Nyuma y’imyaka 122, habonetse intango ebyiri n’imitsindo byakoreshwaga na Rwabugili

9 17-10-2017 - saa 07:40, Tombola Felicie

Intango ebyiri n’imitsindo yakoreshwaga na Kigeli IV Rwabugili byabonetse mu bigabiro byaho yari atuye i Rubengera nyuma y’imyaka 122 kuko yatanze mu 1895.

Umwami Kigeli IV Rwabugili uvugwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu kwagura u Rwanda, yayoboye u Rwanda kuva mu 1853, yatuye i Rubengera mu 1874 atanga mu 1895.

Icyo azwiho i Rubengera ni uko yahubatse ashaka kwagura u Rwanda, yabaga ategura ibitero byo kugaba mu Bunyabungo no ku Idjwi, akaba azwiho ko igihe yari i Rubengera yigaruriye Idjwi ndetse n’igice kinini kiri hakurya y’i Kiyaga cya Kivu, gusa cyaje kuvanwa ku Rwanda mu gihe abazungu bagabanyaga Afurika.

Ibigabiro bya Rubengera biherereye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, Akagali ka Gisanze, umudugudu wa Kigabiro, ahafite amateka yihariye kuko ariho hantu hiziririjwe umuganura inshuro zirindwi kurenza ahandi hose mu gihugu.

Intango ebyiri z’imitsindo zahabonetse nta handi muRwanda zari zarigeze ziboneka mu bigabiro by’abami uretse kubyumva mu mateka ko zabagaho nko mu bigabiro bya Gasabo i Bumbogo na Rutunga ariko ngo ntawari wazibona.

Mu bushakashatsi burimo gukorwa mu bigabiro bya Rubengera n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage, hamaze kugaragara ko amakuru y’ubuvanganzo nyemvugo yagendeweho ari ukuri kuko intango ebyiri z’imitsindo muri eshatu bivugwa ko zari i Bwami kwa Rwabugili zamaze kuboneka.

Umushakashatsi mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda ku mateka ashingiye ku bisigaratongo, Ntagwabira André, yabwiye IGIHE ko bishimiye kubona gihamya cy’ibyajyaga bivugwa.

Ati “Niba tugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ntabwo bihagije kwemeza ba mukerarugendo ngo dore aho umwami uyu n’uyu yatuye nta bimenyetso bifatika ufite ariko kubereka ko n’intango zirimo imitsindo zabonetse ni ikintu cyiza cyane.”

Yavuze ko ubushakashatsi bujyanye n’ibisigaratongo buba bugamije gushakisha amateka y’ibyabereye ahantu ndetse no gutuma ayo mateka asigasirwa.

Ati “ Nubwo kwandika twavuga ko byatangiye mu 1900 ariko na mbere yaho u Rwanda rwahozeho ,uko amateka abantu bagenda bayahererekanya hari ibyibagirana , cyangwa bikavugwa nabi, niyo mpamvu bigomba gushakishwa amateka akabikwa neza."

Padiri Alex Kagame mu nyandiko ze agaragaza ko kuba Kigeli IV Rwabugili yaratuye i Rubengera ndetse akahakorera imihango y’Umuganura inshuro zirindwi, ari igihamya ko uwo murwa w’umwami wari ukomeye.

Ahantu hizihirizwaga umuganura habaga hararagurijwe, iyo umwami atabaga ahafite umurwa (urugo) barawubakaga, akahizihiriza umuganura yarangiza akahava.

Uko intango zarimo imitsindo zabonetse

Ni intango zitari izo kunyweramo kuko ibyasanzwemo naho zasanzwe bigaragaza ko zari iz’imitsindo aho kuba ibibindi bisanzwe byo kunyweramo.

Ntagwabira ati “Nyuma y’ibyumweru bitatu dushakisha aho twakekaga ko ziherereye, ku munsi wa cumi twabonye intango ebyiri. Imwe isa nkaho ari nini hari harimo igufa ritoboyemo imbere rinatoboye mu mpande zombi.

Munsi yaryo ngo harimo amabuye mato mato yererena cyane, abaje neza, akoze mu buryo bwiburungushuye ariko hejuru asongoye. Yakomeje asobanura ko basanze ari muri iyo ntango areba hejuru.

Bene ayo mabuye yanasanzwe mu mva ya Kirima II Rujugiro mu bushakashatsi bundi bwakozwe. Ati “ Uburyo twabisanze bimezemo bigaragaza ko byakoreshwaga mu mitsindo koko ariko ntituramenya neza iyo ariyo.”

“Amakuru twari dufite ni uko izo ntango zagaragaraga hejuru kugeza mu 1959, nyuma y’uko ingoma ya cyami ivuyeho nibwo abantu basobanuraga amateka n’umuco nabi batangiye kuzangiza.”

Abashakashatsi babonye ko zari zizengurutswe n’imyobo imeze nk’uruziga ku buryo bacyeka ko ari urugo zari zarubakiwe kuko zagombaga kuba ziri hanze z’itaruye urugo nyir’izina.

Babonye ibisatse bifitanye isano nazo kuko zamenaguwe kandi n’abahahingaga bakaba barazikomeretsaga, ibice bisigaye ni ibiri hasi hasi cyane mu butaka.

Uwamennye izo ntango yarwaye mu mutwe

Abantu bakuze bavuga ko uwitwa Kamegeri wamennye izo ntango nyuma yo kuvaho kw’ingoma ya cyami, ahagana mu 1960 yarwaye mu mutwe, bikaba ari ikindi gihamya ko zakoreshwaga mu mitsindo.

Ntagwabira ati “Abo basaza baduhaga amakuru ntabwo kwari ukudutera ubwoba mu kutubwira ko hari uwazimennye akarwara mu mutwe [agasara], ahubwo kwari ukuduhamiriza koko zari intago zari iz’imitsindo”

Ukuriye ubushakashatsi mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Karangwa Jérôme, yavuze ko kugira ngo hazamenyekane imihango nyir’izina izo ntango zakoreshwagamo bizahuzwa n’ubuvanganzo nyemvugo ndetse harukijwe inzira 17 z’imihango yakorerwaga ibwami hakazemezwa icyo zakoreshwaga.

Avuga ko muri gahunda ya Leta ahari ibi bigabiro bya Rwabugili hateganywa kubakwa. Ati “ Aha hantu ntabwo tuzahasiga ari itongo, ni ukuvuga ko biriya bimenyetso bigomba kuguma.”

Biteganyijwe ko hazongera kubakwa uko urwo rugo rwari rumeze, naho intango zari ziri ku buryo haba ahantu h’ubukerarugendo bwigisha umuco n’amateka ariko bukinjiriza n’igihugu

Gushaka amateka y’ibisigaratongo ntibyoroshye

Abashakashatsi basobanura ko gushaka amateka y’ibisigaratongo bitoroshye kuko isuka baba bagomba gucukura bakoresheje isuka nyuma bakifashisha umwiko baharagata kugira ngo bataza kugira icyo bangiza cyari kibafitiye umumaro.
Uko Kigeli IV Rwabugili yatanze

Amateka yerekana ko Kigeli IV Rwabugili yatabaye mu 1895 amaze kubonana n’umuzungu Von Götzen i Kageyo muri Ngororero y’ubu maze agasubira iwe mu rugo i Nyamasheke akahizihiriza umuganura.

Nyuma y’iyo mihango yatabaye hakurya y’ikiyaga cya Kivu mu Bunyabungo agezeyo arwara bitunguranye nk’uko byanditswe na Padiri Alex Kagame.

Bamugaruye mu Rwanda atanga akiri mu bwato mu Kiyaga cya Kivu, yomotse ari umugogo. Yaje gutabarizwa i Rutare mu Karere ka Gicumbi, ahari umusezero w’abami bitwaga ba Kigeli.

Aa mabuye yari ari mu ndiba hejuru hariho igufa ritoboye
Ayo mabuye ngo yarebaga hejuru
Bagaragaza ko ibimenyetso babonye bihamya ko izo ntango zari iz'imitsindo zitari izo kunyweramo
Bakoresha n'uburoso mu kureba ko ubutaka budahinduka
Bakoresha umwiko kugira ngo bataza kwangiza ibimenyetso
Ntagwabira yerekana igufa basanze mu ntago
Utubuye tubengerana basanzemo turasongoye
Zari zizengurutswe n'imyobo kuburyo bavuga zari zubakiwe urugo rwazo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkunzurwanda 2018-01-04 21:28:33

Turabashimira cyane umuhate mukomeje wogushakisha amateka yacu. Mukomeze munifasisha ubuhanga mufite bujyanye nigihe tugezemo. Murakaramba.

2
Al 2018-01-04 03:51:50

Utwo tubuye ni utwakera tugomba kuba tuva kuri Ruganzu cg mbere ye.

3
Munyarwanda 2017-10-17 10:27:56

Coup de chapeau kuri abo bashakashatsi!Ishami rya archeology kandi rikora ubushakashatsi ku buryo buhoraho rirakenewe rwose! Dufite byinshi by’amateka mu butaka bwacu kandi byatubwira byinshi ku batubanjirije!U Rwanda ni igihugu kidasanzwe,wabyemera wabihakana!Mbifurije ubutwari nk’ubwa Rwabugiri waguye u Rwanda!

4
Kalima 2017-10-17 03:40:31

Mu by’ukuri sinumvise intango icyo aricyo. Ni turiya tubuye? Ni kariya kantu kandi gasongoye? Ni iyo myobo? Ni iki???

5
MWARIMU J. M. V 2017-10-17 03:12:57

TURASHIMIRA ABASHAKASHATSI B, IKIGO K, IGIHUGU, GISHINZWE KUBUNGABUNGA INGORO NGANGAMURAGE KU KAZI KEZA BAKORA BURI MUNSI. NATWE ABAKORA AKAZI KO KUYOBORA BA MUKERARUGENDO TUBONYE IBIHAMYA BY, UBUKERARUGENGO BUSHINGIYE KU MUCO NAMATEKA BY, U RWANDA MU BURYO BUGARAGARA. AKAZI KEZA KURI NTAGWABIRA ANDREE NA BAGENZI BE.

6
deus 2017-10-17 02:42:33

dusubize umuco wacu agaciro, ni bwo agaciro twiha ubu kazagira ireme ry’ agaciro nyako !

7
Gwiza 2017-10-17 02:29:43

Intango ni iki? Imitsindo ni iki? Mbese muri macye ntacyo numvise muri iyi nkuru, wagira ngo nasomaga igishinwa!

8
Albert 2017-10-17 02:02:11

birashimishije cyane Ku banyarwanda Kugira amateka afite ibihamya bifatika Iryo Tsinda ryabashakashatsi rikomeze ritwubakire ayo mateka afatika

9
john 2017-10-17 01:54:15

mukomeze ubushakashatsi ku mateka yacu . rwabugiri yari intwari ku rugamba

Kwamamaza