n’ukuri ariko tuzabiganira na bo turebe ko babihindura”.

Ku kuba ibihugu biburira abaturage babyo ku mutekano uri mu Rwanda bikomeje kwiyongera, Nduhungirehe, avuga ko bifitanye isano n’icengezamatwara ry’imitwe yitwaje intwaro ivuga ko irwanya u Rwanda.

Ati “Ntabwo tubizi tuzabaganiriza tubabaze ariko nyine hagomba kuba harimo na biriye by’icengezamatwara ry’iriya mitwe yitwaje intwaro ivuga ibintu bidahuye n’ukuri.”

Mu minsi ishize havuzwe ibibazo by’umutekano muke mu bice bikikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ariko ubwo byatahurwaga, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye ababiri inyuma biza gutangazwa ko bahise bahungira mu Burundi.

Nsabimana Callixte, uzwi nka Sankara, uvuga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, yigambye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Gusa ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi muri rusange ntibahwema kubwira abaturage ko ibi bivugwa ari ibihuha bigamije kubarangaza no kubasubiza inyuma, ngo bateshuke ku mugambi w’iterambere.

Ibi bihugu biraburira abaturage babyo kutaza mu Rwanda mu gihe ruherutse gushyirwa mu bihugu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zabwiye abaturage bazo ko babigiyemo nta kibazo bahura nacyo.

Amerika itanga uyu muburo igendeye ku byaha bikorerwa ahantu, iterabwoba, guta muri yombi abasivili, ibiza karemano n’urwego rw’ubuzima.

U Bwongereza bwo buvuga ko nubwo u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda, ibi bitagize ingaruka ku bandi bafite ubundi bwenegihugu barimo n’Abongereza, ariko bishobora kongera ubugenzuzi bw’umutekano ku mupaka. Buvuga ko muri rusange umutekano uhari ndetse n’ibyaha bikaba ari bike mu Rwanda.

U Rwanda rwaburiye abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano bahurirayo nabyo.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ari nacyo kireberera ubukerarugendo, Emmanuel Hategeka, aherutse kubwira IGIHE ko ibyo u Bufaransa bwakoze ari ugutwara u Rwanda mu gatebo kamwe n’ibihugu birukikije kandi umutekano warwo wizewe.

Umutuzo uba ari wose muri One &Only Nyungwe House yegereye ishyamba rya Nyungwe muri Nyamasheke
Perezida w’Inteko Ishinga amategeko wa Nouvelle Zelande, Trevor Mallard yasuye ingagi zo mu muryango wa Agashya ku wa Gatandatu
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ibyo ibi bihugu bitangaza atari byo kandi u Rwanda rugiye kuganira nabyo bikabihindura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kim 2019-04-27 14:14:02

Abanyarwanda icyo basabwa n’ugukomeza gukora nkuko bisanzwe mukiteza imbere. kujya mugutekereza no kuvuga ko hari umutekano muke mubivemo, mubiharire abashinzwe umutekano kandi mubizere.

2
Niyonkuru dieudonne 2019-04-25 21:58:12

Abasebya Urwanda nabatarushakira amahoro no kurusebya Ibyo byose Urwanda nabanyarwanda turi kumugambi w ’Imana ntacyo bazakora ahubwo bazakorwanisoni

3
che 2019-04-25 15:13:01

icyo zi cyo abo bose nta mutekanno baturusha, wapi!

4
Kinigi 2019-04-25 10:56:10

Njyewe ndumva ibi bihugu twacana umubano ahubwo tugahambiriza ba ambassadeurs babyo.

5
john 2019-04-25 07:30:19

Ibyo bigaragaza ibyo batwifuriza ariko bamenye ko atari ko IMANA ibishaka.

6
Uwamahoro 2019-04-25 05:50:45

Abazungu niko iteka bakora baragusebya bakaguteza bene wabo, ngaho nawe ndebera ejobundi byari ubufaransa none na canada iti hariya wapi nta mutekabno uhari. hum

7
Muhire 2019-04-25 05:44:39

Antoine sinzi niba wirengagiza ko utazi ikimuhatse areba yase igitsure.Aho tuva twahagejejwe nabo aho tugana ho ntibazakubeshye Imana yonyine niho ihazi yonyine ntukumve slogans politiki ngo uzimire bunguri.Baratureba rero ahubwo shikama usenge Imana.

8
IBYIMANA Antoine 2019-04-25 04:45:20

U Rwanda aho twavuye turahazi,aho tugeze turahazi,aho twifuza kugera turahazi.Twebwe nk’abanyarwanda twirinde ibihuha!!!!!!!!!!!!

Kwamamaza