IGIHE

Kuki Inkura ziri muri Pariki y’Akagera zifite abarinzi bihariye?

0 30-12-2023 - saa 09:55, Hakizimana Jean Paul

Mu nyamaswa eshanu zikomeye ziri muri Pariki y’Akagera, Inkura nizo zonyine zifite abarinzi bihariye bazikurikirana isaha ku isaha bitewe n’uko zikomeje guhigwa cyane ku Isi kubera ihembe ryayo rigurwa akayabo n’abavuzi gakondo bo muri Aziya.

Inkura ni inyamaswa yagejejwe bwa mbere mu Rwanda mu 2017 ubwo hazanwaga Inkura z’umukara. Mu 2019 hazanwe izindi z’umukara, naho mu 2021 hazanwa Inkura 30 z’umweru zivanwe muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, asobanura ko Inkura ariyo nyamaswa yibasiwe cyane ku Isi hose na ba rushimusi, cyane cyane Inkura y’umukara.

Ba rushimusi baba bashaka amahembe yayo kuko acuruzwa muri Aziya, abavuzi gakondo baho ngo iryo hembe barisyamo ifu bakayifashisha mu buvuzi butandukanye.

Hari abavuga ko iyo fu yongera ubugabo abandi bakavuga ko uwayikoresheje adacika intege mu gutera akabariro.

Kugira ngo wumve uburyo iyi nyamaswa ihigwa cyane, nibura muri Afurika y’Epfo bapfusha Inkura eshatu ku munsi, abenshi mu bazihiga ni ba rushimusi baba bafite imbunda n’indege aho baterwa inkunga n’aba bavuzi gakondo bazigura.

Karinganire yavuze ko Inkura ziri muri Pariki y’Akagera zibayeho neza kuko umutekano wazo urinzwe kandi ukurikiranwa buri saha ku buryo buri nkura baba bazi aho iri n’uko imerewe.

Yavuze ko uretse uruzitiro rwa Pariki, hari inzego z’umutekano n’abarinzi ba Pariki bafatanyiriza hamwe kurinda umutekano wazo.

Ati “Dufite abarinda ishyamba muri rusange ariko ku nkura zo hiyongeraho abazirinda twita ( Rhino truckers). Abo barabyuka, ikoranabuhanga ryabo bakaritunganya ubundi bakajya kuzikurikirana, bareba niba izari zihari niba ari nazo zihari uwo munsi, bakareba niba nta yavutse, bakanareba niba ntacyo zatakaje ku mubiri.”

“Ikindi bareba imico yazo niba nta kibazo, ubundi ayo makuru bakayohereza, buri wese afotora inkura yabonye.”

Karinganire yavuze ko hari icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo abandi bakozi bashinzwe guhanahana amakuru na ba bandi begereye inkura ku buryo ngo iyo hari iyagize ikibazo ihita yitabwaho ako kanya.

Baba bashobora kureba bagasanga amakuru wa mukozi wegereye inkura yatanze adahagije bakamusaba kongera kuyegera bakareba neza uko imeze.

Karinganire yavuze ko kandi kuva Inkura zagera muri Pariki y’Akagera, byongereye ba mukerarugendo kuko zidakunze kuboneka mu zindi Pariki, iyo abasuye iyi Pariki bazibonye ngo usanga bibashimishije cyane.

Inkura ni inyamaswa ya gatatu nini nyuma y’Inzovu n’Imvubu. Ihembe ryayo rikunze gushakishwa cyane, riba rimeze nk’urwara kuko iyo uriciyeho ryongera rikamera.

Imibare y’Inkura ziri mu Rwanda igirwa ubwiru mu kwirinda ba rushimusi, gusa ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko zikomeje kororoka ku bwinshi.

Ihembe ry’Inkuru abo muri Aziya baribonamo imari ishyushye
Iyo amahembe yayo bayakase, hashira igihe akongera agakura
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yavuze ko Inkuru zirindwa byihariye kuko amahembe yazo aba ashakishwa cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza