IGIHE

Abarenga ibihumbi 54 basuye Pariki y’Akagera mu 2023

0 4-01-2024 - saa 10:48, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko mu 2023, yasuwe n’abantu 54.141 barimo Abanyarwanda 26.047, abanyamahanga 23.047 ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda 4534.

Imibare y’abasuye Pariki y’Akagera yariyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022 kuko yari yasuwe n’abagera ku bihumbi 41.

Ni imibare yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 4 Mutarama 2024, yashyizwe hanze nyuma y’uko umwaka wa 2023 ubaye mwiza kuko abasuye Pariki y’Akagera biyongereyeho hafi ibihumbi 13. Umwaka wa 2022 Pariki y’Akagera yari yasuwe n’abantu ibihumbi 41 binjiza miliyoni 3,7 z’amadolari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE ko iyi mibare yiyongereye cyane bitewe na gahunda ya Leta yo kumenyekanisha igihugu binyuze mu nama zitandukanye zibera mu Rwanda, amasezerano Urwego rw’Igihugu rw’Iterambe, RDB, rusinyana n’amakipe anyuranye arimo Arsenal, PSG na Bayern Munich n’ubundi buryo butandukanye.

Yavuze ko bakurikije imibare y’abasuye iyi pariki mu 2023, basanga mu mwaka wa 2024 bazasurwa n’abarenga ibihumbi 60.

Karinganire yavuze ko imibare y’amafaranga binjije itari yamenyekana ariko ko mu minsi ya vuba nayo izashyirwa hanze.

Mu minsi ishize, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko binjije hejuru ya miliyoni 4,5 z’Amadolari.

Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120, mu ibarura ryakozwe muri Kanama 2023 ryagaragaje ko ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 11. Muri zo harimo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko bimwe mu bituma abantu benshi bayisura harimo kuba babasha kubona inyamaswa eshanu zikomeye, kuba kuva Kigali ugera muri Pariki y’Akagera byoroshye bitewe n’ibikorwaremezo, kuba Abanyarwanda bishyize hamwe bakajya kuyisura bagabanyirizwa, umutekano, amacumbi yoroheje n’ayahenze ari hafi n’ibindi byinshi bitandukanye.

Inzovu ni imwe mu nyamaswa eshanu zikomeye ku Isi ziba muri Pariki Akagera
Inyamaswa zitandukanye ziboneka muri Pariki y’Akagera
Zimwe mu nyoni zitaboneka ahandi ariko ziba muri Pariki y’Akagera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza