IGIHE

Singita Kwitonda Lodge yubatse mu ntango y’Ibirunga izafungurwa muri Kanama

0 29-03-2019 - saa 07:57, IGIHE

Inyubako iteye amabengeza ya Singita Kwitonda Lodge izacumbikira ba mukerarugendo basura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izatahwa ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Singita Kwitonda Lodge izuzura itwaye miliyoni $20, yatangiye kubakwa ku wa 31 Kanama 2017, ni yo nzu ya mbere Singita igize ifasha abantu kureba ingagi, mu bihugu byose ifitemo ibikorwa.

Iyi nyubako yubatse ku buso bwa hegitari 72 aho ibirunga bitangirira; uyirimo aba yitegeye ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura. Ku ikubitiro izaha akazi abantu 70.

Singita Kwitonda Lodge itatswe n’ibikoresho gakondo byakorewe mu Rwanda, izafungurwa ku mugaragaro ku wa 5 Kanama 2019. Igizwe n’inzu zirindwi buri imwe ifite icyumba kimwe cyo kuraramo, imwe ifite ibyumba bibiri n’indi yo ku ruhande ifite ibyumba bine.

Umuyobozi wa Singita, Luke Bailles, yavuze ko ifungurwa ry’iyi nyubako ba mukerarugendo bazaryungukiramo kuko rizorohereza abasura ingagi.

Yavuze ko Singita iri gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere n’abatuye hafi y’Ibirunga ngo hafatwe ingamba zihamye zo kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu gihe kirambye nk’icyerekezo cy’imyaka 100 iki kigo cyihaye mu gushyigikira ibinyabuzima muri Afurika.

Yagize ati “Mu ntangiriro tuzashyiraho ishuri ry’incuke, tunatere ibiti 60 000 imbere no mu nkengero z’inyubako. Singita yizeye ko izashobora gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu gushaka uburyo bwo kuzamura aho ingagi ziba ariko ikita no ku gushyigikira abaturiye ibirunga kubaka ubushobozi bw’ubukungu buzahindura ubuzima bwabo.’’

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo gushora imari mu Rwanda gishingiye ku cyerekezo cyarwo mu bukerarugendo n’imbaraga igihugu cyabushyizemo.

Ati “Zahoze ari inzozi zacu kugira uruhare mu bukerarugendo bw’u Rwanda.’’

Mu 2017, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $438, mu gihe intego ya 2024 ni uko ruzabusaruramo miliyoni $ 800.

Inyubako ya Singita Lodge yahawe izina rya Kwitonda, yitiriwe ingagi y’ingabo yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe ikaba yarabonetse itagihumeka nyuma y’iminsi yari imaze itagaragara mu muryango wayo.

Singita ishora imari mu bukerarugendo guhera mu 1993; isanganwe izindi nzu zo mu bwoko bwa Lodge muri Tanzania (Singita Lamai na Singita Grumeti), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Kruger National Park na Singita Sabi.

Singita izatanga amahirwe yihariye yo kureba ingagi
Imirimo yo kubaka iyo nzu yatangijwe ku wa 31 Kanama 2017, ikaba ariyo nzu ya mbere Singita izaba igize ifasha abantu kureba ingagi, mu bihugu byose ifitemo ibikorwa, ikazuzura itwaye miliyoni 20 z’amadolari
Singita Grumeti muri Pariki ya Serengeti muri Tanzania
Singita Grumeti naho muri Tanzania
Singita Lamai muri Pariki ya Serengeti muri Tanzania
Singita Lamai muri Tanzania, ni imwe mu nyubako zigezwehokuri ba mukerarugendo
Singita Lebombo Lodge muri Afurika y'Epfo
Singita Lebombo Lodge yo muri Afurika y'Epfo ifite urwogero ruteye amabengeza
Singita Pamushana Lodge muri Zimbabwe, urebeye ahirengereye
Singita Pamushana Lodge muri Zimbabwe: Izi nyubako ziba zubatswe mu buryo bukurura ba mukerarugendo bashaka kuruhuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza