IGIHE

Ramada, sosiyete ikomeye mu by’amahoteli ishobora kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

0 13-07-2019 - saa 11:21, Umwali Zhuri

Sosiyete y’Abarabu ikora ibijyanye n’imicungire y’amahoteli, Ramada, ishobora gutangira gukorera mu Rwanda aho bivugwa ko yafungura hotel y’ibyumba 154.

Ramada ni yo sosiyete ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu bijyanye n’imicungire y’amahoteli, ariko igenzurwa n’indi yitwa Wyndham Hotels and Resorts.

Kugeza mu Ukuboza 2018, yari ifite amahoteli 811 afite ibyumba 114,614 mu bihugu 63 zikora mu izina rya Ramada.

Mu 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Ramada iteganya gutangira ibikorwa mu Rwanda, igafungura hotel ifite ibyumba 154.

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko hari ibiganiro byabayeho hagati y’abashinzwe ishoramari ry’amahoteli mu Rwanda n’iyi sosiyete harebwa uburyo yatangira gukorera mu Rwanda, gusa igihe izatangirira ntikiratangazwa.

Kuva mu 2013, mu Rwanda hatangiye kwinjira amazina akomeye mu by’amahoteli bijyanye n’uko igihugu cyari gishyize imbere gushaka kuba igicumbi cy’inama.

Abashoramari bakomeye mu by’amahoteli babengutse u Rwanda nk’icyerekezo cyiza cy’ubukerarugendo ntibazuyaza kuhagaba amashami. Aha twavuga Rezidor Hotel Group ifite Raddison blue, Hotel y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, ibyumba by’inama birimo icyakira abantu basaga 2500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi.

Ikigo Marriot Hotels International gifite Kigali Marriot Hotel iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, ari na yo Marriot ya mbere yubatswe mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ifite amagorofa atanu, ibyumba 254 byo kuraramo, ikaba ishobora gucumbikira abantu bagera kuri 320, ibyumba 10 byo gukoreramo inama kuva ku byakira abantu 50 kugera kuri 650, na parikingi y’imyanya 120.

Hari kandi Park Inn by Radisson nayo ya Rezidor Hotel Group, hoteli y’inyenyeri enye iherereye mu Kiyovu ahahoze Hotel Kiyovu, ifite ibyumba 161, birimo iby’inama, uburiro n’ibindi; ikagira akabyiniro, ubwogero, ahaparikwa imodoka, aho gukorera imyitozo ngororamubiri, sauna n’ibindi bigezweho.

Hari n’ikigo gikomeye Hilton Hotels and Resorts cyitegura kugura Hoteli Ubumwe Grande iherereye hagati mu Mujyi wa Kigali, ikazahita ihindura izina ikitwa DoubleTree by Hilton Kigali City Centre, ndetse n’umubare w’ibyumba byayo ukazamuka bikarenga 153.

Ikigo gikomeye mu by’amahoteli muri Afurika, Protea Hotels Group, gifite umushinga wo kubaka hoteli ikomeye mu Karere ka Rusizi ‘Protea Kivu Marina Resort Hotel’.

Andi mazina akomeye y’amahoteli ari mu Rwanda ni nka Golden Tulip, Onomo Hotel, Serena Group of Hotels, Marasa, One&Only na Swiss International Hotels & Resort imenyerewe i Burayi, Aziya na Amerika.

Ramada ifite amahoteli menshi mu bice bitandukanye by'Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza