Uko hoteli zo mu Rwanda zirutana mu nyenyeri

24 30-10-2017 - saa 11:42, Cyprien Niyomwungeri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) mu cyumweru gishize cyatanze ibyemezo byo gukora, kinashyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo, birimo amahoteli 50 yagenzuwe, abatwara abakerarugendo umunani n’ababayobora icyenda.

Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo ngenderwaho mu gushyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo, riteganya ko buri myaka ibiri ibigo by’ubukerarugendo bishyirwa mu byiciro [bihabwa inyenyeri].

Kuri iyi nshuro ibigo 75 birimo amahoteli 56, yari yasabye icyemezo cyo gukora no gushyirwa mu byiciro hagendewe ku bipimo by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), agera kuri 50 aba ariyo yemererwa bitewe n’ibisabwa birimo inyubako, serivisi, abakozi n’uko abakiriya banyurwa na serivizi bahabwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi, yasobanuye ko gushyira mu byiciro ibigo bikora ubukerarugendo ari naho habarizwa amahoteli, bigamije kongera ubwiza bwa serivisi zihabwa abakerarugendo, gufasha abakiriya kumenya urwego rwa serivisi basangayo n’ibindi.

Ibi bizaca akajagari k’aho byakunze kugaragara ko abafite inyubako zitanga serivisi z’ubukerarugendo bihaga amazina bashatse, bakishyira mu byiciro ndetse bakagena n’ibiciro bashatse akenshi bitandukanye na serivisi bafite.

RDB ivuga ko hazajya hakorwa ubugenzuzi mbere y’uko ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo gishyirwa mu cyiciro, gihabwe uruhushya rw’imyaka ibiri ruvugururwa hakurikijwe ubundi bugenzuzi.

Iki kigo kandi giteganya ko ibindi bigo 208 bitanga serivisi zirimo no gucumbikira abantu bizaba byahawe impushya bikanashyirwa mu byiciro bitarenze uyu mwaka, naho utubari na restaurant zigera kuri 300 zikazahabwa ibyemezo bitarenze Gicurasi 2018.

Uko amwe mu mahoteli arutanwa mu nyenyeri

Urwego rwa mbere rw’inyenyeri eshanu rurimo amahoteli atatu ariyo; Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriot Hotel.

Hakurikijwe amahoteli n’ibigo bicumbikira abantu byagenzuwe, icyiciro cya hoteli zifite inyenyeri enye kirimo; Lemigo Hotel, Hotel des Milles Collines, Ubumwe Grande Hotel, Golden Tulip La Palisse Nyamata, Gorilla Golf Hotel, Lake Kivu Serena Hotel na Sabyinyo Silverback Lodge.

Hoteli ziri ku rwego rw’inyenyeri eshatu mu zagenzuye ni: Manor Hotel, Virunga Hotel, The Mirror Hotel, Classic Hotel, Kigali Diplomat Hotel, Centre Saint Andre de Kabgayi, Splendid Hotel, Hill Top Country Club, Galaxy Hotel, Palast Rock Hotel, BeauxSejours Hotel, Centre Notre Dame de Fatima, Five to Five Hotel.

Hari kandi Sports View Hotel, La Palisse Nyandungu, Nobleza Hotel, La Palme Hotel, Hill View Hotel Kigali, Great Season Hotel na Hotel Cheza Lando.

Iziri ku rwego rw’inyenyeri ebyiri ni Gisozi World House, Centre Mater Dei de Boni Consili, Home inn Hotel, Montana Vista Hotel, Western Mountain Hotel, Urban City Hotel, Centre Bethanie, Splendid Kalisimbi Hotel, Gloria Hotel, Stipp Hotel Gisenyi, Snow Hotel, Belvedere Hotel.

Uru rwego rurimo kandi Garr Hotel, La Palisse Gashora, Dereva Hotel, Virunga Lodge, Mostej Hotel na Monsato Hotel yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri imwe.

Marriot Hotel iri mu rwego rwa mbere rw'izifite inyenyeri eshanu mu Rwanda
Radisson Blu Hotel nayo iri mu cyiciro cya hotel z'inyenyeri eshanu
Kigali Serena Hotel ni imwe muri hotel z'inyenyeri eshanu mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Holy 2017-11-04 05:08:38

Ko kurutonde ntaho mbona Park inn ?

2
Holy 2017-11-04 05:08:37

Ko kurutonde ntaho mbona Park inn ?

3
Muforomo McDave 2017-11-01 01:41:39

Mu Rwanda hazashyirweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukora ranking na za sondage kabisa kuko ino si ranking ni amafuti gusa. Ko ntaebamo imwe y’abarokore Dove Hotel se yo nta n’Inyenyeri n’imwe ifite da ? Yababababababababa ,akumiro ni itushi wallah

4
gasana 2017-10-31 06:14:39

Uzi ko Rusizi ikiri nyuma cyane nta hotel ihaba buriya umuntu agiyeyo yacumbika he?mutumare amatsiko?

5
Bahizi 2017-10-31 02:14:19

grand legacy yo ko najyaga ngirango ni inyenyeri 5 ikaba ntanaho igaragara

6
Andrew 2017-10-31 01:38:44

Aha ntabwo iyi ranking iri mu Mucyo kabisa. Ni gute ufata centre saint andre, ukayiha ngo inyenyeri 3 mu rwego rumwe na za Lemigo, Classic hotel...Ikitwa ngo iruta birenze izindi hotels za nyazo? Iri ranking irapfuye pe. Izasubirwemo kuko ntacyo yaba imaze mu "gihe hotels zitari aho zigomba kuba".

7
gakire 2017-10-31 00:47:19

ese mwambwira Huye hari hotel ihabarizwa.ntaniyi nyenyeri imwe?

8
Gasana 2017-10-30 23:26:30

Yeee buriya Boni Concilli ni 2 ubwo niyo ikomeye I Huye!

9
Ely 2017-10-30 16:06:17

Nonese Ubu koko tuvuge ko ubis y’ihuye atari hotel? Naho c Ubu koko tuvuge ko I Nyanza nta hotel ihaba?

10
Xxx 2017-10-30 11:16:51

NI BYIZA BIBEREYE IJISHO,KANDI N’ABIFITE BIRANYURA ariko uwabuze ikijumba cyo kurarira Ntarebayo. Mureke dusenge Imana idufashe iterambere rihere Ku bari inyuma begerane n’abateye imbere. Ariko nibadatera imbere NABO BAZANYURWE BIHE IMANA BAZAJYE MU IJURU.TUTAZAKENERA KU ISI TUKABURA NO MU IJURU KANDI IMANA ARITWE YARIGENEYE (abakene) YAKOBO 2:5
IKINDI ABO BAGIZE IMANA BIBUKE N’IMPERUKA UBWO BYOSE BIZAYENGA BIGASHONGA !!ngaho mugubwe neza MU ri byose Umwuka n’umubiri

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza