IGIHE

Mantis Kivu Queen Uburanga, ubwato bukora nka hoteli mu Kivu bugiye gutangira gukora (Amafoto)

0 8-11-2023 - saa 19:28, Akayezu Jean de Dieu

Ibikorwa by’Ubwato ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ bukora nka hoteli y’inyenyeri eshanu byatangiye mu buryo bw’igerageza ndetse byitezwe ko izafungurwa mu minsi ya vuba.

Ubu bwato biteganyijwe ko buzakorera mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi. Bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 10, aho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, ubwogero n’ibindi.

Bufite ibyumba byo mu rwego rwo hejuru birimo ibishobora kwakira Abakuru b’Ibihugu.

Mu minsi iri imbere, hazatangazwa ibikorwa by’ubukerarugendo bizajya bikorerwamo, ibiciro ku muntu wifuza kubukoresha, ingendo buzajya bukora n’ibindi.

Ubu bwato buzagenzurwa na Mantis, busanze izindi hotel eshatu iki kigo kigenzura.

Zirimo Mantis Kivu Marina Bay Hotel iri mu Murenge wa Kamembe i Rusizi, Mantis EPIC Hotel & Suites iherereye i Nyagatare na Mantis Akagera Game Lodge iherereye muri Pariki y’Akagera.

Mantis Akagera Game Lodge ifite ibyumba 60; Mantis EPIC Hotel & Suites yo ikagira ibyumba 77 mu gihe Mantis Kivu Marina Bay ifite ibyumba 79.

Mantis Kivu Queen Uburanga ni hotel yo mu bwato igiye gutangira gutanga serivisi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza