IGIHE

Ukwiyamamaza, ikiraro ku buyobozi n’isomo rikebura abayobozi

19 13-08-2017 - saa 08:53, Ndagijimana Ibrahim

“The power of people is so much stronger than the people in power”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ko“Ingufu z’abaturage ni nyinshi cyane kuruta ingufu z’abari ku butegetsi” Wael Ghonim.

Amadini yemeza ko ubutegetsi butangwa n’Imana abandi ko butangwa n’abaturage mu gihe hari n’abandi bemeza ko buvukanwa (kuvukana imbuto). Nyamara ikitagishidikanywaho na benshi mu bahanaga mu bya politike n’imiyoborere, ni uko butangwa n’abaturage cyangwa rubanda (Uko ni nako Uu Rwanda rubyemera, aho mu Itegeko Nshinga ryacu ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo ya mbere ahavugwa inkomoko y’ubutegetsi bw’Igihugu, twemeza ko bwose bukomoka ku Banyarwanda (abaturage).

Inzira rukumbi isa nk’aho yemewe n’isi ni ubutegetsi buciye mu nzira y’amatora aho abaturage bitorera ubayobora ku rwego runaka. Ibi ntibivuze ko ubu aribwo buryo bwonyine bukoreshwa mu kugera ku butegetsi kuko hari n’ababugeraho biciye mu kubufata ku ngufu hakoreshejwe imbaraga za gisirikare (Coup d’Etat), abandi bagakangurira rubanda cyane cyane urubyiruko kwigaragambya no kwamagana ubutegetsi buriho bikarangira birukanye uwaruburiho…uko byagenda kose, birangira iyi nzira yamaganywe n’amahanga akanashyira igitutu k’uwabikoze kugeza ubwo aburekuye bukajya mu maboko y’abasivire cyangwa ateguye amatora, noneho rubanda (abaturage) bakagira ijambo rya nyuma kugomba kuyobora iyi ikaba inzira tumenyereye yitwa “Demokarasi”. Ukeneye ibisobanuro kuri demokarasi wasoma inyandiko nasohoye mbere nagiye ndigarukaho “Perezida wanjye, agaciro kanjye” cyangwa se “Amatora y’U Rwanda, ubudasa muri demokarasi”.

Ukwiyamamaza isomo rikomeye ku bayobozi, agaciro/ingufu z’abaturage
Ibikorwa byo kwiyamamaza mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi, ni ikimenyetso ntakuka ku gaciro n’imbaraga z’abaturage mu kugera ku butegetsi nyamara bamwe ntitukabaha kandi aribo bafite agaciro bakanaba inzira nyayo yo kugera ku butegetsi kuko abiyamamaza bose basimburanwaga kuri rubanda (abaturage) babagezaho imigabo n’imigambi yabo kugira ngo bigarurire imitima yabo bazabatore, babahe amajwi yabo, bityo bibe inzira iciye mu mucyo ibaganisha kuri ubwo butegetsi bahatanira.

Buri mukandida wiyamamariza kuba Perezida aho yajyaga hose mu Rwanda, intego ye yari uguhura n’abaturage by’umwihariko akanahura na benshi nk’ikimenyetso cy’uko ashyigikiwe, ko imigabo n’imigambi ye ishimishije kuruta iyundi. Igituma ibi byose bikorwa, nuko abanyapolitike bazi neza agaciro k’umuturage ndetse n’agaciro k’ijwi rye, ibi bikaba inzira rukumbi yemewe yo kugera ku butegetsi (Demokarasi).

Isomo rikomeye rikaba n’ihurizo ku bayobozi mu nzego zitandukanye, ni agaciro bamwe baha abaturage, ingero ni nyinshi nkaho Nyakubahwa Paul Kagame ahora asaba abayobozi mu nzego zitandukanye guha agaciro abaturage, gukemura ibibazo byabo. We, agira n’umwanya wihariye akajya kubatega amatwi mu ngendo nyinshi abasuramo hirya no hino mu gihugu, n’ufite ikibazo gikomeye akagikemura.

Ibi byose bishingiye ku guha agaciro umuturage uba waragize uruhare mu kugutora no kugushyira ku buyobozi, nyamara akenshi usanga imbaraga dukoresha twiyamamaza mu myanya itandukanye itorerwa tubasaba amajwi, tubabwira ibyo tuzabagezaho usanga birangirana no kwiyamamaza no guhabwa amajwi twagera ku buyobozi tukabibagirwa.

Kutibagirwa uwaguhaye ijwi ni nabyo biguhesha gutegwa amatwi, gukundwa, kubahwa no kuyobokwa nkuko ari urugero kuri Nyakubahwa Paul Kagame kuko uwo dukorera twese ni umuturage niwe ufite agaciro gakomeye, niwe dukesha byose adahari ntacyo twaba tumaze. (Aha ndavuga muri rusange imyanya itorerwa isaba amajwi abaturage).

Nda ndambara yandera ubwoba”, ni indirimbo yabiciye bigacika mu kwiyamamaza kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe uzwi mu guha agaciro abaturage no gukundwa cyane nabo, nyuma yuko abaturage bamuririmbiye iyi ndirimo kubera kumwishimira maze nawe yungamo ati “ Nanjye mbafite, nta yantera ubwoba, nimwe bwe na njye”; aha yagaragaaza agaciro gakomeye k’umuturage mu miyoborere y’Igihugu. Ibi byatumye nshimangira ko “Umuturage” ari uw’agaciro mu buzima bw’igihugu kuko atariho byose ntacyo byamara isomo twaribonye mu kwiyamamaza.

Umuco Nyakubahwa Paul Kagame yadutoje (abayobozi n’abaturage) kandi atazahwema gushyiramo imbaraga no kubikangurira abayobozi ni uguha agaciro abaturage ariko ni na ngombwa ko bitubera isomo twese bitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza kuko byahuriragamo n’abayobozi ku nzego zose n’abaturage kuko hari bamwe batari bazi neza cyangwa birengagiza isano ndakuka y’amatora, imbaraga cyangwa ingufu z’umuturage.

Ndagijimana Ibrahim, impuguke akaba n’umusesenguzi muri politike, ubuyobozi n’imiyoborere myiza

Ndagijimana Ibrahim, Impuguke akaba n’umusesenguzi muri Politike, Ubuyobozi n’Imiyoborere Myiza; ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu ishami ry’Ubuyobozi n’imiyoborere myiza muri Jomo Kenyatta, University of Agriculture and Technology (JKUAT).

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

231 5 25-11-2018
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
[email protected] 2017-08-15 04:12:05

KOMEREZA AHO MUNTU WANJYE, NAHO ABAVUZA INDURU BANDIKE TUREBE IBYABO BAREKE UMUNWA GUSA NO GUSEBANYA.

INTUMWA ZA YESU ZARASEBEJWE KANDI ZIRAKOMEZA ZINAGERA KU NSHINGANO NO GUTANGA UMUSARURO, VUNIRA IBITI MU MATWI UKORE NICYO KITUBESHAHO, NAHO AMAGAMBO NTIYUBAKA, ITERAMBERE SI MU MAGAMBO NI UKWIGOMWA GUKOMEYE, NDASHIMA UMWANYA WAWE, UGUTINYUKA, IGITEKEREZO CYIZA WATANZE KANDI UKOMEREZE AHO, ABANDI NABO BATANGE IBYABO MU NYANDIKO BAREKE GUTA UMWANYA. WAKORESHEJE UMWANYA WAWE NEZA KABISA.

2
Impuguke 2017-08-15 02:54:23

Dr ???? Aya mazina murayatesha AGACIRO kweli ??? Dr urangije secondaire na kaminuza z’ubu afite 50/100 ??? Ngo impuguke...???

3
[email protected] 2017-08-14 09:32:47

Keep shining Dear Ibrahim and God bless you for your constructive opinions and strong analysis. Great achievement is the results of calm, concentration and resilience. Conguss for sure, u made it happened and never stop contribute to your country.

4
[email protected] 2017-08-14 07:42:39

YOOOO IMANA IKONGERE KANDI IKWAGURE MU BYWENGE WANGU, NDABONA RWOSE UKATAJE KANDI KOMEREZA AHO, NAHO ABAVUGA BAVUGE NTIBIZAKUBUZA GUTERA IMBERE NA GATO..... ITERAMBERE SI AMAGAMBO, AHUBWO NI IBIKORWA KANDI ABAHANGA BEMEZA KO " INYANDIKO IHIMUZWA INDI" UBWO REKA NABO BAFATE UMWANYA BANDIKE IZABO NIBA KOKO BASHOBOYE NAHO WOWE, CONGUSS Dr

5
CYEMAYIRE JULES 2017-08-14 07:34:36

COURAGE MON FRERE, LA VIE APPARTIENT AU PLUS RAPIDE, CONCENTRE TOI DE TES RECHERCHES, ARTICLES VOIR MEME TES INNOVATIONS, FELICITAION QUAND MEME DE TON EFFORT. LE MONDE EST PLEIN DE GENS CRITIQUANTS, ALORS PERD PAS TON TEMPS AVEC EUX, VAS Y DE TES PROJECTS MON DOCTEUR.

6
Ibrahim Brazza 2017-08-14 04:48:37

Brazza imyigire yawe kuva primaire kugeza muri kaminuza aho uzwi cyane abantu benshi turayizi kuko wize, unatsinda bidashimishije cyane kuburyo wakwiyita impuguke ndetse uranatesha AGACIRO niveau Wita PhD???? Ntasoni kweli ?? Be shya abatakuzi

7
kamanzi joseph 2017-08-14 01:22:23

@UKURI, URASHAKA CV YE NGO UYIMAZE IKI? AHO WASOMYE IBYU UBWENGE YANDITSE UTI CV UTANGA AKAZI SE? YAGASABYE SE? MUVANDI, WATAKAYE RWOSE.................... AHUBWO MUVANDIMWE WANDITSE INKURU NAKOMEREZE AHO KUKO NI SAWA CYANE IMANA IMWAGURE MU BWENGE AKOMEREZE AHO NAHOIBYO GUSHAKA UMWANYA @BOBO, NI UKWIBESHYA AHA SIHO BASHAKIRA AKAZI KANDI GAHUNDA YA LETA NI UGUHANGA IMIRIMO SI UKUYISHAKA VA MU MANDAZI UHUGUKE UREKE ABAKORA BAKORE

8
kamanzi joseph 2017-08-13 16:40:20

BOBO AHA SE NIHO BASHAKIRA IMYANYA? KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE REKA ABANA BIZE BASHOBOYE BAKORERE IGIHUGU

9
RWIRIZA EMELY 2017-08-13 16:32:17

waouw, conguss dear Ibrahim, I can see how you are performing, keep it up man. I take this opportunity to thank you

10
rutagwenda r 2017-08-13 16:29:48

RUBANDA MUBERAHO KUVUGA KWELI, UMUNYARWANDA AFASHE UMWANYA WE ARATANGA UBWENE NAWE URI MU MANDAZI GUSA NGO CV? AHA SE BATANGA AKAZI CYANGWA URAGATANGA? TUGUHAYE IMPUNDU MWANA WU U RWANDA UKOMEREZE AHO IMANA IKONGERERE IMIGISHA WUBAKA U RWANDA

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza