IGIHE

Amafoto 80 y’akanyamuneza Abadipolomate bakorera mu Rwanda bagiriye muri Pariki ya Nyungwe

8 18-05-2019 - saa 12:34, IGIHE

Abadipolomate bakorera mu Rwanda, batangiye igikorwa cyo gusura ibice nyaburanga by’igihugu bihera ijisho ndetse basobanurirwa imiterere yabyo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko uru rugendo rugamije kubaha amahirwe yo kumenya ibyiza bitandukanye bitatse u Rwanda binyuze mu gusobanurirwa no kubyirebera ubwabo kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo.

Uyu mwaka uru rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga ruzakorerwa mu Ntara y’Uburengerazuba bw’Igihugu no mu Majyaruguru kuva ku wa 17 kugera ku wa 19 Gicurasi 2019, rwibanda ku rusobe rw’ibinyabuzima, kurengera ibidukikije n’ubukerarugendo.

Ni n’umwanya mwiza kuri aba badipolomate wo kugira ngo babone amakuru kuva ku nzego zo hasi agaragaza ibyagezweho n’inzego z’imbere mu gihugu ndetse n’inzira yo kubaka no guteza imbere imikoranire hagati y’intara n’ibihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, iri tsinda ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryasuye Pariki Nyungwe. Basuye ikiraro cyo mu Kirere cyo muri iri shyamba ‘Canopy Walk’ n’isumo rya Kamiranzovu.

Mu mafoto 80, Abadipolomate bakorera mu Rwanda bagaragaje akanyamuneza ndetse bishimira ibyiza bitatse urwa Gasabo.

Abadipolomate bakorera mu Rwanda bifashishije indege ya RwandAir yabagejeje i Kamembe ku Kibuga cy'Indege mbere yo kwerekeza muri Nyungwe
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas (ibumoso), yasohotse mu ndege yitwaje selfie stick yo gufatisha amafoto meza y'urugendo
RwandAir niyo yatwaye aba badipolomate. Iyi sosiyete ikora ingendo zituruka n’izijya mu byerekezo 27 ku Isi yose
Abadipolomate bari biteguye urugendo. Bakigera i Kamembe bamwe bamenyesheje imiryango yabo ko bahasesekaye nta nkomyi
Uru rugendo rugamije guha abadipolomate bakorera mu Rwanda amahirwe yo kumenya ibyiza birutatse
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard, asuhuza umwe mu badipolomate bakorera mu Rwanda
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi, unahagarariye abadipolomate bakorera mu gihugu, yari yiteguye urugendo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam na Lulit Zewdi Gebremariam uhagarariye Ethiopia mu rwa Gasabo na bo ntibacikanwe
Wabaye umwanya wo kuganira birambuye
Abadipolomate bakorera mu Rwanda ubwo binjiraga muri bisi yabagejeje muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi (ibumoso) mu badipolomate batambagiye ibyiza nyaburanga bitatse Uburengerazuba bw'u Rwanda
Lulit Zewdi Gebremariam uhagarariye Ethiopia mu Rwanda yari afite akanyamuneza
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yafashe selfie ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard
Ambasaderi Jo Lomas, yahise areba ifoto yari amaze gufata aramwenyura
Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga, Tutuba Jack, yari afite akanyamuneza
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yari yambaye ingofero itanga ubutumwa buhamagarira abanyamahanga gusura u Rwanda
Abadipolomate bakorera mu Rwanda berekeza muri Pariki ya Nyungwe
Ikirere cya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe cyari gikeye
Batwawe mu modoka nini zagenewe gutwara abashyitsi b'imena basura u Rwanda
Aha bari bageze mu Karere ka Rusizi ahazwi nk'i Shagasha hari uruganda rw'icyayi rukomeye
Ubwo bageraga muri Nyungwe, ahakirirwa abasura Pariki y'Igihugu
Bahageze bakiranwa urugwiro, bahabwa ikaze mu rugendo bayigiriyemo
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, ari mu badipolomate bakunze kugaragaza urukundo bafitiye umuco w'u Rwanda
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, yari afite akanyamuneza nyuma yo gukandagira muri Nyungwe
Basigaranye amafoto y'urwibutso
Peter Vrooman yarahiriye guhagararira Amerika mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2018. Yasimbuye Erica Barks-Ruggles wahoze kuri uwo mwanya kuva mu mpera za 2014
Batemberejwe ibice bitandukanye bigaragaza ubwiza bw'ibyiza karemano biri mu Rwanda
Uru rugendo ni umwanya wo kugaragariza iterambere u Rwanda rwagezeho rihereye mu nzego zo hasi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard n'abadipolomate bakorera mu Rwanda bafata ifoto y'urwibutso mu rugendo rw'amateka muri Nyungwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe (hagati) na we yari muri urwo rugendo
Bageze aho urugendo nyirizina rwatangiriye bahabwa inkoni zo kwitwaza mu gihe baterera ahantu hahanamye
Minisitiri Dr Sezibera Richard yafashe inkoni ye yitegura urugendo
Buri mudipolomate yafataga inkoni ye aza kwishingikiriza
Ahamanuka bifashishaga inkoni bahawe ngo batanyerera
Pariki ya Nyungwe basuye, ni ishyamba cyimeza ry’inzitane rimaze igihe kirekire muri Afurika
Akanyamuneza kari kose nyuma yo kwinjira ishyamba rya Nyungwe rwagati
Aba badipolomate basuye Nyungwe mu gukuraho ibihuha byakwirakwijwe ko aka gace kadatekanye
Bagendaga basobanurirwa urusobe rw'ibinyabuzima bibarizwa muri Pariki ya Nyungwe
Pariki ya Nyungwe ifite ishyamba rikuze kurusha ayandi muri Afurika
Banasuye ikiraro cyo mu bushorishori kizwi nka “Nyungwe Canopy Walk Way”
Ni ikiraro kiri mu bishimisha ba mukerarugendo basura iyi pariki kuko uba witegeye ibice binini biyigize
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe na Minisitiri Dr Sezibera Richard baganira n'umwe mu badipolomate, bamusobanurira imiterere y'Ishyamba rya Nyungwe
Iki kiraro gifite uburambe bw’imyaka igera muri 30 kitarasanwa. Hari abatekinisiye bahora bakigenzura, bahuguwe n’abacyubatse baturuka muri Canada na Brésil
Iki kiraro kireshya na metero 70 z’ubutumburuke (kuva hasi kugera hejuru) na metero 150 z’uburebure cyubatswe mu byuma n’imigozi y’imirunga ikomeye
Minisitiri Dr Sezibera yahagaze bamufata ifoto agaragaza akanyamuneza
Bagendaga bafata amafoto y'urwibutso hejuru y'ikiraro
Gikurikiranwa neza kandi ntigishobora guteza impanuka kandi gifitiwe ubwishingizi bwafashwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB
Akanyamuneza kari kose...
Yageze ku kiraro ibyishimo biramurenga
Dr Sezibera yari yitwaje inkoni yamutsindagizaga
Wabaye n'umwanya wo gusabana ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Mbere yo kwinjira muri Pariki ya Nyungwe hari imirima y'icyayi cyo mu Gisakura mu Karere ka Nyamasheke
Basuye isumo rya Kamiranzovu ryizihira ba mukerarugendo
Amatsiko yari yose kuri aba badipolomate barebaga ibyiza bitatse u Rwanda
Imbere y'Isumo rya Kamiranzovu bahafatiye ifoto y'urwibutso
Nduhungirehe yishimiye gutembera muri Nyungwe no mu nkengero zayo
Yerekanye icyacyi cy'u Rwanda kikiva mu murima cyahebuje amahanga kubera icyanga cyacyo

Amafoto: MINAFFET

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Thama 2019-05-19 11:02:52

Nukuri ndishimye kuberako ba rutwitsi bakozwe nisoni kuko nyungwe itafashwe nkuko babyifuzaga harakabaho u Rwanda na banyarwanda.

2
mu 2019-05-19 01:55:03

babyita guhenya isi ndabara kurya ubuzima kwa bakire

3
Desideri 2019-05-19 01:50:26

Iyi nkuru irashimishije pe!
Ariko se icyo nibaza bya bitera nazanyoni zabagamo byagiye hehe?

4
lamberta 2019-05-18 22:44:30

Mwakoze kubereka isura nxiza yigihugu.
Abari mu mashyamba nimuze mu rwababyaye twubake igihugu. Ababagumisha hanze ni ababeshya ngo barashaka kuba ba perezida. Ariko se abanyarwanda miliyoni xirenga 10 twese twaba ba perezida? Mwabaye ba perezida bingo zanyu ubundi mukabona ko byosr bitazikora

5
Ngabo Shaban 2019-05-18 16:35:17

Genda Rwanda uri nziza
Ababeshya ko udafite umutekano bo bararushywa nubusa.

6
Nkusi Norbert 2019-05-18 14:36:51

Woow mbega byiza!! Genda Rwanda uri nziza!

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-18 11:13:44

Ni byiza

8
mafara 2019-05-18 09:29:45

SASA WA MUSORE AHO AVUGA YAFASHE NI HE? MAJOR SANKARA KENYEJI IYO RANK MZAMUSOBANUZE URAMUHAYE ?

Kwamamaza