IGIHE

Abagera i Kigali bari muri Business Class bazamutseho 37%: Isura y’ingendo z’indege zigana mu Rwanda

0 4-11-2023 - saa 07:49, IGIHE

U Rwanda ruri mu bihugu bikomeje kwaguka cyane mu bijyanye n’ingendo z’indege by’umwihariko ruza ku mwanya wa kabiri mu byo muri Afurika aho abantu bakomeje gutemberera ku bwinshi baturutse imihanda yose y’Isi.

Ni ibyatangajwe na raporo ya ForwardKeys, ikigo cyashinzwe mu 2010, gikora ubushakashatsi bujyanye n’ingendo z’indege. Cyifashisha igenzura gikora ku matike y’indege abantu basabye kikagenzura ahantu bashaka kujya.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikomeje gutera imbere mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ndetse rukomeje kuba icyerekezo cy’abantu baturuka mu bihugu bikomeye.

Raporo ya ForwardKeys igaragaza ko ibyerekezo byo muri Afurika bikomeje kwaguka by’umwihariko mu gihembwe cya gatatu cya 2023, aho nka Cameroon ifite ubwiyongere bwa 27% bw’abagenzi mpuzamahanga bayigeramo, igakurikirwa n’u Rwanda na Tanzania bifite 15% mu gihe Namibia ifite 10%.

Mu bagenzi bagera mu Rwanda, abagenda muri Business Class biyongereye ku kigero 37% mu gihe abagenda muri Economy Class bo biyongereye ku kigero cya 13%.

Muri abo bagenzi bose bagana mu Rwanda, abaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo bari ku isonga kuko biyongereyeho 95%, u Budage ni 100%, u Bubiligi ni 55%, u Bwongereza ni 48% mu gihe u Bufaransa ari 67%.

U Rwanda ruza kandi mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bigendwamo n’abantu bagenzwa n’ubushabitsi cyangwa se n’imirimo ijyanye n’ibyo basanzwe bakora. Umubare wabo wiyongereyeho 21%. Ibindi bihugu biruza imbere ni Cameroon ifite 25% na Senegal ifite 22%.

70% by’abagenzi bagera mu Rwanda baba banyuze ku bindi bibuga by’indege, bivuze ko badahaguruka iwabo ngo baruhukire i Kigali. Umubare munini ni ababa banyuze ku kibuga cy’indege cya Bole muri Ethiopia kuko barenga 25%.

Mu bihugu birimo abantu bashakisha kuri internet amakuru ajyanye no kugera mu Rwanda, bibiri bya mbere [Amerika n’u Budage] ntabwo bifite ingendo zigera mu Rwanda ntaho zihagaze. Gusa ibindi bihugu bibikurikira, u Bufaransa n’u Bwongereza ho hari ingendo zihuza u Rwanda nabyo by’umwihariko zikorwa na RwandAir.

Umuyobozi wa World Travel & Tourism Council, Julia Simpson, yatangaje ko iyi raporo igaragaza ko amahanga akomeje kugira inyota yo gukorera ingendo muri Afurika.

Ati “Birerekana isoko rishya mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika ndetse ubu ni igihe cyo kubyaza umusaruro aya mahirwe hakabaho kwaguka.”

ForwardKeys mu gukora iyi raporo yagendeye ku bintu bitandukanye birimo ingendo z’indege ziba zashyizwe kuri gahunda ngo zerekeze mu byerekezo runaka. Muri icyo cyiciro, hagenzuwe imibare y’imyanya yo muri izo ndege.

Yanarebye kandi uburyo abantu bo mu bihugu runaka, bashakisha bifashishije internet indege zerekeza mu byerekezo ibi cyangwa biriya. Banarebye n’uburyo abantu basaba amatike y’indege (booking), uburyo amatike agurwa, igihe abantu bamara mu byerekezo runaka, indege ziva hamwe zijya ahandi n’ibindi.

Mu byerekezo biza ku isonga ku Isi abantu baba bifuza kujyamo, byiganjemo ibyo mu bihugu biri ku mucanga, aho abantu bajya kuruhukira cyangwa se ibindi bifite amateka yihariye.

Mu bihugu 20 bya mbere, Repubulika y’Abadomikinani iza ku isonga aho ifite ubwiyongere bwa 14% igakurikirwa na Colombia na Mexique zifite ubwiyongere bwa 5%.

Igihugu cya Afurika kiza hafi ni Misiri iri ku mwanya wa 10 ari nayo yonyine. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiri muri 20 ya mbere.

Mu bihugu biturukamo abagenzi benshi berekeza hirya no hino, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada nibyo biza ku isonga nubwo umubare w’abagenzi babiturukamo wagabanutse ugereranyije umwaka wa 2019 na 2023.

Muri Afurika, Afurika yo Hagati ni yo ifite ubwiyongere bw’abantu bayigeramo mu gihe nka Afurika y’Iburasirazuba yo yagabanyutseho 10%.

Muri iki gihe kandi, Portugal, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia na Canada ni byo bihugu bitanu biturukamo abagenzi benshi binjira muri Afurika.

Mu bagenzi bagera muri Afurika, umubare w’abahaguma igihe kiri hagati y’umunsi umwe n’itatu wagabanutseho 51%, abamara hagati y’iminsi 4 na 13 bagabanutseho 12% mu gihe abamara iminsi irenze 14 biyongereyeho 3%.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza