IGIHE

Hotel Amarula yari yaribasiwe n’ibyihebe muri Cabo Delgado yongeye gufungura imiryango (Video)

0 18-12-2023 - saa 08:22, Philbert Girinema

Ni imwe muri hotel zo mu Mujyi wa Cabo Delgado zifite amateka yihariye. Impamvu ni uko ubwo ibyihebe byateraga iyi ntara, by’umwihariko Umujyi wa Palma mu 2021, hari hahungiyemo abantu bagera kuri 200, muri bo harimo n’abanyamahanga bamwe baricwa bagerageza kuyivamo.

Ubwo Palma yagabwagaho ibitero muri Werurwe mu 2021, ibyihebe byaturutse mu byerekezo bitatu by’umujyi harimo n’ahari ikibuga cy’indege, kugira ngo hatagira ababasha guhunga bakoresheje indege.

Kubera agace iherereyemo, uko yubatswe n’uburinzi yari ifite, Amarula Hotel niyo yabaye ubuhungiro bwa benshi cyane cyane abari basanzwe bayizamo cyangwa abaturage batekerezaga ko ariho baza kubonera amakiriro. Ni mu gihe abandi bahungiye mu mashyamba.

Bivugwa ko Amarula Hotel yari yahungiyemo abantu basaga 180. Mu minota ya mbere abari muri hoteli babashaga kuvugana n’imiryango yabo bayimenyesha ko ibintu bimeze nabi, ariko ihuzanzira rya telefone na Internet ryageze aho rirafungwa, ibiryo hoteli yari ifite birashira abantu basigara bategereje ubutabazi.

Umunsi wa mbere, ibyihebe byarasiraga kure mu bindi bice by’umujyi ariko ku munsi wa kabiri tariki 25 Werurwe, bitangira kurasa ibisasu biremereye ku gipangu cya Amarula Hotel.

Icyatindije ibyihebe kugera kuri hoteli, ni imirwano byabanje guhuriramo n’abashinzwe umutekano b’ikigo Dyck Advisory Group cyo muri Afurika y’Epfo, cyari cyarahawe akazi na Leta ya Mozambique ngo bayifashe guhashya ibyihebe.

Ubwo hari hashize iminsi ibiri hoteli igoswe, hashatswe uburyo bamwe bashyirwa mu modoka bagaherekezwa kugera ku cyambu kiri hafi aho, aho bari gufatira ubwato bubageza mu mujyi wa Pemba.

Muri hoteli hari hari imodoka ya gisirikare idatoborwa n’amasasu ifite imyanya icumi, hajyamo abaturage bake, ikurikirwa n’izindi 17 za gisivile nazo zirimo abaturage.

Zigisohoka muri hoteli zagabweho igitero, BBC ivuga ko izabashije kugeza abantu ku cyambu ari imodoka icumi, izindi zarashweho abarimo baricwa.

Uwari Umuyobozi w’iyi hotel icyo gihe, Thimoty Christian Robbins, yigeze kubwira IGIHE ati “Twahamagaye za ambasade, duhamagara Loni, duhamagara Guverineri akora uko ashoboye ngo bafashe abaturage, igisirikare cyarafashije ariko uburyo twari twagoswe, byari bigoye ngo hagire ubasha kwinjira aduhe ubutabazi. Niyo mpamvu twishatsemo uburyo bwo kwirwanaho kuko uko byagaragaraga, twari gushirira hano.”

Ibyihebe byashakaga kugera muri hoteli kuko byari bizi neza ko hahungiye abayobozi muri Leta, nubwo abayiyoboraga icyo gihe bavuga ko abo bayobozi bari mu buriye indege bwa mbere.

Robbins ati “Nta muntu n’umwe waguye muri hoteli Amarula, nta n’umwe. Nta n’umwe wakomerekeye hano muri Amarula, abakomeretse cyangwa abapfuye byabaye bamaze kuva hano. Hari abagerageje guhunga niho benshi biciwe.”

Muri Amarula Hoteli hari hari ikibuga gito cyagwaho kajugujugu, ari nacyo cyatumye abanyamahanga benshi bahahungira.

Ubuzima bwarahindutse ubu

Ritah J. Lucas uyobora iyi hoteli muri iki gihe asobanura ko hari umutekano ku buryo bugaragara. Ati “Ku ruhande rwacu, umutekano bimeze neza. Ibintu byose bimeze neza.”

Ibyo abishingira ku kuba ngo buri munsi, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziba zihari, zikagenzura niba nta kintu gishobora kubahungabanya.

Ati “Baba bahari, buri munsi, buri mugoroba, buri joro. Nta hantu njya ngo simbabone. Bameze nka za ndabo ziraba muri Noheli ukazisanga ahantu hose bituma twumva dutekanye.”

Hoteli akorera yafunguye ibikorwa byayo ku kigero cya 95%, gusa iracyagowe no kubona abakiliya. Ati “ Total ijya iza hano, dufite imiryango mpuzamananga myinshi iza hano ije gushaka amafunguro. Gusa ku bijyanye n’ibyumba ho biracyoranye.”

Ritah J. Lucas wageze muri Palma mbere y’uko ibitero byibasira uyu mujyi, avuga ko hari itandukaniro rinini ry’Umujyi wa none n’uwo mu bihe byashize ngo kuko n’imyumvire y’abaturage yahindutse.

Ati “Ndatekereza ko ibi bitero ahari byari bigamije guhindura Palma kugira ngo ibe nziza. Palma twari tuzi mbere na Palma tuzi uyu munsi, Palma ni nziza uyu munsi kurusha iya mbere.”

Avuga ko muri iki gihe uburyo abantu bari kubaka bitandukanye na mbere, abaturage nabo bariyongereye kurusha abo yari azi mbere, bikajyana n’uko Guverinoma yashyize imbaraga mu bikorwaremezo.

Ati “Uburyo ibintu biri kugenda uyu munsi, mu buryo butandukanye, ni byiza [...] kuba u Rwanda ruri hano, byafashije Guverinoma kubona ibintu mu yindi sura.”

Ifite amateka yo kuba hari abanyamahanga bari bayihungiyemo, basohoka bakicwa n'ibyihebe
Ba nyiri iyi hotel bishimira ko umutekano wagarutse kuva aho Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zigereye muri aka gace
Abagana iyi hotel benshi ni abakozi b'imiryango mpuzamahanga bari muri Cabo Delgado
Ifite ubwogero bwiza bufasha abayigana
Abacunga iyi hotel basobanura ko bakigowe no kubona abakiliya bayicumbikamo
Ni hotel yari yahungiyemo abanyamahanga benshi mu gihe cy'ibyihebe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza