IGIHE

Ingagi Poppy iheruka gukora amateka yo kubyara iruta izindi mu Rwanda yarapfuye

2 28-05-2019 - saa 18:30, Rabbi Malo Umucunguzi

Dian Fossey Gorilla Fund yatangaje ko yababajwe n’inkuru y’urupfu rw’ingagi Poppy, nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize yaburiwe irengero mu ikoranabuhanga ry’uyu muryango wakurikiranaga imibereho yayo.

Iyi ngagi yaherukaga kubyara mu Ukuboza 2017 ifite imyaka 41, ikaba ari yo yari nkuru cyane mu zakurikiranwaga na Fossey Fund, ari nayo yari isigaye mu zakorerwagaho ubushakashatsi n’iki kigo, zakurikiranwe kuva zikivuka.

Iyi ngagi yagombaga kuzuza imyaka 43 ku wa 1 Mata.

Perezida wa Fossey Fund, Dr. Tara Stoinski yatangaje ko gukurikirana Poppy mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bwayo byafashije cyane abashakashatsi.

Ati "Yatwigishije byinshi ku mibereho n’imyororokere y’ingagi y’ingore, uburyo iyobora izindi ndetse n’imikorere yayo."

Poppy yabaga muri Group 5 kugeza mu Ugushyingo 1985, mu byumweru bike mbere y’uko Dian Fossey yicwa. Yaje kujya mu muryango wa Susa iwumaramo imyaka myinshi ndetse yakurikiranwaga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Poppy ikomoka ku muryango wa Effie nayo ifite amateka akomeye. Yinjiye mu muryango wa Iyambere ugishingwa mu 2015, nyuma y’imyaka 30 iba mu muryango wa Susa usurwa cyane na ba mukerarugendo.

Inkuru wasoma: Ingagi yakoze amateka yo kubyara iruta izindi mu Rwanda yaburiwe irengero

Ingagi Poppy ubwo yari kumwe na Dian Fossey mu myaka ya 1970
Poppy ikiri nto iri kumwe na nyina Effie mu myaka ya 1970
Poppy iri kumwe n'umwana wayo wa nyuma mu 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Green 2019-05-29 03:04:24

None se Basabose we! Wowe niba utaragize amahirwe yo kwiga kubara kuki urenganya abize. Umuntu (cyangwa iyo ngagi bavuga) ufite imyaka 43 ubu, ndakumenyesha ko yavutse myaka ya za 1970!! Plus précisément mu 1976. Ntugahubuke mu mivugire burya akarenze umunwa karushya ihamagara.

2
Basabose 2019-05-28 12:41:41

Yabyaye muri 2017 ifite imyaka 41 none yagombaga kuzuza imyaka 43, muyitweretse ku ifoto iri kumwe na Diane Fosse mu myaka ya 1970! Ubwo se yavutse ryari, ifite imyaka ingahe? Mujye mutangaza amakuru mwateguye neza kandi mwasubiyemo

Kwamamaza