IGIHE

Hatangiye inyigo ku mushinga wo guhanga ikiyaga mu Mujyi wa Musanze

9 2-05-2019 - saa 15:19, Thamimu Hakizimana

Musanze iri imbere mu turere dufatwa nk’igicumbi cy’ahantu nyaburanga bitewe n’urunyurane rw’ibyiza bikurura ba mukerarugendo birimo ingagi zo mu Birunga.

Akarere ka Musanze gafite imishinga myinshi igamije gufasha abagasura koroherwa no gusura ibyiza bigatatse.

Umwaka wa 2019 wo ni umwihariko ku bikorwa remezo bikazamurwaho kuko Kanama yawo izasiga hatashywe inyubako iteye amabengeza ya Singita Kwitonda Lodge izacumbikira ba mukerarugendo basura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Singita Kwitonda Lodge yashoweho miliyoni $20, yubatse ku buso bwa hegitari 72 aho ibirunga bitangirira; uyirimo aba yitegeye Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.

Mu cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo bwitezwe gusarurwamo miliyoni 800 z’amadolari mu 2024, Musanze hari indi mishanga yatangiye gutekerezaho.

Musanze iri mu mijyi itandatu rw’iyunganira Kigali uherereye mu misozi miremire aho ukikijwe n’amashyamba atuma ugira amahumbezi, anezeza abahatemberera.

Uyu mujyi urateganywa gushyirwamo ikiyaga cy’igikorano mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo bahagana nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yabibwiye IGIHE.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no guha imbaraga ubukerarugendo, turifuza ko hakorwa ibindi bintu muri Musanze byatuma abakerarugendo baza bakahatinda. Abantu barahakunze ariko bagomba kuhamara igihe, ntibaze kureba ingagi ngo bahite basubirayo.’’

Yakomeje avuga ko “Niyo mpamvu turimo gutekereza ibindi bigomba gukorwa birimo n’icyo kiyaga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kari gukora inyigo y’ingano ikiyaga kizaba gifite n’amafaranga azagitangwaho mu kugitunganya.

Habyarimana yavuze ko abayobozi batangiye kuganira n’abaturage nk’abafatanyabikorwa no kubumvisha ko gahunda yo kubimurira mu zindi nzu ahari imidugudu yo guturamo yatangiye kubakwa.

Amafaranga azakoreshwa mu mushinga wo kubaka ikiyaga mu Mujyi wa Musanze biteganyijwe ko azateganywa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

Akarere ka Musanze katangiye inyigo yo guhanga ikiyaga mu mujyi rwagati
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hakizimana 2019-05-04 06:52:06

Mwiriwe neza.Ni umushinga uhabanye kure n’ibyihutirwa.Musanze ifite ibiyaga bibili biyegereye: Ruhondo na Burera.Kuki batatunganya umuhanda ujyayo bakahashyira umucanga (plage).

2
Hakizimana 2019-05-04 05:13:54

Ndagira ngo rwose ngire icyo mbivugaho;guhanga icyo kiyaga byakorwa ariko si umwanya wacyo.Hari ibindi bikenewe kure cyane mbere y’ibyo kandi byazana inyungu zikubye inshuro nyinshi kuri ubwo bukerarugendo.Musanze hegereye ibiyaga bibili,kuki ahubwo batatunganya kuri ruhondo bakahashyira umucanga (plage).Hagatuganywa umuhanda ujyayo.Byakungura byinshi:hakubakwa cya kibazo cyo kumara ubutaka bw’ibirunga kikagabanuka,ubwoko no gutwara abantu bikongerera agaciro umugi.Njye ndahabura,binyeretse ko abayobozi bacu bamusanze nta ntumbero ya kure bafite.(un développement durable) .Nizere ko hari usoma ibyo nanditse mu bagize ijyanama ya Musanze.Murakoze.

3
ok 2019-05-03 04:16:24

waste of money!

4
Toto'o 2019-05-03 03:22:25

Felicitation Kuri Musanze!
Ariko Hari Utundi Turere Dukwiye Kuvanwa Ku Rutonde Rw’uturere Twunganira Kigali.
Nka Muhanga Ikwiriye Kuvamo,ihabwa abayobozi wagirango ni impanga umuyobozi ugiyeho akora nk’uwo asimbuye,ntacyo bayimariye!
ahantu muhanga iherereye hayiha amahirwe yo kuba umujyi w’akataraboneka!
ariko nyine kubera ubuyobo businziriye izahora imeze kuriya

5
maniriho 2019-05-02 12:33:56

HABYALIMANA, tubwire aho icyo kiyaga muteganya kugishira tubashe kubaha ibitekerezo nkabakunda uwo mujyi twagufasha. werekujya urabyihererana kandi duhari.

6
Rob 2019-05-02 12:24:31

Isn’t this too extravagant? Hari ibiyaga bya Ruhondo na Burera bitari kure ya Musanze. Ubona bitabyazwa umusaruro uko bikwiye. Aho kurema ikiyaga jye mbona akarere kakora ibindi nka botanical garden, kubaka inyubako yakira inama mpuzamahanga ku buryo inama zose zitabera I Kigali. Umuhanda ugana Ruhondo ushyirwemo kaburimbo ubundi bakangurire ba rwiyemezamirirmo kuhubaka. Naho rwose ikiyaga jye singishyigikiye. Ikindi mbona cyakorwa ni ugufasha abaturage bagahanga ibintu byagurwa na ba mukerarugendo. Murakoze

7
Rob 2019-05-02 12:23:49

Isn’t this too extravagant? Hari ibiyaga bya Ruhondo na Burera bitari kure ya Musanze. Ubona bitabyazwa umusaruro uko bikwiye. Aho kurema ikiyaga jye mbona akarere kakora ibindi nka botanical garden, kubaka inyubako yakira inama mpuzamahanga ku buryo inama zose zitabera I Kigali. Umuhanda ugana Ruhondo ushyirwemo kaburimbo ubundi bakangurire ba rwiyemezamirirmo kuhubaka. Naho rwose ikiyaga jye singishyigikiye. Ikindi mbona cyakorwa ni ugufasha abaturage bagahanga ibintu byagurwa na ba mukerarugendo. Murakoze

8
Musanze 2019-05-02 11:52:54

Meya wacu turamwemera azi gutekereza imishinga ifitiye abaturage n akarere muri rusange akamaro ikiyaga nitukibona tuzaba tubaye ubukombe kbsa

9
Nahimana syliver 2019-05-02 10:20:02

Ni byiza cyane

Kwamamaza