IGIHE

Nyandungu yabaye nshya: Igishanga cyarasazuwe, kigiye gukoreshwa nka pariki yo gutembereramo

0 6-09-2021 - saa 08:57, Ishimwe Israel

Hambere aha uwakomozaga kuri Nyandungu, benshi bumvaga igishanga cyibasirwa n’imyuzure, indiri y’abajura ndetse bamwe mu bagituriye bamenagamo imyanda imwe ubusanzwe ijyanwa mu bimoteri rusange.

Uwavuga ko nta buzima bwari bukirimo ntiyaba akabije. Icyo gihe inyoni zabaga mu gishanga zarahunze, amazi arakama, inzira nyabagendwa zirasibama kubera imyuzure n’isayo yamanurwaga n’amazi y’imvura ikacyirundamo.

Mu 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura iki gishanga no kukigarurira ubuzima kikitwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ndetse imirimo yo kugitunganya yanzitse mu 2016.

Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, byari biteganyijwe ko izasozwa mu 2020 ikozwe mu byiciro bibiri ariko iza kudindizwa n’impinduka zabaye mu guhindura inyigo ya mbere.

Mu guhindura iki gishanga hatekerejwe ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kubakamo ibikorwaremezo no kubibyaza umusaruro binyuze mu kwakira ba mukerarugendo basura Umujyi wa Kigali rimwe na rimwe bakeneraga aho kuruhukira hafi.

Uyu mushinga uri ku buso bwa hegitari 130 ugabanyije mu byiciro bitanu birimo ahari igishanga hagumishijwe uko hari bimeze, ibiyaga karemano, ubusitani bw’imiti ya Kinyarwanda yakoreshwaga mu kuvura, restaurants n’ahashobora kureberwa cyangwa gukinirwa amakinamico.

Muri ibi bice nko mu busitani hashyizwemo ibimera n’imiti ya Kinyarwanda, mu biyaga hazashyirwamo amafi ashobora kwifashishwa ku biga kuroba, utuyira twa siporo tureshya n’ibilometero 10 tuzajya twifashishwa n’abanyamaguru n’abafite amagare muri siporo, ibice bireberwamo inyoni n’izindi nyamaswa.

Mu busitani gusa hashyizwemo ibiti bisa n’ibiri gucika mu gufasha abato kubimenya no korohereza ubushakashatsi; birimo ‘umugote’, ‘igikakarubamba’, ‘imiravumba’, ‘iminyinya’, ‘ikirogora’, ‘umubirizi’, ‘igicuncu’, ‘igitenetene’, ‘umukunde’.

Ku rundi ruhande, ibiyaga karemano biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 4393 na 5892 mu gihe amazi abirimo aturuka mu gishanga cya Nyandungu.

Kuri ubu ugeze i Nyandungu ubona ko hahindutse; uhereye ku ruzitiro rw’iyi pariki rwatangiye kuzengurutswa ibiti byabugenewe mu gihe amarembo yo yarimbishijwe neza mu magambo "Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park" atanga ikaze ku bahasuye.

Imirimo yo gusazura Igishanga cya Nyandungu yararangiye, hasigaye gutangazwa igihe hazatahwa hagatangira kwifashishwa na ba mukerarugendo

Ha hantu hari urukangaga n’ibyatsi by’inzitane, ubu habereye ijisho, ni ahantu nyabagendwa hatunganyijwe ku buryo hashobora gufasha Abanya-Kigali n’abandi bifuza kuruhuka no kugubwa neza nyuma y’akazi k’ingume.

Mu gutunganya iyi pariki hanatekerejwe ku kubungabunga amateka y’ibyahabereye hazirikanwa aho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa asura u Rwanda.

Aho hantu hagenewe ikimenyetso, ku buryo hafi yacyo hazashyirwa Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden], abantu bazajya bahakorera ingendo nyobokamana, cyane ko Kiliziya iteganya kuhubaka Chapelle.

Muri iyi pariki hanashyizwemo camera zifasha mu kubungabunga umutekano w’abayisura n’ibikorerwamo.

Nyuma yo gusoza uyu mushinga, biteganyijwe ko uzatahwa ku mugaragaro mu bihe biri imbere nubwo nta tariki nyir’izina iratangazwa.

Umwe mu bayobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikirana uyu mushinga yabwiye IGIHE ko hari ibikiri kunozwa mbere y’uko pariki itahwa.

Yagize ati “Hari ibikiri gukorwa mbere y’uko hatahwa ku mugaragaro. Imirimo yose yararangiye ndetse ibyari biteganyijwe gukorwa byaruzuye.’’

IGIHE yamenye ko hari gushakwa abashoramari bazakurikiranira hafi ibikorwa byo kubyaza umusaruro Pariki ya Nyandungu.

Iyi nyigo iri gukorwa bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

Umushinga wo gusazura Igishanga cya Nyandungu watewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw], ushyirwa mu bikorwa na REMA. Wari wateganyirijwe kuzuzura utwaye miliyari 5.2 Frw. Biteganyijwe ko uzinjiza miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’inyungu mu myaka 12.

Pariki ya Nyandungu yagenewe parking ebyiri zingana na metero kare 2500 zishobora kwakira imodoka 100 icyarimwe. Biteganyijwe kandi ko umuriro wose uzakoreshwa uzaturuka ku mirasire y’izuba.

Uyu mushinga wo muri Kigali numara kuzura no gutanga umusaruro ni bwo ibishanga by’ahandi na byo bizatangira gutekerezwaho uburyo nabwo byabyazwa umusaruro, bikubakwamo ibikorwaremezo bikurura abantu bashobora gutuma bibyazwa amafaranga.

Ubwo uyu mushinga watekerezwagaho hanarebwe ku kuwubyaza amafaranga aho kuwusura nibura uzajya ahagera azajya atanga ikiguzi “gito” cyakwigonderwa na buri wese
Mu nkengero za Pariki ya Nyandungu hashyizwe imihanda ibiri irimo uzajya ukoreshwa n'abanyamaguru n'uzifashishwa n'abafite amagare
Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya ko ubuso bungana na 6% muri kilometero kare 738 zawo buzarimbishwa nk’ahantu abantu bashobora gutemberera
Uyu mushinga ugamije kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima
Uyu mushinga biteganyijwe ko ushobora kuzinjiza miliyari 1 Frw y’inyungu mu myaka 12, ni ukuvuga miliyoni 83 Frw ku mwaka
Ibikorwa nyaburanga byashyizwe mu Gishanga cya Nyandungu ku buso bwa hegitari 130 biri mu bya mbere byo ku rwego rwisumbuye byubatswe mu gihugu habungwabungwa urusobe rw’ibinyabuzima
Iki gishanga kigaragaramo inyoni z'amoko menshi
Mu minsi iri imbere aha hantu hazajya hasurwa cyane n'abakunda ubukerarugendo bushingiye ku nyoni
Hashyizwemo uburyo bwo gutunganya amazi, ku buryo aba asa neza
Ibisiga n'inyoni byabonye intaho nshya mu gishanga cya Nyandungu nyuma yo kubungabungwa
Hateguwe intebe abantu bashobora kwicaraho bakaganira
Hari irerero ryashyizwemo ibiti bitandukanye birimo n'ibyakoreshwaga hambere nk 'imiti. Agace birimo katekerejweho nk'uburyo bwo gufasha abanyeshuri n'abashakashatsi
Hubatswe ruhurura zifite uburyo bwo kuyungurura amazi yinjira mu gishanga ku buryo imyanda yose ikurwamo
Muri iyi pariki hashyizwemo ibiyaga bitandukanye
Ku gishushanyo mbonera hateganywaho ibiraro byambukiranya ibi biyaga bito

Izindi nkuru wasoma:

-* I Kigali, mu bwiza bwa Nyandungu ahari kurimbishirizwa abifuza kuruhuka (Video)

-* Injira mu mushinga ugeze kure uhindura Nyandungu, ahantu nyaburanga hazatahwa mu mezi atandatu (Amafoto)

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza