IGIHE

Accor yagennye miliyoni 500$ zo kubaka hotel mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi

0 4-11-2023 - saa 10:23, IGIHE

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahoteli gikomeye ku Isi, Accor, Sébastien Bazin, yatangaje ko sosiyete ayobora kuva mu 2013, igiye gushora imari mu bikorwaremezo by’amahoteli mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi, ifatanyije na Kasada Group, mu ishoramari rizatwara miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.

Accor S.A. ni sosiyete ikomeye mu bijyanye n’amahoteli ku Isi, igenzura hotel ndetse n’ibindi bikorwaremezo bikoreshwa n’abantu bashaka kuruhuka. Ni cyo kigo kigari i Burayi mu bijyanye n’amahoteli, n’icya gatandatu ku Isi.

Accor ikorera ahantu 5445 mu bihugu birenga 110. Mu 2022, byabarwaga ko ifite ibyumba by’amahoteli 802.269. Ni yo igenzura amahoteli yo ku rwego rwo hejuru nka Raffles, Fairmont na Sofitel.

Ni na yo ibarizwamo MGallery, Pullman na Swissôtel cyangwa se Novotel, Mercure na Adagio na hoteli zifatwa nk’izo ku rwego ruciriritse ziboneka hirya no hino ku Isi mu izina rya Ibis na hotelF1.

Umuyobozi wayo, Sébastien Bazin, ubwo yari mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukerarugendo, WTTC, yavuze ko mu Rwanda ikigo ayobora kihafite isoko kandi gishaka kuryagura kurushaho.

Ati “Dufite ubwato turi gukora ku kiyaga cya Kivu, kandi ubu bwamaze kuzura, buzaba bukora mu izina rya Mantis ku bufatanye n’abashoramari hano mu Rwanda.”

Ubwo bwato bwitwa Mantis Kivu Queen Uburanga. Ni ubwato bugezweho buzakoreshwa nka hotel, buzaba bufite ibyumba icumi, ubwogero, ahantu ho gufatira amafunguro n’ibindi.

Abazajya babwifashisha, bazaboneraho n’umwanya wo gutembera mu Kivu bareba ibyiza bitatse u Rwanda.

Bazin yakomeje avuga ati “Twafunguye izindi hotel eshatu mu izina rya Mantis hano mu Rwanda, tugiye gufata kandi hotel Umubano yahoze yitwa Novotel, nyuma Méridien aho izahinduka Mövenpick.”

Hotel eshatu za Mantis ziri mu Rwanda harimo Mantis Kivu Marina Bay Hotel iri mu Murenge wa Kamembe i Rusizi, Mantis EPIC Hotel & Suites iherereye i Nyagatare na Mantis Akagera Game Lodge iherereye muri Pariki y’Akagera.

Mantis Akagera Game Lodge ifite ibyumba 60; Mantis EPIC Hotel & Suites yo ikagira ibyumba 77 mu gihe Mantis Kivu Marina Bay ifite ibyumba 79.

Ishoramari rya Accor rigiye kandi gukomereza mu kubaka izindi hotel mu Rwanda, ariko binarenge imbibi zarwo.

Bazin ati “Ntabwo tuzahagararira aho, Accor yashyizeho ishoramari ifatanyije na Kasada, harimo amafaranga menshi. Hari miliyoni 500 z’amadolari yo gushora mu bikorwaremezo bijyanye n’amahoteli mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi.”

“Bishobora gufata imyaka 20, ndabizi neza ko bigoye, ariko tugomba kubikora kuri uyu mugabane nk’uko twabikoze muri Amerika y’Amajyepfo.”

Hoteli Umubano igiye kujya mu maboko ya Accor izuzura mu 2025 itwaye hafi miliyoni 40$. Iherutse kugurwa n’Ikigo cy’Ishoramari mu by’amahoteli cyo muri Qatar, Kasada Group.

Hotel za Kasada zicungwa na Accor.

Umubano nimara kuvugururwa izaba ifite ibyumba 100, izahita ihabwa izina rya Mövenpick.

Mu 2018 nibwo Accor yaguze iki kigo cyo mu Busuwisi cya Mövenpick Hotels & Resorts.

Kugeza ubu amahoteli ya Mövenpick Hotels & Resorts abarizwa mu bihugu birenga 30 hirya no hino ku Isi, muri Afurika y’Iburasirazuba ho iki kigo cyari gisanzwe gikorera i Nairobi muri Kenya aho gifite hoteli izwi nka ‘Mövenpick Residences Nairobi.

Accor ni ikigo gikomeye mu by'amahoteli cyo mu Bufaransa. Ni icya gatandatu kigari ku Isi
Accor ifite gahunda zo gufungura hotel 1200 hirya no hino ku Isi mu myaka itanu iri imbere
Mantis Kivu Marina Bay Hotel iri mu Murenge wa Kamembe i Rusizi
Mantis EPIC Hotel & Suites yo iherereye mu Karere ka Nyagatare ifite ibyumba 77
Mantis Akagera Game Lodge iherereye muri Pariki ya Akagera
Mantis Kivu Queen uBuranga ni ubwato buzakora nka hotel bwuzuye mu Kivu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza