IGIHE

Ubwato bwa Mantis Kivu Queen uBuranga bwagonze ibuye mu Kivu

0 30-04-2024 - saa 14:05, IGIHE

Ubwato bukora nka hotel bwa Mantis Kivu Queen uBuranga, bwagonze ibuye hagati mu Kivu ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ku gice cyo mu Kagari ka Ninzi.

Byabaye mu masaha ya Saa Yine zishyira Saa Tanu ku wa Mbere. Abantu bari baburimo, bari bari gutembera nk’ibisanzwe, buri mu cyerekezo kigana mu Karere ka Karongi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko muri ayo mazi, hari ahantu harimo ikintu umuntu yagereranya n’urutare, ku buryo ubwo bwato bwakigezeho, bugahagama ntibubashe gukomeza kugenda.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ni kwa kundi bunyura hejuru mu mazi, ariko hasi harimo ikintu, ni uko bwahagamye.”

Ubwo byari bimaze kuba, abantu bose bari baburimo, bakuwemo nta n’umwe ugize icyo aba, hanyuma ubwato bufashwa kuva aho bushyirwa hakurya ku nkombe mu gihe hakigenzurwa niba nta kibazo bwagize.

Hakoreshejwe ubwato bundi, burabunyeganyeza, buva aho. Umutangabuhamya ati “ntabwo bwarohamye, ni uko kugonga cyangwa se guhagama kwabayeho. Ubu buracyari ku nkombe, bagomba kubukorera isuzuma kugira ngo barebe niba ntacyo bwabaye”.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ubu bwato bwari bukiri ku nkombe, aho buri gusuzumwa neza ngo harebwe niba nta kibazo bwahuye nacyo.

Ubu bwato burimo hoteli y’ibyumba 10 bifite umwihariko utandukanye. Ubu bwato kandi bufite restaurant n’akabari, “piscine” na “jacuzzi” hamwe n’umwanya munini wo hanze ufasha abashyitsi kuruhuka mu gihe bari gutembera mu Kiyaga cya Kivu.

Ku wa Mbere, bwagonze ibuye riri mu mazi, gusa nta muntu n'umwe wigeze ahura n'ikibazo ndetse nabwo ntibwarohamye
Ba mukerarugendo baba bashobora kumara amajoro atatu muri ubu bwato batember'a
Ubu bwato bukora nka hotel, aho abantu baba baburimo bashobora gutembera mu bice bitandukanye by'u Rwanda bari mu mazi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza