IGIHE

“Zirikana Umubyeyi!"

13 12-05-2019 - saa 01:14, Madamu Jeannette Kagame

Ubwanditsi: Iyi ni inyandiko ya Madamu Jeannette Kagame, ivuga ku mubyeyi w’umugore (Nyina w’umuntu), nk’umuntu wibagirana kenshi mu bagize umuryango nyamara ariwe rufatiro rwawo. Iyi nyandiko itangajwe kuri uyu munsi wo kwizihiza ababyeyi b’abagore mu 2019.

Ku Isi hose, ababyeyi b’abagore bafatwa nk’abantu bafatiye runini umuryango ndetse baba bitezweho kugira imbaraga z’umubiri, ubushobozi bwo gutekereza byagutse n’imbaraga z’umutima bidasanzwe.

Umubyeyi w’umugore, mu mico yose, ni umuntu uba usabwa byinshi; agomba kugira ubushishozi budasanzwe, akagirira bose urukundo n’urugwiro. Afatwa nka ‘moteur’ idacika intege kugira ngo asubizemo abandi imbaraga, niwe uhuza umuryango, akagaburira abashonje, agafasha abababaye, akamenya kujya inama, kandi akavura n’abarwaye.’

Kuko umugore atanga ubuzima mu gihe cyo kwibaruka, muri kamere ye yita cyane ku kurinda ibyishimo by’abo yibarutse, umuryango we, n’inshuti ze. Uku kwirenga agakunda abandi kandi akabitaho mbere yo kwireba, akenshi ntibihabwa agaciro kuko buri wese atekereza ko biri mu nshingano z’umubyeyi n’ubundi.

Muri kwa guharanira ko buri muntu amererwa neza, bisa n’ibidashoboka ko umubyeyi w’umugore yiyitaho nawe. Igihe afasha abafite agahinda, we ntawibuka kumubaza uko yiyumva. Igihe agize gushidikanya n’ubwoba bw’ubuzima, ntawe umubaza ibimuhangayikishije. Igihe yita ku barwaye, nta wibuka kumubaza uko we amerewe.

Mu bihe bikomeye, ababyeyi b’abagore bafite ubushobozi bwo kwiyumanganya, ntiberekane amarangamutima yabo, ndetse akenshi baranaceceka ntibavuge icyo batekereza ku ngingo runaka. Ibi byose babikorana umutuzo n’ubugwaneza kuko bazi ko gutuza kwabo gutuma amahoro ashinga imizi mu muryango.

Ababyeyi b’abagore babasha kandi guhisha amarangamutima y’ibibabaje kugira ngo babashe kunyura mu bibazo bitandukanye. Ibi babikora batagaragaje uko bibaremereye.

Ntidukwiye kwemera ko ibibahangayikishije bikomeza kubabera umutwaro bonyine. Tubaruhure, tubagaragarize urukundo, tubiteho, tunabagaragarize gukomera aho bikenewe hose.

Ibi bidutere kwibaza tuti Uruhura Maama ni nde?

Kwibaza iki kibazo nibyo bidufasha kwita ku babyeyi bacu uko bikwiye, tukabaruhura – bo baduha ubuzima, bakaba ba mutima w’urugo. Imbaraga dushyira mu kubaka umuryango twifuza, zikwiye gushingira ku gushaka guteza imbere abagore, bo shingiro ry’umuryango mwiza kandi utekanye.

Bagabo, mu mibanire yanyu nabo mwashakanye, mugaragaze ubufatanye bw’abashakanye koko. Mwitoze kumva no gusobanukirwa ibitavugishijwe amagambo. Mubashe kureba no kwita ku by’ingenzi byose, bidasabye ko mubibonesha amaso.

Bana Bacu, abahungu n’abakobwa, twigire ku rukundo n’urugwiro tweretswe n’abatwibarutse, natwe tubakunde tutizigamye.

Babyeyi namwe, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.

Imbaraga dushyira mu kubaka umuryango twifuza, zikwiye gushingira ku gushaka guteza imbere abagore, bo shingiro ry’umuryango mwiza kandi utekanye - Madamu Jeannette Kagame
Ntidukwiye kwemera ko ibibahangayikishije bikomeza kubabera umutwaro bonyine
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Straton Nzeye 2019-05-14 09:25:13

Uwiteka ajye aguhora imbere mubyeyi

2
thac 2019-05-13 05:39:08

uyu mubyeyi areba kure, akabasha gusesengura ibihishe. Nibyo koko umubyeyi w’umugore agira benshi na byinshi yitaho, ariko nawe akeneye kwitabwaho. Murakoze cyane

3
ti 2019-05-12 15:07:33

Our First Lady ndamukunda saaana!

4
Ukuri 2019-05-12 09:57:17

Love u first lady. Umunsi mbona emotions zawe mu marira uganiriza abana bagizwe imfubyi na jenoside, narushijeho kugukunda, kuko uragenda ngo wibere iwawe mu rugo uryoherwe n’ibyo utunze, ahubwo ufatanya n’abanyarwanda bose mu gusangira ubuzima bushiririye twanyuzemo, ubinyujije muri Unit Club, Imbuto Foundation n’inzindi nzira zose ukoresha ngo ube umubyeyi w’ikitegererezo. Ndagukunda mama wacu. Long live

5
Kibonge 2019-05-12 06:37:46

Murakoze Nyakubahwa First Lady
Nyina w’umuntu ngo niwe wenyine wemera kuva amaraso ngo tubeho tuvuke. Nibyo koko ni umuhamagaro wacu ariko Imana idufashe kurera abana bose kimwe kugira ngo bazamenye ko inshingano z urugo atari umugore gusa!!! Ingero bakura babonera kuri ba Se( n ubwo atari bose) ntabwo zatumye bumva ubu butumwa. Happy Mother’s day to you Your Excellency

6
DEMOB 2019-05-12 05:40:05

Nta Komenti nfite. Gusa dufite umuryango w’Umukuru w’Igihugu umeze neza cyane.

Ibi ni ibintu u Rwanda rutigeze. Ni ubunyunyusi mbega umunezero dushinjagirana muri iki gihe.

Hari ibyiringiro kandi byuko u Rwanda rutazongera gutobama.

Un point un trait

7
Jo 2019-05-12 03:49:02

Yooo!! Ubu butumwa ni ingenzi cyane kuri twese! Imana igukomereze ubuzima! Happy mother’s day.

8
Mary 2019-05-12 03:13:33

Murakoze cyane First Lady wacu ku nyandiko yuje ubuhanga n’ubupfura. Izi mpanuro muduhaye turazubakiraho, mutwibukije aho tutatindaga cyane, murakoze cyaneeee!!!! Mbashimira uburyo mureba kure mugaha umwihariko ibyo benshi muri twe tuba tutabona nk’ikibazo. Uburyo mwita ku muryango nyarwanda ni ntagereranwa, muwushakira ibyiza, byawuteza imbere Abanyarwanda tukabaho twishimye. Ibi byishimo mutwifuriza Imana ikomeze ibibasenderezeho mu muryango wanyu, TURABAKUNDA. Happy Mother’s Day!

9
Lillian Naomi 2019-05-12 02:35:28

So Lovely message from our First Lady .We Love so much.

10
Janvier 2019-05-12 02:03:56

Mbega article nziza, urakoze nawe Mubyeyi wa benshi!
Uhezagirwe!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza