IGIHE

U Rwanda na Tanzania mu bufatanye bwihariye bugamije kwagura ubukerarugendo muri Afurika

2 28-02-2019 - saa 10:33, Evariste Nsengimana

Abikorera mu bukerarugendo bo mu Rwanda na Tanzania, bemeranyije kunoza imikoranire no guhanahana ababagana mu kumenyekanisha byimbitse ibyiza bafite no kwagura umwuga mu karere no muri Afurika.

Babyemeranyije kuri uyu wa Gatatu ubwo ababukoramo bo muri Tanzania basuraga bagenzi babo bo mu Rwanda, bakaganira uburyo barushaho kunoza ubufatanye.

Ni ibiganiro byaranzwe no kugaragaza amahirwe buri gihugu kihariyemo mu bukerarugendo nk’ibishingiye ku muco, umutungo kamere n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo mu Rwanda, RTTA, Namatovu Caroline, yavuze ko ibihugu byombi bifite ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye, bityo kwishyira hamwe ari amahirwe.

Ati “Ba mukerarugendo iyo baje muri Afurika akenshi ntabwo baza gusura igihugu kimwe. Basura n’ibindi bihugu bihegereye kandi Tanzania nicyo gihugu kidafite ibintu by’ubukerarugendo bisa n’ibyo mu Rwanda. Iyo baje mu Rwanda baba bashaka gukomereza Tanzania.”

Yavuze ko ubufatanye bw’abakora mu bukerarugendo mu bihugu byombi busanzwe ariko butari ku rwego rwifuzwa rushobora gufasha ibihugu byombi kubwungukiramo uko bikwiye.

Namatovu yavuze ko gufasha no gushishikariza ba mukerarugendo bagannye igihugu kimwe kugera no mu kindi kugira ngo barebe ibyiza bihari, bizafasha ibihugu byombi kandi babisigire amadovize mu buryo bwagutse.

Yavuze ko uburyo bwo kubahererekanya bworoshye, kuko nk’ikigo gitwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, gisanzwe gikora ingendo mu bihugu byinshi birimo na Tanzania.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo muri Tanzania, TATO, Sirili Akko, yavuze ko ubukerarugendo ari rumwe mu nzego zishobora gufasha Afurika kwikura mu bukene.

Ati “Ntabwo ari muri Afurika y’Iburasirazuba gusa, ubukerarugendo ni amarembo mashya yafasha umugabane wa Afurika kwikura mu bukene kuko ni kimwe mu bihanga akazi, bugira uruhare rukomeye mu kongerera agaciro ibikorwa.”

Akko yavuze ko u Rwanda na Tanzania bidahuje ibikorwa bikurura ba mukerarugendo ku buryo kimwe cyakumva ko gihanganye n’ikindi ahubwo bigomba gukorana byagutse, bikajya bihererekanya ababigana.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, Kageruka Ariella, yavuze ko bikwiye ko ‘Ibihugu byo muri EAC bikangurira ba mukerarugendo babigannye kugera no mu bindi bihugu bituranyi kandi bikaborohereza mu ngendo n’ibindi bibafasha kuhagera.

Abikorera bakora mu bukerarugendo muri Tanzania nibo babimburiye gusura bagenzi babo bo mu Rwanda, bakaba bemeranyije ko nabo bazabasura mu gihe cya vuba.

Abikorera mu bukerarugendo bo muri Tanzania basuye bagenzi babo bo mu Rwanda
Abikorera bo mu Rwanda na Tanzania bemeranyije kwagura ubufatanye
Abanyarwanda baberetse bimwe mu bishingiye ku muco birimo kwenga urwagwa rw'ibitoki
Umuyobozi wa RTTA, Bonita A Mutoni ari kwakira bagenzi be bo muri Tanzania
Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abatwara n’abatembereza ba mukerarugendo mu Rwanda, RTTA, Namatovu Caroline, yavuze ko ibihugu byombi bifite ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye, bityo kwishyira hamwe ari ingenzi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nyombayire2014 Gerard 2019-03-09 03:28:08

Iki gikorwa Urwanda rwakoze cyo gutekereza guhana ba mukerarugendo n’igihugu cya Tanzania ni kiza cyane tuzacyungukiramo kubera abacyerarugendo benshi baza TZ. Bashaka gusura ibintu bihari nk’ibi bikurikira: Umusozi wa Kilimanjaro uzwi cyane ku isi, za National park zikomeye nka Serengeti, Manyara na Ngorongoro, Ikiyaga kizwi ku isi nka Victoria, Umujyi wa Arusha ugendaho abakera rugendo benshi baje gusura Kiromanjaro, ibirombe bikomeye by’amabuye y’agaciro ya zahabu na diyama (Almasi) n’ibindi. Aba bakers rugendo bose Tanzanian idufashije kubarangira aho ingajyi ziherereye,n’ibindi bikorwa nyaburanga twaba dutsinze igitego. Kandi uretse n’ibyongibyo, iyo uvuye mu gihugu cy’imirambi nka TZ.ukinjira mu rw’imisozi igihumbi ubwabyo utangira kubona ubukerarugendo.
Nibaze turabyishimiye. Natwe kandi tuzaboherereza abatari bakeya batugana.

2
munguyiko victory 2019-03-01 16:19:09

nibyizako abanyarwanda dufatanya na tanzania mubukerarugendo nkigihugu cy,abaturanyi guko tunafite byinshi tunahuriyeho murakoze.

Kwamamaza