IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Accor igiye gushora imari mu Rwanda

0 2-11-2023 - saa 19:53, IGIHE

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Sébastien Bazin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa, Accor, cyashoye imari mu bijyanye n’ubukerarugendo bw’amahoteli.

Sébastien Bazin ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), iri kubera i Kigali.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Bazin baganiriye ku mishinga u Rwanda rufitanye n’ikigo ayoboye ndetse n’andi mahirwe y’ishoramari ashoboka.

Accor iri mu mushinga wo kuvugurura Umubano Hotel, imwe mu zahoze zihagazeho mu mujyi wa Kigali mu myaka yashize, ikaza kugira ibibazo by’imucungire nyuma y’uko Leta ya Libya yari ifitemo imigabane ibigenzemo gahoro.

Biteganyijwe ko iyi hoteli ibikorwa byo kuyivugurura bizasozwa mu 2025, ikaba imwe mu zigezweho muri Kigali. Izitwa Mövenpick Hotel, rimwe mu mazina ya hoteli zicungwa na Accor.

Iki kigo kandi nicyo cyegukanye gucunga Mantis Kivu Queen Uburanga, hoteli ikoze nk’ubwato iri mu kiyaga cya Kivu. Biteganyijwe ko izatangira ibikorwa mu ntangiriro za 2024.

Inkuru bijyanye: Mövenpick Hotel na Mantis Kivu Queen: Abafaransa binjiye mu bukerarugendo bw’u Rwanda

Perezida Kagame yaganiriye na Sébastien Bazin ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza