IGIHE

Ibikorwa byo gusura ikiraro cyo mu bushorishori bwa Nyungwe byasubukuwe

0 9-07-2019 - saa 09:58, Ferdinand Maniraguha

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko ibikorwa byo gusura ikiraro kiri mu bushorishori bw’ishyamba rya Nyungwe byasubukuwe.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko ikiraro kinyura hejuru y’ishyamba muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kizwi nka ‘Canopy walkway’ kigiye kumara iminsi kidakoreshwa na ba mukerarugendo bayisura kubera imirimo yo kugisana.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nyakanga 2019, Pariki ya Nyungwe ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko imirimo yo gusura icyo kiraro yasubukuwe.

Bagize bati “Tunejejwe no kubamenyesha ko imirimo yo gusana yarangiye, kuri ubu ikiraro kirafunguye kuri bamukerarugendo.”

Canopy Walkway ni ikiraro cyubatse mu kirere muri Nyungwe gifasha ba mukerarugendo kwitegereza no kureba ibyiza nyaburanga birimo ibiti, inyoni, inyamaswa, ibimera n’ibindi binyabuzima biri muri iyo pariki.

Iki kiraro cyubatswe mu 2010 mu gihe cy’amezi umunani. Cyubatswe n’abubatsi baturuka muri Canada bafatanyije n’abo muri Brésil.

Ni ikiraro kireshya na metero 70 z’ubutumburuke (kuva hasi kugera hejuru) na metero 150 z’uburebure. Cyubatswe mu byuma n’imigozi y’imirunga ikomeye.

Ni icya mbere mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba icya gatatu muri Afurika nyuma y’icyo muri Ghana na Nigeria.

Abagisura bagenda ari ikipe y’abantu batarenze umunani mu itsinda bagera aho kirangirira abandi bakaza gutyo gutyo bagakomeza kugisura mu matsinda mu rwego rwo kugifata neza.

Pariki ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ry’inzitane rimaze igihe kirekire muri Afurika nzima, amoko 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge n’amoko asaga 300 y’inyoni agaragaramo, bikurura ba mukerarugendo.

Iyi pariki ifite umwihariko wo kuba ariho hari amasoko y’inzuzi nini muri Afurika. Harimo isoko y’uruzi rwa Nil mu burasirazuba n’iy’uruzi rwa Congo mu Burengerazuba.

Imibare ya RDB igaragaza ko Pariki ya Nyungwe yinjije amadolari 534,821 mu mwaka wa 2017 nyuma yo gusurwa na ba mukerarugendo 13,941.

Ibikorwa byo gusura ikiraro cyo mu bushorishori bwa Nyungwe byasubukuwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza