IGIHE

Hagiye kugeragezwa imodoka z’amashanyarazi muri Pariki y’Akagera

0 27-12-2023 - saa 09:18, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko bugiye kugerageza gukoresha imodoka z’amashanyarazi muri iyi Pariki, byagenda neza mu mihanda irimo akaba arizo zikoreshwamo gusa.

Ni mu rwego rwo kwirinda imyotsi y’imodoka zisanzwe ngo kuko ihumanya ikirere ikanabangamira inyamaswa.

Ni igikorwa biteganyijwe ko kizatangira muri Mutarama 2024, kuko aribwo imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi izatangira gukoreshwa, nyuma y’aho bagerageje moto zikoresha amashanyarazi bagasanga zikoramo neza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yavuze ko kuri ubu imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi bayitumijeho aho ngo iri mu nzira kuburyo mu minsi mike izahagera igatangirana na Mutarama 2024.

Ati “ Ni mu rwego rwo kugendana na politiki y’Igihugu n’uburyo bwo kurinda ikirere no kwirinda imyotsi ituruka mu modoka zacu. Nka hano muri Pariki nk’abantu twita ku bidukikije no kubirinda, turimo turagerageza gukoresha imodoka na moto by’amashanyarazi. Twahereye kuri moto ubu abashinzwe gukurikirana Inkura barimo barazikoresha ubwo rero turashaka no gukoresha imodoka.”

Karinganire yakomeje avuga ko ari imodoka zigenda zidateza urusaku, bigafasha kwegera inyamaswa neza kuruta gukoresha imodoka zikoresha lisansi na mazutu kuko zijya kwegera inyamaswa zisakuza izindi zirutse.

Ati “ Iyo modoka rero nituyizana tukabona irakora neza muri iyi mihanda yacu yo muri Pariki, imodoka dufite zose tuzazihindura iz’amashanyarazi, hanyuma tugire uruhare runini mu kurinda ikirere, ihindagurika ry’ibihe no kurinda inyamaswa zacu, kuko uko ugenda ugira imodoka nziza zidasakuza binatuma inyamaswa zitikanga.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023 izasurwa n’abantu ibihumbi 50 barimo 50% by’Abanyarwanda. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga yinjije miliyari 4,5 Frw.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul yavuze ko muri Mutarama aribwo bazabona imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko imodoka z’amashanyarazi nibasanga zakorana n’imihanda yo muri Pariki ari zo gusa zizajya zikoreshwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza