IGIHE

RDB yakiriye ku meza abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ubukerarugendo (Amafoto)

0 3-11-2023 - saa 09:30, Israel Ishimwe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwakiriye ku meza abashyitsi bitabiriye Inama y’Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC) iteraniye mu Mujyi wa Kigali.

Iri sangira ryabereye mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 2 Ugushyingo 2023.

RDB yateguye iki gikorwa mu kurushaho gufasha abitabiriye iyi nama ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, kwizihirwa n’ibyiza nyaburanga ndetse n’ubukungu buhishe mu muco Nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo n’urugwiro ruranga abenegihugu.

Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 45 bitandukanye; barimo abakora mu ngeri zirimo ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, abikorera muri izo nzego n’abandi bose bagamije kwigira hamwe ahazaza h’urwego rw’ubukerarugendo n’uko bwakorwa mu buryo bwiza.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Gatare Francis, yabwiye abashyitsi bitabiriye iyi nama gukomeza kwiyumva nk’abari mu rugo.

Yagize ati “Ni umugoroba wo kwizihiranwa no kwishimana. Kwishimira imico ituma twese duhuza.’’

Yashimye abari mu byiciro bitandukanye by’inganda ndangamuco nk’abahanzi n’abakora imideli bahuriza hamwe mu bukerarugendo.

Ati “Uyu mugoroba ibyo turi kubona bijyanye n’umuco gakondo. Turi kwerekana ubudasa bw’umuco Nyarwanda. Birashimishije kubakira muri Afurika.’’

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya WTTC, Arnold Donald, yashimye abari mu rwego rw’ubukerarugendo badahwema guharanira ko rutera imbere.

Yakomeje ati “Uyu mugoroba turashima umuhate wanyu, kwihangana n’imbaraga mushyira mu kuzamura uru rwego.’’

Abitabiriye uyu mugoroba wo gutarama bizihiwe no gususurutswa binyuze mu ndirimbo ziganjemo iza gakondo, zivanze n’umuziki ugezweho.

Abahanzi babataramiye barimo Itorero Intayoberana, Ruti Joël uri mu bihebeye umuziki gakondo ndetse na Sano Shengero Alyn waririmbye indirimbo ziganjemo izo hanze ariko ananyuzamo ize nka “Bohoka” iri kuri album ye nshya yise ‘Rumuri’.

Ubwo barimo bataramirwa, abitabiriye uyu mugoroba na bo bafashe umwanya wo gucinya akadiho no kubyina indirimbo zitandukanye zabagwaga ku mutima.

Ubwo iyi nama yatangizwaga ku mugaragaro ku wa 2 Ugushyingo 2023, yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida Paul Kagame, mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi bakuru ba za Guverinoma.

Ubukerarugendo bwitezweho guhanga imirimo miliyoni 110 mu myaka 10 iri imbere ku Isi.

Raporo ya World Travel and Tourism Council (WTTC) yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033. Ni ukuvuga ko buzaba bwinjiza miliyari $15.000 zingana na 11,6% by’ubukungu bw’Isi yose.

Muri Afurika gusa, uru rwego ruramutse rubyajwe umusaruro neza, mu myaka 10 iri imbere rwazinjiriza umugabane agera kuri miliyari $168, bugahanga imirimo mishya miliyoni 18.

Abashyitsi bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Bukerarugendo bakiriwe ku meza
Wari umwanya mwiza wo gusabana no gusangira ku bitabiriye iyi nama
Abaturutse mu bice bitandukanye by'Isi bahuje urugwiro muri iri sangira
Abitabiriye uyu mugoroba basigaranye amafoto n'amashusho y'urwibutso
Itorero Intayoberana ryasusurukije abitabiriye uyu mugoroba binyuze mu mbyino gakondo
Itorero Intayoberana ryaserutse mu buryo bwashimishije benshi
Itorero Intayoberana ryari ryambariye uyu mugoroba ndetse ryaserutse neza
Itorero Intayoberana riri mu amaze gushinga imizi mu muziki gakondo
Intore z'Itorero Intayoberana zaserutse mu muhamirizo ubereye ijisho
Uyu mugoroba wo gutarama wabereye muri Intare Conference Intare
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Gatare Francis na Arnold Donald uyobora Inama y’Ubutegetsi ya WTTC bari bafite akanyamuneza ko kureba Itorero Intayoberana
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Gatare Francis, yashimye abitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Ubukerarugendo i Kigali
Umuyobozi Wungirije wa RDB, Mukazayire Nelly, yari afite akanyamuneza muri uyu mugoroba
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Gatare Francis, ati "Ku buzima bwacu!"
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya WTTC, Arnold Donald, yashimye abari mu rwego rw’ubukerarugendo badahwema guharanira ko rutera imbere
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Gatare Francis yakira ku meza Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya WTTC, Arnold Donald
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Michaëlla Rugwizangoga, asuhuza umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Wari umugoroba wo gusabana no gusangira
Ruti Joël uri mu bahanzi bihebeye umuziki gakondo yaririmbye muri uyu mugoroba
Ruti Joël yagaragaje ko azi no kubyina agatega amaboko
Alyn Sano uri mu bahanzi bakunzwe cyane yaririmbye muri uyu mugoroba w'isangira
Alyn Sano yaririmbye indirimbo ye yise "Bohoka" iri kuri album ye nshya yise "Rumuri"
Alyn Sano yaririmbye, benshi bava mu byicaro byabo bafatanya kunyuka umuziki
Alyn Sano na bamwe mu bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukerarugendo bari bizihiwe
Abitabiriye iri sangira bahagurutse mu byicaro byabo bafatanya guceka umuziki mu kwishimira gusoza umunsi wa mbere w'inama bitabiriye i Kigali
Ab'ingeri zose babyinaga buri wese uko ashobojwe
Bari bizihiwe ku buryo bugaragarira amaso
DJ Tyga ni we wasururukije abitabiriye uyu mugoroba binyuze mu kuvanga imiziki iryoheye ugutwi

Amafoto: Igirubuntu Darcy na Nezerwa Salomon

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza