Ibi biravugwa ku ruhande rw’u Rwanda, ahemezwa ko umushinga wo kubaka umupaka uhuza ibi bihugu byombi wadindijwe n’Abanyekongo, ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yo ikavuga ko yagize imbogamizi yo kubona ubutaka bwo kubakaho.
Ubwo itsinda rya Sena rishinzwe ubukungu n’Imali ryasuraga Akarere ka Rubavu, hagarutswe ku kibazo cyo kubaka umupaka uhuriweho n’ibi bihugu byombi (one stop Border post) hanibazwa impamvu bataratangira kubaka uwo mupaka, mu gihe wakagombye kuba waratangiye muri Werurwe 2015.
Kayisire Pasteur umukozi mu kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ingendo (RTDA), avuga ko impamvu imirimo yatinze ari uko igihugu cya Kongo cyatinze kugaragaza igice cy’ubutaka ahazubakwa uwo mupaka.
Kayisire avuga ko u Rwanda ruri gutegura uburyo rwasaba ko amafaranga rwagenewe yo kubaka ku ruhande rwarwo yatangwa imishinga igatangira gukorwa, mu gihe Kongo igikemura ibibazo byayo.
Umuherwe w’Umunyamerika Howard G. Buffett niwe watanze amafaranga angana na miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika, azubaka uwo mupaka uhuza Goma na Gisenyi wiswe One Border Post La Corniche.

Ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo aho uyu mupaka uzubakwa, Howard G. Buffett yavuze ko iki gikorwa kizafasha umutekano mu Karere kumera neza.
Igikorwa cyo kubaka One stop Border Post ya Corniche ihuza Goma na Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda, byari biteganyijwe ko kizatwara amezi 18 mu kubaka, kikarangira gitwaye akayabo ka miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika.
Uyu mupaka uhuriweho n’impande zombi witezweho ko uzagabanya akarengane Abanyarwanda bahuraga nako bagiye i Goma mu gihugu cya Kongo, kuko isuzuma ry’ibyangombwa ndetse no gusaka bizajya bikorerwa hamwe.
Uyu mupaka ndetse uzorohereza n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu rwego rwo gutanga imisoro neza ndetse no kwihutisha ibicuruzwa byabo.

Ibitekerezo 0