IGIHE

Kim Kardashian ategerejwe i Kigali mu bikorwa by’ubukerarugendo

8 11-04-2019 - saa 17:05, Ishimwe Israel

Umunyamideli uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, Kim Kardashian, yitezwe mu bantu bazitabira umuhango wo gutaha Marasa Umubano Hotel biteganyijwe mu ntangiriro za 2020.

Marasa Umubano Hotel imaze imyaka ibiri ivugururwa nyuma yo kugurwa na Marasa Holdings Ltd muri Mata 2017. Ni umushinga washowemo miliyoni $14.4.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuyivugurura izaba igeze ku gipimo cya 70% mu mpera za 2019, itahwe ku mugaragaro mu ntangiriro za 2020.

Uwo muhango witezwemo abantu batandukanye barimo n’umunyamideli Kim Kardashian.

Umuyobozi Ushinzwe Imirimo rusange muri Marasa Umubano Hotel, Uwizeye Joël, yabwiye IGIHE ko hotel itazafungurwa bucece ndetse ko Kim Kardashian ari mu batekerejweho mu ifungurwa ryayo.

Yagize ati “Mvuze Kim Kardashian ariko hashobora no kuza abandi batandukanye. Abanyarwanda bitegure ko tuzafungura hotel mu buryo bufatika. Marasa ni ishami ry’ikigo gikomeye ku buryo kubivuga tubyizeye.’’

Marasa ni urugingo rwa Sosiyete Mpuzamahanga Madhvani Group yo mu Bwongereza izwi mu ruhando rw’ibigo bikomeye mu by’amahoteli, aho ifite izirenga 25 ku Isi.

Kim Kardashian amaze imyaka irenga icumi ari mu bagore bavugwa cyane muri Amerika, ahanini biturutse ku mibereho ye ndetse no kuba ari umugore w’umuraperi Kanye West [Ye].

Kim Kardashian yanamamaye mu kiganiro mpamo ahuriramo n’abavandimwe be, Keeping Up With The Kardashians.

Umwaka wa 2020, Marasa Umubano Hotel izatahwamo ni uw’amateka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko uzahurirana n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 53, bifite abaturage miliyari 2.3 bangana na 1/3 cy’abatuye Isi.

Kuva muri Nyakanga 2018 kugeza Gashyantare 2019, u Rwanda rwinjije miliyoni 52 z’amadolari avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga. Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2019/2020, u Rwanda ruteganya kwinjiza miliyoni $88 mu kwakira inama.

Kim Kardashian azaza mu Rwanda mu ntangiriro za 2020
Uyu mugore ni umwe mu bazwi cyane ku Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Emile 2019-04-13 00:21:15

Nibareke Isimbi yiphotoze yambaye ubusa, barekere kumutumuza munkiko, kuko bakabuhariwe mukwambara ubusa bahabwa akazi iwacu kandi ari abanyamahanga. So freedom freedom, ibyo byubutore numuco mubigabanye murikigihe cya Digital. Kuko udakoze ibidasanzwe ntamenyekana. Kandi utamenyekanye ntabona akazi.

2
Fred 2019-04-12 09:49:12

Its a pity if we still have people who still think like "Ruyezi" Let me ask whats wrong with bringing Kim here in Rwanda?? imagine if somebody sits down and writes such a statement .......people should know how to mind their own business........an investor is an investor and She or He has the right to choose the right thing for the interest of her or his business.

3
FRED 2019-04-12 09:47:13

Its a pity if we still have people who still think like "Ruyezi" Let me ask whats wrong with bringing Kim here in Rwanda?? imagine if somebody sits down and writes such a statement .......people should know how to mind their own business........an investor is an investor and She or He has the right to choose the right thing for the interest of her or his business. By the way this is a very good project for our tourism sector because am sure during the whole event of her coming to Rwanda the the world will turn their eyes and ears to Rwanda.......then make a perspective outcome after the event....!!!??? Abantu bagomba guhindura imyumvire bakagendana nigihe kigejweho......otherwise if we still have some people like Mr. Ruyenzi then we still have long way to develop.

4
FRED 2019-04-12 09:35:06

5
Petero 2019-04-12 04:45:05

@kany na @Ruyenzi haricyo mwirengagiza iyi in Hotel yigenga Kandi I haranira inyungu niba babona Kim Kardashian ariwe uzatuma hotel yabo imenyekana bakabona inyungu ndumva ntacyo bitwaye

6
kany 2019-04-12 01:51:14

Afite izina rikomeye kuko arusha benshi gushira isoni. Si no gukomera ahubwo ni ukumenyekana. Urubyiruko rurakuramo iki? Ubwo uwatanze icyo gitekerezo yari yabitekereho neza? Gushakishiriza aho ari ngombwa n’aho atari ngombwa.

7
kany 2019-04-12 01:51:10

Afite izina rikomeye kuko arusha benshi gushira isoni. Si no gukomera ahubwo ni ukumenyekana. Urubyiruko rurakuramo iki? Ubwo uwatanze icyo gitekerezo yari yabitekereho neza? Gushakishiriza aho ari ngombwa n’aho atari ngombwa.

8
Ruyenzi 2019-04-11 11:19:28

Arhee nkaba mubazana ngo bigende bite?simwe mwiribwa muvuga ko abana bacu bari guta umuco bifotoza bambaye ubusa?none ni gute muzana umuzungu wifotoza yambaye ubusa?kandi ubwo yabanje kwitezaho ikibuno cy abirabura kuko yabonye ko ubusa bwe ntawabushidukira afite imbazo za abazungu,iminwa ashyirishaho,cheekbone ashyirishaho ngo akunde ase n abiraburakazi,bonr nta soni muramuha umwanya mu gihugu cy abirabura?ndabagaye ,abo bazungu muha amasoko mumenyeko bazaza kubateramo ibyabo,kuki batatumiye mwene wacu akaba ari we uyifungura?niyo mpamvu namwe mutagomba kubaha ayo masoko.

Kwamamaza