Mu butayu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zibarizwamo Dubai, hifashishwa ikoranabuhanga rigusha imvura igihe ubushyuhe bwazamutse.
Ni ikoranabuhanga rya drones ryakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bath yo mu Bwongereza, aho zigenda zikusanya ibicu biba ari bike zikabihuriza hamwe zifashishije ingufu z’amashanyarazi. Iyo bimaze kwibumbira hamwe bibyara imvura.
Ubwo butayu iyo bubayemo ubushyuhe bwinshi bituma ibice bibwegereye bibamo ubukonje bizamukamo ibicu bike (évaporation), maze za drones zikagenda zibihuriza hamwe kugeza bibaye byinshi bigatanga imvura iba ivanze n’umuyaga uri ku muvuduko wa kilometero 40 ku isaha.
Kuwa Gatatu no ku wa Kane muri iki Cyumweru iryo koranabuhanga ryaritabajwe ubwo ubushyuhe bwari bwageze kuri dogere 50.
Ubundi buryo buzwi bwifashishwa mu bihugu bibamo ubushyuhe bwinshi hagushwa imvura, ni ukohereza indege mu kirere zigendera mu ntera ya hafi, zikagenda zinaga umunyu cyangwa ibinyabutabire bya iodure d’argent ahari ibicu.
Dr Keri Nicoll uri mu bakoze inyigo y’ikoreshwa ry’izo drones yavuze ko zitazasimbura ubwo buryo bwari busanzwe, ahubwo ko zishobora kwifashishwa kugira ngo bigende neza kurushaho.
Reba amashusho agaragaza uko iryo koranabuhanga rikora
Uko byari bimeze ubwo imvura idasanzwe yatezaga umwuzure i Dubai
Umwaka ushize imvura yigeze kugwa muri Dubai imyuzure iba myinshi mu MujyiIcyo gihe imyuzure yinjiye mu nzu zikorerwamo ubucuruzi zikomeye cyane i DubaiUmujyi wa Dubai uri mu Butayu, ujya ugushwamo imvura nyinshiIyo imvura yaguye muri Dubai, abantu bishyura utubari na restaurant ziri mu nyubako ndende, kugira ngo baze kuba bitegeye imirabyoHari abatekereza ko Dubai itajya igusha imvura kuko ari ubutayu, ariko ibyo ni ukwibeshya cyaneIkirere cya Dubai mbere gato y'uko imvura ikomeye igwaAbenshi baratunguwe bumvise ko Umujyi wa Dubai waguyemo imvura yateye umwuzure udasanzweMu 2020, imvura yatumye imihanda ya Dubai iri mu yubatse neza ku Isi, irengerwa n'amaziImirimo y'ubutabazi bugamije kuvana amazi mu mihanda yatumye ikibazo cy'umwuzure kigabanyirizwa ubukanaImyuzure yibasiye Umujyi wa Dubai ibintu biracikaUmujyi wa Dubai ufite ikoranabuhanga rishobora kwegeranya ibicu mu kirere cyawo bigatanga imvuraIkibuga cy'indege cya Dubai cyahagaritse ibikorwa byacyo kubera imvura idasanzwe
Ibitekerezo 0