IGIHE

U Rwanda n’Ikigo cyo mu Busuwisi byinjiye mu bufatanye bwo kubaka ishuri ry’ubukerarugendo

0 4-11-2023 - saa 19:17, Mugisha Christian

Minisiteri y’Uburezi [Mineduc] yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cyo mu Busuwisi cyigisha ibijyanye n’Ubukerarugendo, School Hospitality Lucerne, azasiga hubatswe ishuri ry’ubukerarugendo mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ugushyingo 2023. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette mu gihe Martin Barth yari ahagarariye School Hospitality Lucerne.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo nka rumwe mu ruyifasha kwinjiza amadevize.

Amasezerano mashya yashyizweho umukono ari mu murongo wo gukomeza kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bukerarugendo bukomeje gutera imbere ku Isi.

Ikigo cya School Hospitality Lucerne [SHL] giherereye mu Mujyi wa Lucerne mu Busuwisi, cyashinzwe mu 1909, kikaba cyarabaye ubukombe mu bijyanye no kwigisha amasomo ajyanye n’ubukerarugendo ahanini kubera porogaramu zihariye gitanga.

Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zifite runini ubukungu bw’u Rwanda, aho mu mwaka wa 2022 uru rwego rwinjije miliyoni 445$ ugereranyije na miliyoni 164$ zari zabonetse mu 2021. Ni izamuka rya 171,3%.

Kugeza ubu urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwahaye akazi abantu 200.000 ariko rwatanze imirimo ku barenga 500.000 ubariye n’ababashamikiyeho.

Muri Afurika gusa, urwego rw’ubukerarugendo ruramutse rubyajwe umusaruro neza, mu myaka 10 iri imbere rwazinjiriza umugabane agera kuri miliyari $168, bugahanga imirimo mishya miliyoni 18.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC), yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo ku Isi uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033. Ni ukuvuga ko buzaba bwinjiza miliyari $15,000 zingana na 11,6% by’ubukungu bw’Isi yose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette na Martin Barth wari uhagarariye Ikigo School Hospitality Lucerne, bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo
Bari bafite akanyamuneza nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza