Umubano udasanzwe hagati y’ishyaka PS ryo mu Bufaransa na FDU-Inkingi uhatse iki?

7 12-11-2015 - saa 13:20, Philbert Girinema

Mu minsi ishize ishyaka rya Gisosiyalisiti mu Bufaransa (Parti Socialiste - PS) ryashyize ahagaragara itangazo risaba Leta y’u Rwanda gufungura bwangu Victoire Ingabire rinashimagiza ishyaka uyu yashinze, FDU-Inkingi, kuri ubu ikorera hanze y’u Rwanda.

Hari benshi bibajije ndetse bakibaza byinshi kuri ririya tangazo, bifuza kumenya byinshi ku mibanire hagati y’aya mashyaka yombi; gusa imibanire yayo si iya none.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara muri Kamena uyu mwaka n’ubuyobozi bwa FDU-Inkingi rigaragaza ko abayobozi b’iri shyaka batumiwe muri kongere ya 77 y’ishyaka PS rya François Hollande uyobora u Bufaransa, kongere yateranye hagati y’itariki 5 na 7 Kamena uyu mwaka.

Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na Dr Emmanuel Mwiseneza, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FDU-Inkingi, iri shyaka ryashimiraga kuba PS yararitumiye muri kongere yayo ubusanzwe yitabirwa n’abayoboke bayo gusa, ndetse n’abo mu yandi mashyaka ya Gisosiyalisiti yo mu bindi bihugu aba yatumiwe, akunze kuba yiganjemo ayo mu bihugu byo mu Burayi.

PS ni ishyaka rya François Mitterand wayoboye u Bufaransa guhera mu mwaka 1981 kugera mu 1996. Nyakwigendera Mitterand akunze gushyirwa mu majwi cyane ku kuba yarashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibindi bikorwa bibisha byayibanjirije.

François Mitterand

Ishyaka PS muri politiki no kuyobora u Bufaransa

Ishyaka ry’Abasosiyalisite mu Bufaransa ryatangiye kuyobora igihugu mu 1981, icyo gihe Miterrand ni we wabaye Perezida wa mbere ukomoka muri iri shyaka. Ni nayo mpamvu benshi mu barwanashyaka ba PS bamufataho icyitegererezo, nk’umubyeyi watangije ishyaka.

Miterrand yayoboye u Bufaransa kuva mu mwaka wa 1981 kugera mu 1988, yongera gutorwa kuva 1988 kugera mu 1993.

François Hollande uri ku butegetsi mu Bufaransa, nawe akomoka mu ishyaka rya PS. Ribarizwamo n’abandi bakomeye ku mugabane no ku rwego mpuzamahanga nka Dominique Gaston André Strauss-Kahn.

Kuki buri gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa uvuka ku ngoma ya PS?

Ku bwa Miterrand

Nubwo hakunze kuvugwa ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inyandiko nyinshi na za raporo zikunze kugaragaza ko ibyakozwe muri Jenoside mu Rwanda byabazwa Miterrand ku giti cye, ko bitabazwa igihugu muri rusange.

Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ku ruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside, yagaragaje ko intwaro zahawe u Rwanda mbere ya 1994, zatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Raporo ya komisiyo yari iyobowe na Jean de Dieu Mucyo yahamije bidasubirwaho ko u Bufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikavuga ko Mitterand ari we wari ku isonga ry’ibikorwa byose.

Iyo raporo igabanyije mu bice 5 by’ingenzi: Icya mbere cyerekana ko u Bufaransa bwari buzi ko hari Jenoside iri gutegurwa. Icya kabiri cyerekana uruhare rw’u Bufaransa mu bikorwa by’ingenzi byo gutegura Jenoside. Igice cya gatatu cyerekana uruhare rw’u Bufaransa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside. Igice cya kane kivuga ku buryozwe bw’ingabo z’u Bufaransa mu gukomeza ibikorwa bya Jenoside mu gace kiswe ak’ubutabazi bubinyujije mu cyiswe operation turquoise. Igice ya Gatanu cyerekana abayobozi bo mu nzego za politiki n’iza gisirikare z’u Bufaransa bagize uruhare rugaragara muri Jenoside.

Igice cya nyuma kigaragaza urutonde rw’abantu 33, muri bo 13 ni abayobozi mu rwego rwa politiki, naho 20 ni abayobozi mu rwego rwa gisirikare barimo abasirikare bakuru b’u Bufaransa 6 bayoboraga zone turqouise. Barangajwe imbere na François Mitterand wari Perezida.

Ibindi byaje kumenyekana nk’umugambi wa François Mitterand ubwe, ni uburyo yashyiraga abasirikare b’Abafaransa mu gisirikare cy’u Rwanda, abyita impamvu zo kubafasha no kubahugura (Technical assistance)

- Hari abasirikare 47 b’Abafaransa babaga mu gisirikare cy’u Rwanda
- Hari babiri b’Abafaransa babaga mu mutwe urwanisha indege za gisirikare.
- Hakaba n’abandi Bafaransa bane babaga mu mutwe wa para-Comando

Nyuma ya François Mitterand, u Bufaransa n’u Rwanda bite?

François Mitterand yasimbuwe na Jacques Chirac, hakurikiraho Nicolas Sarkozy nyuma haza François Hollande ari nawe uyoboye u Bufaransa kugeza ubu.

Umubano w’u Rwanda n’u Burafansa wabaye nk’uzutse ku bwa Sarkozy, kuko we yanasuye u Rwanda muri 2010, ndetse anemera ko u Bufaransa bwakoze amakosa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ubanza impamvu ari uko Sarkozy atari umurwanashyaka wa PS.

Nyuma ya Sarkozy haje François Hollande ari nawe uyoboye u Bufaransa ubu, ava mu ishyaka rya PS.

Kuri manda ya François Hollande, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa waranzwemo n’akangononwa, umuntu atagarukaho ngo abirangize mu nkuru imwe.

Mu mwaka wa 2014, urubyiruko rurimo n’Abafaransa ubwabo, rwibumbiye mu ihuriro rirwanya irondaruhu, EGAM rwasabye Perezida François Hollande gukura urujijo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Perezida ntacyo yabivuzeho.

Gusa umuzi wabyo ni ugusigasira umurage wa Mitterand no guharanira ko ishyara ryabo PS ritagira icyasha cy’uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

PS irashaka gutera inkunga ishyaka ritavuga rumwe n’u Rwanda rikorera hanze, FDU-Inkingi. Rigaragaza ko Ingabire Victoire wakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 15 kubera guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Iri shyaka rivuga ko akwiye kurekurwa kuko ari impirimbanyi ya demukarasi, akajya hanze agakomeza ibikorwa bya politiki nk’umunyagihugu wese.

François Hollande uyoboye u Bufaransa

Kuki PS isaba irekurwa rya Ingabire nyuma y’imyaka itanu?

Ingabire yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo kujurira mu mwaka wa 2013. Amaze imyaka itanu afunze, ariko igitutu gisaba u Rwanda kurekura Ingabire cyumvikanye cyane muri uyu mwaka wa 2015. Ni mu gihe kandi u Rwanda rwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2017.

Igisubizo nyacyo, n’ubundi ukibona mu itangazo rya PS risaba u Rwanda guhagarika ibikorwa bwo kuvugurura Itegeko Nshinga na Referandumu.

Aho bavuga ko Ingabire Victoire akwiye kugira uruhare mu bikorwa byose bijyanye na demukarasi nk’abandi Banyarwanda.

Mu kwanzura, Igihe cyose u Bufaransa buzaba buyobowe n’umurwanashyaka wa PS bizagorana cyane kugonda ijosi, ngo yemere kumugaragaro ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho ibintu bigeze ubu, bigaragara ko PS iri guca undi muvuno wo gutera inkunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Icyerekezo cy’amatora yo mu Bufaransa nyuma ya manda ya François Hollande nayo agaragaza ko bikigoye ko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wazuka ukongera gushinga imizi nko ku bwa Sarkozy kuko hari amahirwe menshi ko uzayobora u Bufaransa n’ubundi azava mu ishyaka rya PS; bigatera ingabo mu bitugu umugambi ushamikiye ku matwara ya Mitterand, no kwihutisha ibikorwa bishyigikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ariko n’iyo hatsinda uwo mu ishyaka ry’aba Repubulikani rihanganye cyane na PS, amahirwe ashobora kugwa kuri Allain Juppe (yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cya Jenoside) nawe utemera uruhare uruhare na ruto rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Seka 2015-11-28 03:41:57

Mujye mwandika, mwisubize ubwo muba mumenye icyo Abanyarwanda batekereza

2
sungura 2015-11-13 00:40:54

Yooooo!! Yaba ari abafransa,yaba arayo mshyaka ya ba victoria ,ikyonzi nuko bibeshya kurwanda aho rugeze ubu.barifuza kongera kuvutsa uburenganzira abanyarwanda babateza ubuhunzi nizindi ngorane zamako . Uwo ariwewese utekereza gutyo tuzamurwanya kugeza igihe yesu azagarukira kuriyisi.mutuze dufatanye kurwubaka ntawundi muti .

3
Alan 2015-11-12 13:53:05

Rwanda abagutega iminsi bose imana izakomeza kubakurinda, nubwo hatsinda alain Juppe cg se undi bazakomeza kwimika ikibi ari tuzabaramabana

4
Karamuka 2015-11-12 09:19:14

Uwashaka kwisubiza iki kibazo yahera ku nkomoko y’ishyaka FDU,kuko rikomoka ku mutwe washingiwe mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri zaire muri 1995 wiswe RDR,ukaba waratangijwe na bagosora n’abandi basirikare bakuru bagize uruhare muri genocide,bakaba barafashwaga n’ubufaransa bwabaga inkunga zishoboka zose kugirango babone uko batera u Rwanda bagaruke ku butegetsi,aho aribo bayoboraga inkambi z’impunzi kandi HCR ihari,ibi byose kubera igitutu cy’ubufaransa buvuga rikijyana muri UN,arikko kubera uruhare rweruye abatangije uyu mutwe RDR bagize muri genocide yakorewe abatutsi,byabaye ihurizo rikomeye,bituma bashaka uko bayobya uburari,bashaka uwo bagira agakingirizo,bahitamo ko Victoire Ingabire wari uri i burayi igihe cya genocide udafitanye isano direct n’umugambi wa genocide ayobora RDR,ibyo ubufaransa rwabihaye umugisha,bigera ubwo inkambi zisenyewe,impunzi ziratahuka,ubwo RDR nayo ihindura izina iza kwitwa FDU. Iyo ikaba ari isano ya hafi cyane y’ishyaka PS na FDU.

5
LA Pagaye 2015-11-12 07:01:04

Uretse ku mbuga/email gusa PS ya France hari Inyandiko yoherereje Leta y’u Rwanda ku mugaragaro iyisaba kurekura Ingabire Victoire? Ntimugakabye na mwe dore ko muzakuririza n’amahonvu y’abafaransa ku Rwanda.

6
LA Pagaye 2015-11-12 07:01:04

Uretse ku mbuga/email gusa PS ya France hari Inyandiko yoherereje Leta y’u Rwanda ku mugaragaro iyisaba kurekura Ingabire Victoire? Ntimugakabye na mwe dore ko muzakuririza n’amahonvu y’abafaransa ku Rwanda.

7
Nkundurwanda 2015-11-12 06:28:31

FDU-Inkingi ntabwo yarusha MRND-CDR yari ikomeye kuri Habyarimana, Ishyaka ryayoboraga u Rwanda rinashyigikiwe na France y’aba PS kugera mu 1994. Ubwo rero si ngombwa gukuliriza iri Shyaka rya Ingabire rikorera mu bwihisho.

Kwamamaza