IGIHE

Mu mafoto: Imiterere ya ’beach’ 10 za mbere nziza ku Isi mu 2019

0 9-08-2019 - saa 19:11, Ndayikunda Josué

Kuruhuka ni kimwe mubyo abantu bahuriraho mu buzima, ariko bagatandukanira k’uburyo baruhuka. Bari abumva ko bagomba kuryama igihe kinini kugira ngo baruhuke, hari abareba filimi, hari abasoma ibitabo bikaba aribyo bibaruhura cyangwa bagasura n’inshuti.

Kujya ku mucanga wo ku mazi (beach) ni kimwe mubyo abantu bakunda gukora baruhuka cyangwa bishimisha.

Urubuga rwa Big 7 Travel rwashyize ahagaragara beaches 10 za mbere zikunzwe mu 2019, rwifashishije ibitekerezo by’abakozi barwo n’abasomyi barwo 6,105 babajijwe.

10. Pig beach

Iyi beach iherereye mu karere ka Exuma mu gihugu cya Bahamas. Bivugwa ko ingurube cyari kimwe mu by’ingenzi mu bucuruzi bwo muri Bahamas, bikaba bugingo n’ubu kuri uwo mucanga hakirangwa ingurube.

9. Kanuhura

Kanuhura n’imwe muri beach 10 za mbere ku isi nziza ikaba iherereye mu gihugu cya Maldives, muri Asia y’amajyepfo.

8. Playa Ruinas

Playa Ruinas ni beach iherereye mu gihugu cya Mexique ikaba izwiho kugira umucanga mwiza w’umweru n’amazi ateye amabengeza. Ni n’ahantu habumbatiye amateka y’ingenzi. Abatuye Amerika y’Amajyepfo no ku yindi migabane usanga basura iyo beach ku bwinshi.

7. Source d’Argent

Source d’Argent ni beach iherereye ku Nyanja y’Abahinde mu gihugu cya Seychelles. Ikikijwe n’ibitare binini bitangaje.

6. Reynisfjara Beach

Iyi ni beach izwi cyane kubera umwihariko wayo wo kugira umucanga w’umukara, ikaba iherereye mu gihugu cya Iceland. Impamvu zatumye umucanga wo kuri iyi beach uba umukara n’iruka ry’ikirunga, gusa ibi ntibiyibuza kuza mu icumi za mbere nziza mu 2019.

5. Secret Lagoon

Iyi beach ya gatanu ku rutonde rw’inziza mu 2019 iherereye mu gace ka El Nino ku kirwa cya Palawan mu gihugu cya Philippines. Kugira ngo uyigereho bigusaba kubanza koga ukanyura mu bitare biyikikije. Kujya kuri uwo mucanga ugahabwa n’ifunguro byagutwara agera ku Frw 29, 250.

4. Grace Bay

Iyi ni beach iherereye mu birwa bya Turks na Caicos hagati y’igihugu cya Bahamas na Repubulika y’Abadominikani. Ifite umucanga w’umweru ukundwa cyane n’abakerarugendo.

3. Fig Tree Bay

Iyi ni beach ya gatatu mu nziza ku isi mu 2019 iherereye mu gihugu cya Chypre. Kwicara ku mucanga waho ni ubuntu kuri bose ariko kujya ku dutanda n’imitaka byo birishyuzwa. Mu 2011, iyi beach yaje ku mwanya wa 3 mu nziza ku mugabane w’Iburayi.

2. Whitehaven Beach

Whitehaven iri ku mwanya wa kabiri mu nziza ku isi mu 2019, ikaba iherereye mu gihugu cya Australie ku kirwa cya Whitsunday. Ifite uburebure bwa kilimetero zirindwi ikaba ifite n’umucanga w’umweru.

1. Zlatni Rat

Nkuko bitangazwa na Big 7 travel, Zlatni Rat niyo beach ya mbere nziza ku isi mu 2019. Iherereye mu gihugu cya Croatia bakaba bakunda kuyita ihembe rya zahabu kubera imisusire yayo. Iyi beach kandi ifite umwihariko wo kugenda yihinduranya amabara nyuma ya buri metero 10 na 20. Izenguruswe n’imikindo itanga umuyaga mwiza ku bayigana.

Zlatni Rat niyo beach ya mbere nziza ku isi mu 2019. Iherereye mu gihugu cya Croatia
Whitehaven iri ku mwanya wa kabiri mu nziza ku isi mu 2019, ikaba iherereye mu gihugu cya Australie ku kirwa cya Whitsunday
Fig Tree Bay ni beach ya gatatu mu nziza ku isi mu 2019, iherereye mu gihugu cya Chypre.
Grace Bay ni beach iherereye mu birwa bya Turks na Caicos hagati y’igihugu cya Bahamas na Repubulika y’Abadominikani
Secret Lagoon ni beach ya gatanu ku rutonde rw’inziza mu 2019 iherereye mu gace ka El Nino ku kirwa cya Palawan mu gihugu cya Philippines
Reynisfjara Beach ni beach izwi cyane kubera umwihariko wayo wo kugira umucanga w’umukara, ikaba iherereye mu gihugu cya Iceland.
Source d’Argent ni beach iherereye ku Nyanja y’Abahinde mu gihugu cya Seychelles. Ikikijwe n’ibitare binini bitangaje
Playa Ruinas ni beach iherereye mu gihugu cya Mexique ikaba izwiho kugira umucanga mwiza w’umweru n’amazi ateye amabengeza.
Kanuhura n’imwe muri beach 10 za mbere ku isi nziza ikaba iherereye mu gihugu cya Maldives, muri Asia y’amajyepfo
Pig beach iherereye mu karere ka Exuma mu gihugu cya Bahamas. Bivugwa ko ingurube cyari kimwe mu by’ingenzi mu bucuruzi bwo muri Bahamas
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza