IGIHE

Umunyamerikakazi n’umukozi uyobora ba mukerarugendo bashimutiwe muri pariki muri Uganda

1 3-04-2019 - saa 16:14, IGIHE

Polisi ya Uganda yatangaje ko yohereje abapolisi badasanzwe bo gufatanya n’izindi nzego mu gukurikirana abantu bane bitwaje intwaro, bashimuse Umunyamerikakazi n’Umunya-Uganda uyobora ba mukerarugendo, ubwo bari mu bukerarugendo bwa nijoro muri Pariki y’Igihugu ya Queen Elizabeth.

Polisi ivuga ko byabaye kuri uyu wa Kabiri hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’ijoro, muri iyi pariki ikora ku mupaka wa Repubulila ya Demokarasi ya Congo, RDC.

Iti “Abo bitwaje intwaro bafatiye imbunda kuri aba ba mukerarugendo, bafata babiri muri bane barabajyana. Barimo umugore Kimbley Sue Endecott w’imyaka 35 n’umushoferi Jean Paul.”

Ngo bagendaga mu modoka zitwara ba mukerarugendo, ariko nyuma yo gushimuta babiri, ababikoze basize imodoka aho ariko batwara imfunguzo zayo. Abasigaye bahise bitabaza ubuyobozi bwa pariki burabafasha, ndetse ngo bameze neza.

Polisi ivuga ko ambasade ya Amerika i Kampala yahise imenyeshwa ibibaye, isaba ko hakorwa ibishoboka byose bakarekurwa.

Yakomeje iti “Ababashimuse, bifashishije telefoni yabo basabye guhabwa 500 000$. Turakeka ko gushaka aya mafaranga ari byo byatumye bakora ibi.”

Inzego z’umutekano zahise zigota inzira zose zisohoka muri Uganda zinjira muri RDC. Polisi yavuze ko iki gikorwa kidasanzwe kuko iyi pariki imaze igihe itekanye, ku buryo abateganya kuyisura mu minsi ya vuba badakwiye gucika intege.

Mu mwaka ushize ubukerarugendo muri pariki zihana imbibi na RDC bwahagaritswe nyuma y’uko ba mukerarugendo babiri b’Abongereza n’umushoferi bashimuswe, bakarekurwa nyuma y’iminsi ibiri.

Pariki y'Igihugu ya Queen Elisabeth ni imwe mu zikomeye muri Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nzemerimana J.Damascene 2019-04-03 10:17:05

ndumva ibyo abobagizi banabi bakora,arindengakamere.gusa icyobakorerwa,nukubafata,bagahabwa,igihano gikwiriye,inkozizababi.ukonukwigira,inyeshyambambi.

Kwamamaza