IGIHE

Intare zimaze kwikuba gatatu muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kuva mu 2015

6 22-07-2019 - saa 17:06, Rabbi Malo Umucunguzi

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko kuva Intare zongerwa muri iyi Pariki mu 2015, umubare wazo umaze kwikuba gatatu ndetse n’abasura iyi pariki bakomeje kwiyongera, ari nako umusaruro wayo mu bijyanye n’amafaranga na wo urushaho kuzamuka.

Imibare mishya y’ikigo African Parks gicunga iyi pariki, igaragaza ko mu mwaka ushize yasuwe n’abantu basaga 44,000, aho abasaga kimwe cya kabiri muri bo ari Abanyarwanda. Ibyo byanatumye yinjiza amafaranga agera kuri miliyoni $2, ari nabwo bwa mbere ageze kuri icyo gipimo mu mateka y’iyi pariki.

Inyungu y’iyi pariki imaze kwiyongera hejuru ya 900 kuko yavuye ku $200,000 mu 2010, ku buryo iyi pariki igeze ku rwego nibura yihaza mu ngengo y’imari ku gipimo cya 75%.

African Parks ikomeza iti “Nyuma y’imyaka y’imyiteguro, binyuze mu miyoborere myiza n’uburyo bwo kubahiriza amategeko, umwaka wa 2017 wasize amateka y’igarurwa ry’inkura 18 z’umukara nyuma y’imyaka 10 zihacitse, bigizwemo uruhare na Howard G. Buffett Foundation.”

“Izindi Ntare ebyiri z’ingabo zongerewe muri Pariki y’Akagera mu 2017 kugira ngo zigire uruhare mu kororoka kwazo, ku buryo zimaze kwikuba gatatu kuva zagarurwamo mu 2015. Mu gihe ubu gushimuta inyamaswa byakumiriwe, inyamaswa z’ingenzi muri pariki zikomeje kororoka.”

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni yo ikuze kuruta izindi mu Rwanda, kuko yashinzwe ahagana mu 1934.

Gusa mu myaka 25 ishize yendaga kuzimira kubera ibibazo birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aho amahoro yongeye gusagambira mu gihugu, hashyizwe imbaraga mu gusana iyi pariki, ihabwa ubwinyagamburiro bwa pariki n’inyamaswa zari zarashizemo zongera gushyirwamo.

Mu 2010 nibwo ikigo African Parks kizobereye mu gucunga pariki zitandukanye cyeguriwe imicungire ya Pariki y’igihugu y’Akagera, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Mu 2015 nibwo iyi pariki yongeye gusubizwamo Intare, nyuma y’uko zaje guhigwa ndetse zikicwa ahagana mu 1990, ndetse mu mwaka wa mbere izi ntare zari zimaze kwikuba kabiri ubwo havukaga ibyana 11. Mu mwaka wa 2017 haje kongerwamo intare ebyiri z’ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo, zirushaho kwiyongera.

Ibyo byagiye bigendana no kuvugurura amategeko akumira abashimuta inyamaswa, hashyirwaho itsinda rishinzwe kubashakisha ryifashishije imbwa zatojwe, hanashyirwaho uruzitiro rwa kilometero 120 rurimo amashanyarazi akomoka ku zuba rutandukanya Pariki n’ubutaka bwagenwe nk’ubuhumekero bwayo. Hagamijwe kugabanya uguhura kw’abantu n’inyamaswa.

Mu gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gukunda ubukerarugendo, abanyeshuri bagera ku 1800 nibura basura iyi pariki buri mwaka hamwe n’abarimu babo.

Ubu iyi pariki ni imwe mu zikomeye muri Afurika kuko ifite inyamazwa eshanu zifatwa nk’izikaze kurusha izindi kuri uyu mugabane, ari zo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

Amarembo yinjirirwamo n'abasura Pariki banyuze mu Karere ka Kayonza
Intare zimaze kwikuba gatatu muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Imbogo ziri mu bwoko butanu bw’inyamaswa zikomeye zigaragara muri Pariki y’Igihugu y’Akagera
Imparage zizwiho kugira umugeri w'inyuma ufite ingufu kurusha inyamaswa nyinshi
Imvubu ni zimwe mu nyamaswa zikomeye ziboneka muri Pariki y'Akagera
Indonyi izwiho kwishaririza ku buryo iyo indi nyamaswa iyishe itabasha kuyirya
Pariki y'Akagera yashyizweho uruzitiro rw'amashanyarazi
Twiga zifite umwihariko wo kurisha mu biti birebire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
coins 2019-07-23 09:34:36

hariya ku marembo hakwiye gukorwa neza
wakwinjira ukabona ko koko winjiye muri Park national

2
babel nim 2019-07-23 08:51:37

ni intambwe ishimishije ku bukerarugendo

3
Sandra 2019-07-23 02:36:43

Ni byiza kumva ko park isurwa n’abanyarwanda. Ntabwo mwatubwiye umubare nyawo w’intare dufite.

4
kk 2019-07-23 01:00:33

murwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ababishinzwe muzarebe uburyo mwakwegereza inyamanswa muri kigali zoo kuko no nubindi bihugu birakorwa kugirango hagabanywe ikiguzi cya transport ujya mu kagera kuko hari abashaka kureba inyamaswa gusa nabifuza kuzibona ziri mumashyamba

5
TN 2019-07-22 13:35:43

Muraho, maze gusura parki y’akagera inshuro 3 buri gihe mba nifuza kureba intare ariko ngataha ntazibonye, twifuza ko aba guides bazaza bamenya igice ziherereyemo noneho bakamenyesha abakerarugendo aho bajya kuzireba. Izindi zose narazibonye, ariko intare n’inkura narabibuze...

6
Aline 2019-07-22 11:35:03

Ntabwo zitwa Twiga, zitwa Munagajosi cg Gasumbashyamba, tujye dukunda ikinyarwanda. Hanyuma hariya ku marembo yewe n’ahasohoka no hagati kuri za arrets, hakwiye abakozi b’isuku bahoraho mu bwiherero, usanga biteye isoni kabisa. Usanga abantu benshi (abanyarwanda n’abanyamahanga) bahinubira. Nizere ko bizakosorwa kabisa, amazi, impapuro z’isuku bikaboneka, hakaba n’ugenzura buri kanya ko hasa neza. Thank you

Kwamamaza