IGIHE

Abaturarwanda bashyiriweho amahirwe yo gutemberezwa ibyiza nyaburanga mu bihe by’iminsi mikuru

0 7-12-2023 - saa 17:45, Mahoro Vainqueur

Sosiyete ya Global Line Safaris isanzwe itanga serivisi zijyanye n’ubukerarugendo, yateguriye Abanyarwanda n’abanyamahanga urugendo rw’iminsi ibiri ruzabafasha gutembera u Rwanda muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Uru rugendo rwateguwe n’iyi sosiyete mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho kumenya ibyiza nyaburanga bitatse igihugu birimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye, ikiraro cya Nyungwe cyizwi nka Canopy Walkway, umuhanda wa Kivu Belt ndetse n’Ikiya cya Kivu.

Abazitabira uru rugendo bazabanza gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe nyuma bafate urugendo berekeza mu Karere ka Karongi ari naho bazarara biyumvira akayaga ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Uru rugendo ruteganyijwe tariki 23 na 24 Ukuboza 2023.

Ku wifuza kwitabira uru rugendo asabwa ibihumbi 80Frw ku Munyarwanda, 100$ ku muntu uvuye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, uvuye hanze ya EAC ni 150$.

Uwifuza kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka cyangwa akeneye kwihera ijisho ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, yakwandikira Global Line Safaris kuri email ya [email protected], ashobora kandi gukurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram yabo ari yo globallinesafaris1.

Abazitabira uru rugendo bazahagurukira i Kigali Remera berekeza i Huye basure Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda iri muri aka karere.

Iyi ngoro imurika amateka y’imibereho ya buri munsi y’Umunyarwanda wa kera. Abayisura bibonera ibikoresho bya kera bitagikoreshwa n’uburyo imibereho yagiye ihinduka.

Nyuma y’aho bazakomeza urugendo rubageza muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherutse gushyirwa mu murage w’Isi. Iri ku buso bwa Kilometero kare 119, ibamo ubwoko bw’inyoni busaga 300, inguge zo mu bwoko butandukanye, amasumo, ikiraro cyo mu kirere gituma ureba pariki yose n’ibindi.

Iki kiraro cya Nyungwe Canopy Walkway, kiri mu bushorishori bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, giherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere mu bikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi.

Nyuma y’akaruhuko abazitabira uru rugendo bazakomereza i Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu akaba ari naho bazarara.

Bukeye bwaho tariki 24 Ukuboza aba bashyitsi bazakomeza urugendo berekeza i Rubavu banyuze mu muhanda wa Kivu Belt banyure mu ishyamba rya Gishwati berekeze i Rubavu aho bamwe bazatemberezwa ikiyaga cya Kivu bari mu bwato.

Kuri uwo mugoroba abitabiriye uru rugendo bazahita bafata urugendo rubasubiza i Kigali aho bahagurukiye i Remera.

Ikiraro kinyura hejuru muri Nyungwe kiri mu binyura abasura iyo pariki
Ingoro Ndangamurage y'Imibereho y'Abanyarwanda iri i Huye iri mu hantu hazasurwa
Ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu buri mu bikurura ba mukerarugendo basura Uburengerazuba
Abazajya muri uru rugendo bazabona ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu mu Ntara y'Iburengerazuba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza