IGIHE

Ubukerarugendo mu isura nshya i Kigali kubera imodoka zoroshya kuyizenguruka (Amafoto)

15 21-03-2019 - saa 15:14, Mukaneza M.Ange

Umujyi wa Kigali umaze imyaka isaga 110 ubayeho, utatswe n’ibyiza nyaburanga byinshi birimo ibigaragaza amateka ya kera n’iterambere rigaragarira mu bikorwaremezo n’imiturirwa izamurwa uko bwije n’uko bukeye.

Bitewe n’imiterere n’uburyo bukoreshwa mu ngendo ariko ntibyari byoroshye gusura ibi byiza, ari nayo mpamvu hazanywe imodoka nini izajya ifasha ba mukerarugendo baturutse mu mahanga ndetse n’Abanyarwanda bifuza kumenya byinshi ku mujyi wabo.

Kuri uyu wa Kane nibwo izi modoka zifite imyanya igerekeranye (Double Decker), yatangiye gukora ingendo zizenguruka umujyi wa Kigali, mu gikorwa cyatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB ku bufatanye na Sosiyete Kigali City Tour ari nayo nyiri uyu mushinga.

Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza, yagaragaje ko kimwe mu bintu byaburaga mu bukerarugendo bw’u Rwanda ari imodoka zitembereza abantu mu mujyi, by’umwihariko igihe hari itsinda ry’abashyitsi bari ku rwego rwo hejuru bifuza kumenya byimbitse Kigali.

Ati “Izi modoka zizatanga umusanzu mu byiciro byinshi, kimwe ni uguteza imbere ubukerarugendo mu mujyi wa Kigali, ikindi ni ukwigisha by’umwihariko urubyiruko. Kubera amateka yacu, benshi muri twe ntitwavukiye mu Rwanda, iyi modoka izaha urubyiruko urubuga rwo kwiga no gutembera umujyi”.

Ibi kandi yabihurijeho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, wavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu bintu umujyi wa Kigali ushyizemo imbaraga kandi nubwo u Rwanda rwakira ba mukerarugendo b’abanyamahanga bagera kuri miliyoni 1.6 ku mwaka, umubare ukiri muto ugereranyije n’ibindi bihugu.

Yakomeje avuga ko iyi ariyo mpamvu u Rwanda rugikeneye gushyira imbaraga nyinshi mu kongera umubare w’abakora ubukerarugengo baba abanyamahanga n’Abanyarwanda, izi modoka zikaba zije kurushaho gushyira ku rundi rwego ibirebana uburyo bukoreshwa mu kubatembereza.

Umuyobozi wa Kigali City Tour, Munyandamutsa Augustin, yavuze ko iyi modoka yahawe izina rya ‘Sightseeing Bus’ ifite imyanya 64, bakaba baratekereje kuzizana mu Rwanda nk’uburyo bwo kongera ibikorwa ba mukerarugendo bashobora gukora igihe basuye Kigali.

Uwayo Honorine ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri Kigali City Tour, yabwiye IGIHE ko izi modoka zizatuma ibikorwa byo gutembereza abantu mu mujyi byoroha, aho bazajya bajyana abantu ku nyubako, inzu ndangamurage ndetse n’ibindi byiza biwutatse.

Ati “Imodoka twari dusanzwe dufite ntizari zigerekeranye. Tuzajya dutwara abantu benshi, abicaye hejuru by’umwihariko bazajya babasha kureba umujyi wa Kigali mu buryo bwagutse, no gufata amafoto igihe babyifuza”.

Gutembereza abantu mu mujyi wa Kigali hakoreshejwe iyi modoka bizajya bikorwa mu byiciro bitatu, buri cyiciro kikazajya kimara amasaha atatu.

Icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita, abantu batemberezwe mu duce twa kera tw’umujyi nka Nyamirambo, Kimisagara, Nyabugogo n’ahandi.

Guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe, abantu bazajya batemberezwa mu duce dushya tw’umujyi wa Kigali turimo Nyarutarama, Kibagabaga, Kacyiru n’ahandi.

Kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, bazajya bajyanwa mu bice bya Kicukiro na Rebero kugira ngo bitegereze neza Umujyi wa Kigali mu masaha y’ijoro.
Bazajya banatemberezwa ahantu hatandukanye hagaragaza ubuzima bw’umujyi mu masaha y’ijoro.

Uretse kuba ifite imyanya igerekeranye, iyi modoka ifite ibyuma bitanga umuyaga, ahashobora gucomeka telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, televiziyo ndetse na Internet itagira umugozi.

Kugenda muri izi modoka, abanyarwanda n’abaturage ba EAC bazajya bishyura 25000 Frw naho abanyamahanga bishyure $50 (hafi 45000 Frw).

Izi modoka zifite ubushobozi bwo gutwara abantu mu bice bibiri bigerekeranye
Izi modoka zizajya zifasha abantu kwishimira ibyiza bitatse Umujyi wa Kigali
Kugenda muri izi modoka, abanyarwanda n’abaturage ba EAC bazajya bishyura 25000 Frw naho abanyamahanga bishyure $50
Izi modoka zizafasha ba mukerarugendo gutembera Umujyi wa Kigali
Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry'uyu mushinga
Mu gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga kuri uyu wa Kane
Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza, yagaragaje ko kimwe mu bintu byaburaga mu bukerarugendo bw’u Rwanda ari imodoka zitembereza abantu mu mujyi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu bintu umujyi wa Kigali ushyizemo imbaraga
Munyandamutsa Augustin uyobora Kigali City Tour yavuze ko uyu mushinga bawutekereje mu kongera ibikorwa bishimisha ba mukerarugendo i Kigali

Amafoto: Rwanda Gov.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Muzehe 2019-03-23 00:13:58

Ndakomeza ntege quaster Aya jye sinayabona ariko abayafite muryoherwe n’ubwiza Bwa Kigali!!!

2
chris 2019-03-22 17:22:59

ngo bazabanyuza muhima, kimisagara,nyamirambo hahahhhh ntibazibagirwe na gatsata (kiderenka)

3
Gerard 2019-03-22 13:41:13

Ni igitekerezo cyiza cyo kuzana double deckers, ahubwo abashinzwe ubwikorezi nibatwigire uko izi modoka zimenyerewe cyane i Burayi zanakoreshwa hano I Rwanda mu gutwara abantu mu rwego rwo kwirinda umubyigano no kugenda abagenzi bahagaze muri bus kandi zanagabanya emboutellage mu mihanda dusanzwe dufite itari minini, aho wanasanga aho wagakeneye buses 2 wahakoresha bus 1 gusa.

4
Hano 2019-03-21 22:32:37

Bajye no mu ntara

5
Tony 2019-03-21 19:25:32

Mukurikije amafr Umunyarwanda yinjiza Ni nde wakoroherwa no gutanga 25000 frws ngo azenguruke Kgli ko uwayigondera n ubundi afite imodoka ye Ayo 25000 yayashyiramo akawuzenguruka atirengagije no kuba afite amavuta Ari bukomeze gahunda z umuryango we nko kujya guhaha, kujyana abana out ishuli kujya ku kazi etc

6
Naz bwoy 2019-03-21 19:02:02

@Hassan @kaka mufite imyaka ingahe ko ubanza muri out of data uziko mumeze nkaho mutazi urwababyaye even ntago ntekereza ko umuntu ufite ubwenge kandi ujijutse Abona igikorwa nkiki giteza imbere igihugu nabaturage muri rusange warangiza mukavuga amagambo ameze kuriya shame on you! Guys nimwe ejo bundi bahereza akazi ngo muyobore abaturage ahubwo mugashimishwa no guhaza ibidi byanyu mwinezeza mubigenewe abana baba nyarwanda muteye isoni nagahinda

7
Naz bwoy 2019-03-21 19:02:02

@Hassan @kaka mufite imyaka ingahe ko ubanza muri out of data uziko mumeze nkaho mutazi urwababyaye even ntago ntekereza ko umuntu ufite ubwenge kandi ujijutse Abona igikorwa nkiki giteza imbere igihugu nabaturage muri rusange warangiza mukavuga amagambo ameze kuriya shame on you! Guys nimwe ejo bundi bahereza akazi ngo muyobore abaturage ahubwo mugashimishwa no guhaza ibidi byanyu mwinezeza mubigenewe abana baba nyarwanda muteye isoni nagahinda

8
Mimi 2019-03-21 18:58:01

Jye ndabona mwakwiga ukuntu mwajya mutujyana nka Rubavu. Umuntu akagenda yicaye hejuru afite icyo kunywa no kurya areba imisozi n’ibindi. Ariko Kigali gusa ndumva abanyarwanda batazabyitabira. Ikindi, mukatugabanyiriza ibiciro bikaba nka 15,000

9
arrounge 2019-03-21 15:16:00

Andika hanol
Ayo mafaranga nimenshi kumwene gihugu nkumunyarwanda bagakwiye kuyashira kugihumbi kubicara hasi hejuru akaba bitanu hanyuma niba batanga na kafanta cg inyange bikaba dix mille kandi hakabamo abagenda basobanurira abajyenzi ibyo bikorwa bitatse kigali ntabwo wanyuza abantu nkahariya nyabugogo ujyakukinamba numuntu haba hanuka umwuka mubi uhereye hariya bacururiza Injanga namafi NGO umuntu azakwishyure
birasaba kureba sites nyazo ubuse wanyura mumuhima ukaboniki hari hafi nibitaro?

10
beat 2019-03-21 11:49:44

nukuzadukorera ubuvugizi ibiryabarezi bizavaho hakaza izi tukajya tugenda twicaye tudapakiye nkibishyimbo nokwibwa bitabuze ko barwiyemeza Mirimo ariko transport ikiba ikiri ikibazo

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza