IGIHE

Ngukumbuze Karongi, Umujyi uhanzwe amaso mu Bukerarugendo bw’u Rwanda (Amafoto)

0 6-11-2023 - saa 07:25, Akayezu Jean de Dieu

Uvuze ko uzi ubwiza bw’u Rwanda utaragera i Karongi, waba ubeshye icya Semuhanuka! Ikaze ku Kibuye mu mujyi w’amafu n’amahumbezi, mu gace kizihira abanzi b’urusaku, kakaba imvubura ku bashaka kwiyungura ubumenyi.

Ni ho ubonera ubwiza nyakuri bw’Ikiyaga cya Kivu, Ibirwa binogeye amaso, inkombe z’ikiyaga n’ibimera bigikikije,urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka uhehereye uturuka mu Kivu n’ibindi.

Ku muntu uvuye mu Mujyi wa Kigali mu modoka ye, bishobora kumufata igihe cy’amasaha atatu kugira ngo abe ageze mu Mujyi wa Karongi. Uhagera wamaze gukururwa n’ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo Isunzu rya Congo-Nil, inkengero za Kivu, uruganda rwa Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, n’Igiti cy’Imana y’Abagore.

Ni umujyi ukikijwe n’amahoteli agezweho, abaturage bahugiye mu mirimo irimo uburobyi bw’isambaza zigonderwa n’uwifite, abanyeshuri b’ibyiciro bitandukanye banyuranyuranamo, na bamukerarugendo bahaboneka ku bwinshi mu mpera z’icyumweru.

Mu nkengero z’uwo mujyi utagira uko usa, ni naho huzuye hoteli yubatswe mu bwato yise ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’, uzajya uryamamo uri i Karongi bugacya uri Rusizi cyangwa i Rubavu.

Karongi y’ubu ariko si ko yahoze, iterambere ryayo ririmo kwihuta kuko byinshi mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, amahoteli n’ibindi biri kuzamurwayo mu myaka 15 ishize.

Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko hamaze kubakwa amahoteli meza 14, yiganjemo ayubatswe mu myaka 15 ishize. Si iterambere rya hoteli gusa kuko rijyana n’ibikorwaremezo biriherekeza nk’imihanda, amashanyarazi, amazi, amavuriro, amashuri n’ibindi bituma uwinjiye muri Karongi, serivisi zose azibonera hafi ye.

Nko mu myaka 15 ishize, mu karere ka Karongi hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ya kilometero 76,5, hashyizweho icyanya cyahariwe amahoteli ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu n’ibindi.

Igicumbi cy’amahoteli agezweho

Karongi iyi niyo icumbikiye hoteli zigezweho zirimo Cleo Lake Kivu Hotel, Moriah Hill Resort, Kivu Lodge Hotel, Bethany Hotel, Golf Eden Rock Hotel, Delta Resort Hotel, Rwiza Village Resort, Home Saint Jean n’ahandi ugera ukagubwa neza wiyumvira akayaga ko mu Kivu.

Ni hoteli hafi ya zose ziri ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no mu Birwa bigize iki Kiyaga.

Aha i Karongi kandi niho hari kuzamurwa hoteli y’akataraboneka, ifite ishusho nk’iy’iziboneka i Burayi, yahawe izina rya Château Le Marara, yatangiye guhindura isura y’uyu mujyi.

Nk’akarere k’ubukerarugendo, imirimo myinshi y’abahatuye ishingiye kuri serivisi zo kwakira abantu ndetse no gukora muri za hoteli muri rusange.

Delta Resort Hotel y’inyenyeri eshatu ni imwe mu ziri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho itanga serivisi zo gucumbikira abantu baba abaje kuruhuka cyangwa se abarara mu buryo bw’ijoro rimwe ndetse n’izindi serivisi za hoteli.

Umuyobozi wa Delta Rosort Hotel, Rukundo Gad, yabwiye IGIHE ko amahoteli afatiye runini iterambere ry’akarere ka Karongi.

Ati “Aya mahoteli afasha n’abaturage ubwayo bayaturiye. Iyo tugiye gutanga akazi duhera ku bantu batuye hano hafi. Nureba muri aka karere, imirimo ihari ni iyo kwakira abantu, amahoteli afatiye runini abaturage bahaguye, nibwo buzima bwabo.”

“Ibyo dukoresha muri hoteli tubihahira hano, haba mu gutanga akazi, guhaha ntabwo tujya i Kigali, buri kintu cyose tukigura hano. Ni ikintu gikomeye kuri Karongi n’abaturage bayo muri rusange.”

Abaturage barakangutse

Icyerekezo cya Karongi ni ukuba igicumbi cy’ubukerarugendo, ibintu abahatuye bagaragaza ko bituma biteza imbere, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Ntabanganyimana Jean Marie ati “Bidufasha kwiteza imbere nk’abaturage, ntitubura akazi. Kuba hano hari kuzamura hoteli zigezweho bidufitiye akamaro nk’abaturage.”

Mukashyaka Placidie yagize ati “Nk’ubu abagore twajyaga dusigara inyuma ariko aho aya mahoteli yaziye hano, ubu nzi gusiga irangi, ndagenda nkakoramo ibiraka n’ibintu byo gukora muri hoteli narabyize njya mbonamo ibiraka.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, IPRC Karongi, Ingabire Dominique, yavuze ko mu byo bigisha harimo ibijyanye no gucunga amahoteli.

Yavuze ko kugira iryo shami ari nk’amata yabyaye amavuta kuko uretse kuba abanyeshuri babona aho bimenyereza umwuga, ariko bahita babona akazi.

Ati “Kuba twigisha ibijyanye n’amahoteli kandi n’uyu mujyi ari umujyi urimo ubukerarugendo n’amahoteli menshi, bigendeye ku mikoranire yacu n’amahoteli ahari, abakeneye abakozi babasha kubabona cyangwa n’abanyeshuri baba baracikirije ishuri biga amasomo y’igihe gito turabakira bakaza kwiga guteka noneho bakabona akazi ko gutekera izo hoteli.”

Ntirandekura Reponse wiga ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo [Horticulture Production] mu mwaka wa mbere muri IPRC Karongi ati “Ibyo duhinga usanga hari imboga n’imbuto rimwe na rimwe hano hanze batazi kandi badahinga, kubera ko twe tubizi tuzajya tubibigisha, tubafashe kubihinga, Karongi itere imbere.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko binyuze mu mushinga wa Kivu Belt, bakomeje gushishikariza abashoramari kuza gushora mu bijyanye no kubaka amahoteli agezweho ahindura isura y’umujyi.

Umujyi wa Karongi washyizwe mu yunganira Kigali, aho byitezwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati y’ibihumbi 250 n’ibihumbi 650.

Château Le Marara, ni hoteli nziza yuzuye i Karongi
Amahoteli menshi yo muri Karongi yubatse ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu
Ba mukerarugendo bakunda amahoteli y'i Karongi kubera uburyo yegereye cyane ikiyaga cya Kivu
Ukigera mu marembo ya Karongi, hari ibyapa bitanga ikaze
Kugera i Karongi ugataha udatembereye mu kiyaga cya Kivu, ni ukunyagwa zigahera
Muri iri shyamba huzuye hoteli y'akataraboneka, ni hejuru y'Ikiyaga cya Kivu
Ubwato bufasha abagenda mu Kivu
Umuhanda wa Kivu Belt woroheje ubuhahirane mu Burengerazuba by'umwihariko mu karere ka Karongi
Ukeneye kwica icyaka i Karongi utubari tugezweho turahari, nta kibazo uzagira
Aba bana bafotorewe i Karongi bagiye ku ishuri guhaha ubwenge
Abaza gusura Karongi akenshi bakururwa n'Ikiyaga cya Kivu
Agakiriro ka Karongi karimo abanyabukorikori b'ingeri zose
Imihanda y'i Karongi ikikijwe n'ibiti bituma abahagenda babona akayaga
Château Le Marara iteretse ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Château Le Marara yitezweho guhindura isura ya Karongi
Delta Hotel iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Delta Hotel irimo kwagurwa
Gare ya Karongi ifasha abatuye muri aka karere kugenderanira n'ibindi bice by'igihugu
Gare ya Karongi ifasha abatuye muri aka karere kugenderanira n'ibindi bice by'igihugu
Hotel Cleo Kivu Late , ni imwe mu zifasha abakerarugendo bagana aka Karere
Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by'imena bitunze abanya-Karongi
Ikiyaga cya Kivu, niyo soko y'ubukungu bwa Karongi
Imiturire iri gutezwa imbere. Hejuru ya Gare ya Karongi harimo kuzamurwa imiturirwa
Imiturire mu mujyi wa Karongi iri kuvugururwa mu buryo bujyanye n'icyerecyezo
IPRC Karongi iri ku isonga mu gusohora intiti zifasha igihugu mu guhanga imirimo no gukora byinshi mu bijyanye na tekiniki n'ubumenyingiro
Ingoro y'Umurage w'Ibidukikije nayo iri i Karongi
Isoko rya Kijyambere rya Karongi rifasha mu buhahirane
Karongi hari uduce ifite turimo imihanda itanyuramo ibinyabiziga byinshi
Karongi ifite imiterere ibereye ubukerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu gituma hagaragara ubwiza budasanzwe
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, IPRC Karongi, Ingabire Dominique, yavuze ko mu byo bigisha harimo ibijyanye no gucunga amahoteli
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, avuga ko hari imishinga n'ibikorwa bigamije guteza imbere Karongi biteganyijwe gukorwa mu minsi iri imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza