IGIHE

U Rwanda rumaze kungukira miliyari 36 Frw mu bufatanye na Arsenal

18 20-08-2019 - saa 16:16, Ferdinand Maniraguha

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal bumaze kugira inyungu ibarirwa muri miliyoni 36 z’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 36 Frw.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru mu gihe hitegurwa umunsi wo Kwita Izina abana b’ingagi 25.

Umwaka ushize binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikipe ya Arsenal FC, ikazajya yambara imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ ndetse ikarumenyekanisha mu bundi buryo butandukanye.

Ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018, nibwo ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal FC bwatangiye ku mukino iyi kipe yakinagamo na Manchester City.

RDB ntiyatangaje amafaranga yishyuye iyo kipe iri mu zikunzwe ku Isi, gusa ivuga ko ari ayari ateganyirijwe kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yabwiye abanyamakuru ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bumaze kubyara umusaruro nyuma y’umwaka umwe butangiye.

Yavuze ko bifashishije imibare yakusanyijwe n’ibigo mpuzamahanga, inyungu u Rwanda rumaze kuvana muri ubwo bufatanye ibarirwa muri miliyari 36 Frw.

Ati “Mbere yo gusinya ayo masezerano 71 % by’amamiliyoni y’abafana ba Arsenal ntibabonaga u Rwanda nk’ahantu ho gusura ariko mu mpera z’umwaka wa mbere w’ubufatanye , kimwe cya kabiri cyabo babona u Rwanda nk’ahantu ho gusura.”

Kaliza yavuze ko mu mwaka wa 2018 ba bakerarugendo bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda biyongereyeho 5 % .

Yakomeje avuga ko uburyo bwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakozwe na Arsenal, bwageze ku bantu miliyoni 4.3 , akaba asanga ari umusaruro ufatika.

Ati “Bivuze ko ishusho yacu iri kubonwa n’abantu basaga miliyoni enye ku Isi. N’iyo wakoresha kwamamaza kuri Televiziyo ntiwabasha kubona abantu nk’aba. Ni igihamya ko bifite akamaro.”

Inyungu kandi y’ubwo bufatanye RDB igaragaza ko ibonekera mu mubare w’abatangiye gukurikira ibikorwa byo gusura u Rwanda (Visit Rwanda) aho ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube ababikurikira biyongereye ku kigero cya cya 100 % , kuri Instagram biyongeye ku kigero cya 507 %, kuri Twitter biyongera ku kigero cya 72 % naho kuri Facebook biyongeyere ku kigero cya 44 %.

Naivasha Oakes ushinzwe ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, yavuze ko iyo mibare y’agaciro k’inyungu u Rwanda rumaze kuvana muri ubwo bufatanye, hifashishijwe uburyo butandukanye bwabazwe n’ibigo bizobereye.

Ati “Aha mbere harebwaga agaciro ko kwamamaza kuri za Televiziyo, ibiganiro n’ibijyanye no kwamamaza u Rwanda bitangazwa buri gihe iyo Arsenal iri gukina , ako gaciro kabarwa n’ibigo mpuzamahanga mu kubarura iby’itangazamakuru , bakanareba uburyo uko kwamamaza u Rwanda birebwa , bakareba bati ese uko kwamamaza iyo u Rwanda ruba rubyishyura rwari kwishyura angahe.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo mu Rwanda (RTTA) Mutoni Bonita, yavuze ko bishimishije kubona ubufatanye nk’ubwo bumaze gutuma u Rwanda rumenyekana hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko nk’abakurikiranira hafi iby’ubukerarugendo, ba mukerarugendo bavuye mu Bwongereza bagiye bagabanyuka mu bindi bihugu mu minsi ishize kubera ibibazo by’icyo gihugu cyivanye mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Brexit) na Ebola ivugwa mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Mutoni yavuze ko kuba mu Rwanda bariyongereye bigaragaza agaciro k’ubufatanye na Arsenal.

Ati “Dukwiriye gushimira RDB ku bw’imbaraga mu kongera abakerarugendo b’abongereza mu Rwanda. Ahanini haba mu Karere n’ahandi umubare wabo wagiye hasi kubera nka Brexit na Ebola ariko siko byagenze mu Rwanda.”

Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda haje abakerarugendo bangana na miliyoni 1.7.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yabwiye abanyamakuru ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bumaze kubyara umusaruro nyuma y’umwaka umwe butangiye
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo mu Rwanda (RTTA) Mutoni Bonita, yavuze ko bishimishije kubona ubufatanye nk’ubwo bumaze gutuma u Rwanda rumenyekana
Naivasha Oakes ushinzwe ubufatanye bw'u Rwanda n'ikipe ya Arsenal, yavuze ko iyo mibare y’agaciro k’inyungu u Rwanda rumaze kuvana muri ubwo bufatanye, hifashishijwe uburyo butandukanye bwabazwe n’ibigo bizobereye

Amafoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Gasirabo 2019-08-21 16:35:39

Ubu bucuruzi burarenze bahite bafata ayo bungutse bayashyire muri Machester city no muri Liverpool duhite tubona miliayari 108 mumwaka umwe ubundi abanyarwanda tujye twirirwa twigaramiye! Ubu bucuruzi burarenze!

2
ejo 2019-08-21 05:55:49

ubu bucuruzi ko bwaba bwunguka cyane ra! miliyari 36 mu mwaka gusa! babwire nibindi bihugu bijye muri iyo deal, Ibinyoma gusa peeeeee!

3
Manu 2019-08-21 05:30:46

Ni igikorwa cyiza rwose. Ni icyo gushimirwa. Gusa Urwo rwunguko nibarukoreshe bubakira abantu babuze aho baba mu cyaro bagicumbitse n’ababuze mitiweri n’abatuye mu tuzu tumeze nka nyakatsi tujya tubona ku ma televiziyo no mu binyamakuru

4
Bosenibamwe 2019-08-21 04:41:56

Niba mwarungutse ako kayabo nimutugabanyirize imisoro igiye kuzadutagangaza. Urebye ibyo mutubwira mwungutse cg iterambere mutubwira ntitwaba tugiye kwicwa n agahinda kubera imisoro idahuye n ubushobozi bwacu.

5
HABANA Eric 2019-08-21 03:19:22

Gumya utere mbere Rwanda,, ubundi Business is a risk, burya nutinya gufata credit/bank loan, bishobora kukugora gutera imbere, ikindi igihugu cyacu gikwiye gushyira imbaraga muri tourism Sector, kuko u Rwanda rufite byiza byinshi byo gusura, kuharuhukira, umutekano usesuye, climat nziza, isuku, Rwandair itangiye kugera henshi... ikindi ariya mafaranga ashobora kwikuba gatatu kuko niba tubonye ariya ari umwaka wa mbere, imyaka ikurikiyeho ashobora kuzamuka cyane. Ikindi nisabira abashinzwe tourism n’umugi wa kigali n’indi migi yunganira kigali n’ugufatira ingamba abanyarwanda bafite umuco mubi wo gusabiriza bagenda biyongera, dore ko abanyamahanga baza badusanga mbona bamaze no kuba benshi cyane, muri quartier za kigali zose iziciriritse n’iza VIP hose ubasangamo. Ikindi nisabira inzego z’ibanze isuku yo kumubiri n’imyambaro cyane cyane kubana n’ishyirwemo imbaraga, kuki hatabaho igice cy’umusi mu cyumweru, abana bakigishwa kumesa imyenda yabo bambara mu rugo bavanyemo iy’ishuri, bityo byatuma abana bacu basa neza n’igihe batari kw’ishuri.
Ministeri ishinzwe inzego z’ibanze n’iy’amashuri badufashe bige ukuntu abana bacu bagira imyenda isa neza nyuma yo kuva ku ishuri. Rwanda nzakwitura iki ko ngukunda cyane.
Murakoze

6
Rutikanga 2019-08-21 01:53:35

Ariko rwose..... Ni gute habaho guhisha ayo twashoye... Warangize ngo wungutse aya ngaya??? Ko batubwira bati kubaka convention center byatwaye aya ngaya, ikibuga cy’indege cyatwaye aya, Kigali Arena yatwaye aya... Byagera mu kwamamaza muri Arsenal hakabaho guceceka? Mu bigaragara nuko ayo mafaranga yashowe ari umurengera ku buryo buri munyarwanda wabyumva yakwipfuka mu maso!!! Hashyirwe imbaraga n’amafaranga mu bikorwa remezo, mu burezi, mu mibereho myiza y’abaturage cyane cyane kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, naho ayo mwashoye muri Arsenal mwaraturiye rwose nta banga ririmo!!!

7
Rugombituri Rwa Rugwe 2019-08-21 01:45:41

None se nyine ko numva ari theories zo kumenyekanisha u Rwanda ariya mafranga arimo kubarwa hari na 1Frw yinjiye mu isanduku ya leta byibura public accountants ngo babyemeze. Ngirango ikigo RDB cyari kihagije m’ukumenyekanisha ubukerarugendo bitanyuze muri Arsenal. Ariya mafrw nibaza ko ari ibitekerezo atari amafrw yinjiye muri public accounting kuburyo umuntu anyuze muri BNR iriya rubrique atayibona muri accounting system yabo. Deo Gratos.

8
rihanna 2019-08-21 01:36:51

ariko hari hakwiye kubaho uburyo bundi ibi byerekanwa mwo! ese iyo hatabaho ubwo bufatanye hajyaga kuboneka inyungu ingana gute? hanyuma iyabonetse nayo ikerekanwa muburyo bwihariye .... naho kuvuga gusa ntibigihagije kuko hakomeje kuvugwa itekinika mu mibare myishi

9
nyiraburyohe zoubeda 2019-08-21 00:38:18

Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda haje abakerarugendo bangana na miliyoni 1.7, tuvuge ko bose bazanywe na ghd ya VisitRwanda na Arsenal, hakinjizwa 37milion z’ipound! Ubwo bishaka kuvuga ko buri muntu yinjije £21.76 gusa???? Umuntu yava mu Bwongereza agakoresha atarenze 30.000FRw gusa??? Iyi mibare ntihuye!

10
Kuku 2019-08-21 00:34:51

Uyu muzungu yabisobanuye neza. Amafaranga bavuga ntabwo urwanda rwayabinye nka liquid cash. Ni agaciro k’ibyo bakagombye kuba barishyiye bitewe na services u Rwanda rwahawe. Ikibazo rero benshi twibaza ntikirasubizwa: hatanzwe angahe? Estimated cash returns kuri iyo expenditure ni angahe? Muge mutubwira kuko ni imisoro yabanyarda cg inguzanyo bazishyura.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza