IGIHE

Ni umusaruro wo kugira icyerekezo! Abadepite ba EALA batunguwe na Nyandungu Eco-Park

0 1-12-2023 - saa 06:42, Akayezu Jean de Dieu

Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, basuye Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], bagaragaza ko ari pariki ikwiriye gushyirwa mu mijyi yose y’ibihugu binyamuryango kugira ngo birengere ibidukikije.

Izi Ntumwa za Rubanda muri EALA ziri i Kigali mu bikorwa birimo Inteko Rusange yazo ya Kabiri n’ibijyanye n’ubukangurambaga no kwegera abaturage ngo basobanukirwe ibikorwa zikora.

Ku wa Kane ni bwo aba badepite basuye Nyandungu Eco-Park bakirwa n’umuyobozi wayo, Iyamukuza Peace, wababwiye ko nyuma yo kubona uko ibishanga birimo kwangirika, leta yatekereje uburyo burambye bwo kubibungabunga ari na ho uyu mushinga wavuye.

Ati "Nyandungu yaje nk’igisubizo cyo kugerageza kureba uko kubungabunga ibishanga bishobora gufasha kugira umujyi utangiza ibidukikije."

Pariki ya Nyandungu Eco-Park igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.

Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi.

Ambasaderi Fatuma Nyirakobwa Ndangiza uri mu bahagarariye u Rwanda muri EALA, yavuze ko yazanye bagenzi be kugira ngo barebe uko rubungabunga ibidukikije.

Ati "Kera hari ahantu hatuwe, hari ahantu hari ibishanga bidacunzwe neza. Uyu munsi rero, iyi Nyandungu Eco-Park iragaragaza ubushake bwa leta mu guteza imbere kubungabunga ibidukikije no guharanira ko Kigali ibungabunga ibidukikije."

Yavuze ko bagenzi babo basobanuriwe uko Nyandungu yari imeze mbere, aho amazi yasenyeraga abaturage ariko ubu hakaba hari umwuka mwiza, haratewe ibiti ndetse hari n’imiti ya gakondo.

Abadepite b'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, EALA, basuye Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu

Abadepite ba EALA batahanye umukoro

Dr. Makame Hasnuu Abdulla uhagarariye Tanzania muri EALA yagize ati "Icyo navuga ni uko ari umusaruro w’icyerekezo, kugira intego, uburyo bwihariye bwo gukora ibintu no kuba indashyikirwa."

Yavuze ko ibyakozwe mu gusazura Nyandungu no kuyisubiza ubuzima ari igihamya cy’ibishoboka mu kubungabunga ibishanga.

Ati "Twebwe nka EAC, turavuga ko ibi ari ibintu dushobora kwiyemeza gukora bigakwira mu bihugu byose binyamuryango kubera ko ni ikintu cyiza, kandi aho kwangiza ubutaka, wabubungabunga buri muntu akabukoresha kandi bukabyara inyungu."

Suleiman Said Shahbal uhagarariye Kenya muri EALA, yashimye igitekerezo cyo gutunganya Pariki ya Nyandungu.

Ati “Ndatekereza ko abana bakwiye kujya bazanwa hano kugira ngo bige uwo muco wo gutera ibiti bamenye agaciro kabyo. Ibi ni byo Afurika yagakwiye kuba ikora kuko twabayeho dutema ibiti ariko tutabitera.’’

George Odongo Stephen uhagarariye Uganda muri EALA yavuze ko yatunguwe n’ahavuye igitekerezo cyo gutunganya Pariki ya Nyandungu.

Ati “Ni inkuru neza neza ihura n’imijyi myinshi yacu, ibice by’imijyi aho ibidukikije byangizwa n’iterambere, kwaguka kw’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage."

"Akenshi ujya mu mujyi ugasanga ibishanga byarangijwe, ibice byo kubungabunga ibidukikije byarasenywe. Abadepite ba EALA turashaka gukoresha uru rugero mu kugaragaza ibishobora gukorwa mu mijyi yacu. Dushaka kubibona i Nairobi, Kampala, Dar es Salaam, Kinshasa n’ahandi."

Yavuze ko ibyo yabonye by’ingenzi bikwiye kwitabwaho n’indi mijyi ari uburyo imiti gakondo y’ibyatsi yabungabunzwe muri iyi pariki.

Ati "Ubwo bumenyi gakondo ni ikintu dukwiye kurinda, kandi ndakeka ko dukwiye gushoramo nka EAC, uburyo bwo kuvurisha ibimera, ubumenyi bw’ubuvuzi bwifashisha ibimera."

I Nyandungu hatunganyijwe mu kubungabunga ibidukikije ariko ni n’icyanya cy’ubukerarugendo. Kugeza ubu 90% by’abahasura ni Abanyarwanda.

Imibare igaragaza ko nibura abagera ku 6000 basura Nyandungu Eco-Park mu kwezi. Baba barimo ba mukerarugendo, imiryango ishaka kuruhuka, abantu ku giti cyabo, abahakorera ibirori, abahafatira icyo kunywa no kurya, abakora ubushakashatsi n’abandi.

Abadepite ba EALA batambagijwe ibice bitandukanye bigize Pariki ya Nyandungu
Bashimye umuhate n'icyerekezo cy'u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije
Nyuma yo gusura iyi pariki, abadepite ba EALA bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza