IGIHE

Imodoka zihariye zigiye kujya zifashishwa mu kwereka ba mukerarugendo ubwiza bwa Kigali

12 17-03-2019 - saa 09:43, Ferdinand Maniraguha

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo gutembereza ba mukerarugendo ibice bitandukanye bigize uyu mujyi hifashishijwe imodoka.

Munyandamutsa Augustin watangije uwo mushinga yabwiye The NewTimes ko bamaze kuzana imodoka imwe ifite ibyicaro hasi no hejuru, bakaba biteze ko mu kwezi gutaha hazaba habonetse indi.

Tariki 21 Werurwe nibwo uwo mushinga uzamurikwa ku mugaragaro, umunsi ukurikiyeho akazi ko gutembereza abantu Umujyi wa Kigali gatangire.

Munyandamutsa yavuze ko intego yabo ari ugutembereza abasura Kigali ndetse n’abayisanzwemo ibice byayo biteye amatsiko, yaba uduce tw’umujyi twatuwe kuva kera ndetse n’utwubatswe vuba aha.

Ati “Twamaze kubona ko umujyi wacu wakira inama nyinshi, rero ubu buryo bw’ubukerarugendo ni amahirwe kuri ba mukerarugendo yo kumenya byinshi kuri uyu mujyi mu gihe gito.”

Yakomeje avuga ko bazajya batembereza abantu mu byiciro bitatu, buri cyiciro kikamara amasaha atatu. Icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita, abantu batemberezwe mu duce twa kera tw’umujyi nka Nyamirambo, Kimisagara, Nyabugogo n’ahandi.

Guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe, abantu bazajya batemberezwa mu duce dushya tw’umujyi wa Kigali nka Nyarutarama, Kibagabaga, Kacyiru n’ahandi.

Kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, bazajya bajyanwa mu bice bya Kicukiro na Rebero kugira ngo bitegereze neza Umujyi wa Kigali mu masaha y’ijoro. Bazajya banatemberezwa ahantu hatandukanye hagaragaza ubuzima bw’umujyi mu masaha y’ijoro.

Imodoka zizajya zifashishwa zifite ibyiciro hasi no hejuru

Munyandamutsa yashishikarije Abanya-Kigali n’abanyarwanda muri rusange kwitabira ubu bukerarugendo bushya bwo kumenya neza Umujyi wa Kigali.

Umunyamahanga azajya yishyura amadolari 50 kuri buri cyiciro muri bitatu naho umunyarwanda cyangwa uwo muri Afurika y’Iburasirazuba yishyure 25 000 Frw.

Meya w’Umujyi wa Kigali,Marie Chantal Rwakazina, yashimye uwo mushinga,yemeza ko ugamije gufasha abantu gusobanukirwa Kigali.

Ati “Kigali ifite ahantu hatandukanye hateye amatsiko kuhasura nk’urwibutso rwa Jenoside n’ ahandi hagaragaza amateka ya kera. Hari imihanda mishya turi gukora izafasha ba mukerarugendo gusobanukirwa ayo mateka y’u Rwanda. Iyo mihanda izajya inifashishwa n’izo modoka.”

Kuva umwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 watangira, ubukerarugendo bushingiye ku nama bumaze kwinjiriza igihugu miliyoni 52 z’amadolari nkuko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB.

Umwaka wa 2019/2020, u Rwanda rurashaka kwinjiza miliyoni 88 z’amadolari zivuye mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

Imodoka ya mbere izifashishwa mu gutembereza abantu Kigali yamaze kuboneka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Me 2019-03-18 02:10:09

Still ababana nubumuga ntago bari gutekerezwaho mugihe bus nkizi zinjizwa mugihugu

2
Potage 2019-03-17 22:40:44

Hategerejwe naza food truck, azajya aparika mu mugi bagateka capati,ibiraha, spéciale,injugu byose bikorerwa muri cuisine mobile

3
Kadihirambetezi 2019-03-17 22:14:04

Hahahha izi se zihariye ibiki?
Utaragera iBwami abeshywa byinshi koko!
reba intebe zazo.Kuko zifite ibyicaro hasi no hejuru zirihariye?
ikindi harya ubwiza bwa kigali bwasaba gutemberezwa mu modoka ureba ni ubuhe?
mujye mugabanya ibikabyo.

4
Bony 2019-03-17 12:03:03

Ko nayibonye mu Giporoso ikata ikajya kwitura hasi ubwo nikata kimisagara abantu ntibazisanga Nyabugogo?

5
bimawuwa 2019-03-17 11:53:21

FRW 25,000 na ngahe mu $$$ icyo giciro kirahenze cyane ku banyarwanda..mushaka gukirira kubantu cyane kabisa.ese nkubu icyo kigo ni kigo cya reta cg cyigenga..arabona nkibyo byose byose ni mishanga ya karere niko gashinzwe gukora ibintu nkibyo bikinjiriza akarere frw not kwinjiriza umuntu kigit cye. njya mbaza igie cyose ni ki akarere gafite ki kinjiriza frw o barasohora gusa nya income bagira. no shopping center ya karere (MALL) notinzu zikodeshwa za karere ye not transport zi twara abantu za karere ni giki kintu akaere gafite rwose ka cyinjiriza frw mu sanduku yako,imisoro yakwa mu karere ntabwo ari iyabo, ubundi igikorerwa mu karere kiba cyinjiriza akarere nkibyo byo gutembereza bamukrarugendo ni akarere kagamba kubikora kubaka ama shopping center muri buri mujyi wa karere nka nyamirambo shopping center ch kicikiro remera abantu bagakodeshamo amaduka bikinjiriza akarere bigakurura na bantu bakaza no kureba inyubako nkiyo nta hoter nta macumbi aciriritse nta hantu hi myidagaduro town hall ibiramo imikino ni myidagaduro .

6
Rwaka 2019-03-17 11:49:51

Mfite ubwoba n’impungenge kubw’izi imodoka. Kigali ni imisozi,imihanda ni amakorosi kandi ni mito. Mubirebane ubushishozi abantu batazashira rwose. Ntekereza ko na RITCO aricyo zizira,kandi zo zitanagenda cyane ahantu hateye nka Kigali.

Ubundi umushinga wari mwiza cyane, cyane cyane kubasura u Rwanda.

7
Sesonga 2019-03-17 08:46:39

25,000frw k’umunyarwanda. Ni nde uzatanga ayo ngo atemberezwe kigali? Guhomba hafi

8
Karaha 2019-03-17 04:46:12

Augustin ari innovative cyane. nyuma yaho atangiye umusaruro muri football ashinga sec academy agacibwa intege n’umuntu utazibagirana mu mateka ya ruhago nyarwanda mu gusubiza umupira wacu inyuma ariwe de gaulle.Birangiye agiye agiye muri transport. Amahirwe masa

9
Clovis Bullguy 2019-03-17 04:40:20

Kabisa Izomodoka Nizozako Kazi Pe!!Bije Murigahunda Neza Hama Mubandanye Muterimbere

10
tina 2019-03-17 03:45:00

wauuuuh ,nkabanyarwanda twishimiye iri terambaere,Rwanda songa mbere .

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza