IGIHE

Amafoto y’Inkura eshanu u Rwanda rwahawe ubwo zagezwaga muri Pariki y’Akagera

1 25-06-2019 - saa 09:19, Niyonzima Moïse

U Rwanda rwakiriye inkura eshanu z’umukara zavanwe muri Safari Park Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque ku Mugabane w’u Burayi aho zabaga kuva mu Ukuboza 2018.

Izi nkura zagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo ku wa 24 Kamena 2019, zahavanwe zerekezwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera aho zashyizwe mu biraro ngo zimenyerezwe ikirere cyaho.

Zoherejwe mu Rwanda ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa inyamaswa, EAZA; Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw’Ibinyabuzima, African Parks.

Izi nkura zirimo ebyiri z’ingabo n’eshatu z’ingore, zitezweho kongera umubare w’izi nyamaswa zimaze gukendera muri Afurika.

Ziri hagati y’imyaka ibiri n’icyenda. Harimo izavukiye muri Safari Park Dvůr Králové muri Tchèque zitwa Jasiri, Jasmina na Manny.

Iyitwa Olmoti yaturutse muri Flamingo Land mu Bwongereza naho iyitwa Mandela ituruka muri Ree Park Safari muri Denmark. Izi nkura zoherejwe mu Rwanda nk’impano yahawe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Nyuma y’urugendo rw’amasaha 30 mu kirere kuva muri Tchèque kugera i Kigali, izo nkura zashyizwe mu modoka zijyanwa muri Pariki y’Akagera, aho zageze zigashyirwa mu biraro byazo ndetse zigahita zitangira kugaburirwa.

Mu muhango wo kuzakira, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko biteze kubona inyungu iziturutseho.

Yagize ati “Ubuzima n’imibereho myiza y’inkura ni ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haba mu Rwanda no muri Afurika.’’

Yongeyeho ko bituma Pariki y’Akagera iba imwe mu zikomeye mu Karere zifite inyamaswa eshanu nini zikunze gukurura ba mukerarugendo, yizeza ko izi nkura zizamera neza muri iyo pariki.

Ati “Ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Akagera bazanogerwa no kwihera ijisho inkura zizaba ziri mu kiraro cyazo.’’

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa Inyamaswa, EAZA, Dr. Thomas Kauffels, na we yashimangiye ko “Ibiraro bigezweho ni ingenzi mu kubungabunga ubutaka ndetse imikoranire yacu na Pariki y’Igihugu y’Akagera igaragaza uko byagira uruhare mu kubungabunga no kugarura inyamaswa zakendereye mu byanya birinzwe.’’

Mu myaka ishize Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo gishinzwe Imicungire ya Pariki y’Akagera yashyize imbaraga mu kubungabunga iyi pariki n’ibinyabuzima biyirimo.

Intambwe ya mbere yatewe mu 2015, yari iyo kugarura Intare zirindwi zavanywe muri Afurika y’Epfo nyuma yo kumara imyaka 20 nta n’imwe irangwa mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2017, kandi nibwo Inkura z’Umukara 18 zagejejwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zivanywe muri Afurika y’Epfo [binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Howard G. Buffett Foundation] nyuma y’uko zahaherukaga mu myaka 10. Izi nkura zimaze kuba 20 zimeze neza.

Inkura z’Umukara ziri gusubizwa muri Pariki y’Akagera aho izari zirimo zose zishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku Isi hasigaye Inkura z’Umukara zigera ku 1000.

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, ifite ubuso bungana na kilometero kare 1 122, irimo inyamaswa zizwi nka ‘Big Five’ ari zo Intare, Inkura, Inzovu, Ingwe n’Imbogo.

Mu 2018 yasuwe na ba mukerarugendo 44,000, muri bo 50% ni Abanyarwanda. Muri uwo mwaka kandi iyi pariki yinjije miliyoni $2, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe na miliyoni 800.

Izi nkura zoherejwe mu Rwanda nk’impano yahawe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)
Abahanga mu kurinda urusobe rw'ibinyabuzima nibo bazigejeje muri Pariki y'Akagera
Izi nkura zazaniwe ubwatsi bwo kurya mu minsi ya mbere kugira ngo zimenyerezwe ubuturo bushya
Iyitwa Olmoti yaturutse muri Flamingo Land mu Bwongereza naho iyitwa Mandela ituruka muri Ree Park Safari muri Denmark
Eshatu muri izi nkura harimo izavukiye muri Safari Park Dvůr Králové muri Tchèque
Zose ziri hagati y'imyaka ibiri n'icyenda
Muri izi nkura, eshatu ni ingore mu gihe ebyiri ari ingabo
Zazanywe mu buryo bugezweho ku buryo zitahungabanyijwe n'urugendo rurerure rw'amasaha 30 zakoze
Abahanga basuzumye neza niba nta kibazo zigeze zigirira mu nzira

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Paulin 2019-06-26 01:22:29

Nibyiza,cyane kuko bizatuma,ubucyerarugendo,bwiyongera mu gihugu

Kwamamaza