IGIHE

Uko mbibona: Icyihishe inyuma y’imvururu ziri mu matorero ya gikirisitu

5 19-06-2019 - saa 12:31, Pastor Desire Habyarimana

Abantu benshi ntibasobanukirwa icyo itorero ari cyo by’ukuri. Ni Ikinyarwanda cy’ijambo ry’Ikigiriki Ekklesia, ryahabwaga ihuriro ry’abaturage ba Leta y’u Bugiriki mu minsi ya kera. Iri jambo rero ni naryo ryaje guhabwa ihuriro ry’abemera Kirisitu mu minsi yakurikiyeho.

Igisobanuro cy’itorero cyumvikana neza muri 1 Petero 2:9-10 handitse ngo “Mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.’’

Aya magambo ya Petero agaragaza ko itorero rigizwe n’abantu runaka, batoranijwe mu buryo budasanzwe, bakagira ibyo bahuriraho ari byo “kwamamaza ishimwe ry’Imana yabakoreye ibikomeye ikabakura mu mwijima, ikabaha agakiza.”

Ubusanzwe hariho amatorero y’ubwoko bubiri

Hariho itorero ritarebeshwa amaso. Aba ni abantu bose bakiriye Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza wabo, bikabaha kuba abana b’Imana (Yohani 1:12).

Bitandukanye cyane n ’uko abantu benshi babyibwira ko idini runaka ari ryo ry’ukuri cyangwa Imana yemera ryonyine ariko abagize iri torero bari ku migabane yose y’Isi no mu madini atandukanye, bapfa kuba baremeye ko Yesu/Yezu ababera umuyobora mu nzira igana i Siyoni.

Irindi torero rizwi, ni amadini n’amatorero atandukanye abantu babarizwamo.

Iki gitekerezo kiribaza icyaba cyihishe inyuma y’imvururu n’akaduruvayo birangwa mu matorero cyangwa amadini yo muri iyi minsi; gusa itorero ryibazwaho muri iyi nyandiko si itorero rya Kirisitu twavuze mbere ahubwo ni amatorero cyangwa amadini tubarizwamo, tubatirizwamo cyangwa duteraniramo buri munsi.

Kimwe mu bibazo bikomeye bitera akaduruvayo tubona muri iyi minsi, ni ukuba abantu babarizwa muri aya matorero bamaranira kuyarwanira ishyaka aya aho kumaranira kuba umwe mu bagize itorero rya Kirisitu ry’ukuri kugira ngo bazaragwe ubugingo buhoraho.

Muri iyi nyandiko ndibanda ku mpamvu 10 zigaragara nk’iziri inyuma y’ibibazo bitandukanye birimo ukwigomeka kw’igice kimwe ku buyobozi bw’itorero, amakimbirane ya hato na hato y’abayobozi b’amatorero n’ibindi.

1. Urufatiro itorero ryubatseho

Ese gushinga idini cyangwa itorero ubundi biza bite? Usanga umuntu abyuka umunsi umwe akumva rwose akwiriye gushinga itorero. Ibi si bibi na busa, gusa ku ruhande rumwe iyo ukurikiranye intego zimusunikiye gukora ibyo ugasanga arishakira icyubahiro, ubutunzi no kwamamara. Amatorero menshi nk’aya arangwa no gusanga abashumba bayo bavugwa ndetse bazwi cyane kurusha uko izina rya Yesu rivugwa muri ayo matorero.

2. Kwigomeka

Abashumba benshi batangiza amatorero, gusa si bose, uzasanga barahoze basengera mu yandi, bagatandukana n’abo bahoranye, bacitsemo ibice, akenshi hashingiwe ku makosa bamwe bahaniwe bakananirwa kwihangana , guca bugufi n’ibindi.

Abantu bakwiriye kumenya ko kwigomeka kose kuva kuri Satani kuko guhera umunsi yigometse mu Ijuru yahise ahinduka umwami w’ibyigomeke.

Kugira umuhamagaro no kuwagura ni byiza ariko uburyo bwo gutandukana n’abo mwakoranaga bukwiriye kuba bwiza. Burya imbuto yose ubiba uyisarura ukiriho, uko wacamo abantu ibice ni ko nawe ushobora guhura nabyo imbere yawe.

3. Kutagira iyerekwa ry’igihe kirekire

Iyerekwa riravuka, rigakura ariko iyo utagize ubwenge bwo kurera abazarikomeza nyuma yawe, bigera aho ugasaza cyangwa ugasanga iyerekwa ryawe ritakigendanye n’igihe.

Amatorero menshi atangira wumva afite intego nziza ariko nyuma ukabona atangiye ibindi bihabanye cyane n’uko yaje. Icyo gihe aba ari ukubaka ubwami bwabo bwite, kandi burya kubaka iyerekwa rikomeye ku muntu umwe nta hazaza heza riba rifite.

4. Gukunda ubutunzi birengeje urugero

Abashumba benshi bakunda amafaranga ku buryo abakirisitu basa n’aho bashyira amaturo mu mufuka we. Icyo gihe inyigisho zose zihinduka amafaranga.

Umushumba akwiriye kuzirikana ko iyo abakirisitu babonye utari umwizerwa mu micungire y’amafaranga bakuvaho cyangwa ntibazongere kuyatanga.

Uzasanga mu matorero menshi abavugabutumwa bigisha abantu bababwira ko babakuraho imivumo, inyatsi, ibihombo n’amadeni. Ibi akenshi usanga atari urundi rukundo ahubwo ari ugufatirana abantu mu bibazo ngo ubacucure na duke bari bafite.

5. Abashumba bubaka amazina yabo bwite

Uzasanga hamwe na hamwe umugabo aba umushumba mukuru, umugore we akamwungiriza, umwana agashingwa umutungo, muramu we agashingwa iterambere, bityo bityo.

Ibi ntibirama kuko burya Imana ntiyabura abakozi kugeza ubwo iyerekwa ryose rishyirwa mu muryango umwe.

6. Ubunyangamugayo

Abantu benshi bakizwa bari bafite amateka atari meza hanyuma ntibibuke guhinduka ku ngeso. Icyo gihe iyo abantu bababonye bahanura cyangwa babwiriza biteza urujijo.

Abo akenshi bakunze kuba abanyamwaga, bayoboza abantu igitugu, kuko baba bifuza ko abayoboke babo birinda kureba ibyo bakora ahubwo bakita ku byo bavuga gusa.

7. Kuba muto (umwana) mu gakiza

Umukirisitu aravuka, akirera, ntamenye uko bihana neza cyangwa ngo yigishwe gusenga, hanyuma bwacya akavuga mu ndimi ubundi agahita atangiza itorero.

Kugira ngo umuntu abe umukozi w’Imana akwiriye gukura mu buryo bw’umwuka kandi akanyura mu byiciro byose bikwiriye kugira ngo abashe gufasha abandi.

8. Umushumba akwiriye kuba ari umugabo w’umugore umwe

Umwe mu mitego ikomeye abashumba bahura nayo harimo ubusambanyi, bitewe n’uko uko wigisha imitima y’abantu ikaruhuka ni ko abantu bagukunda cyane cyane ab’igitsinagore.

Iyo umuntu aje aremerewe ukamutega amatwi akakuruhukiraho na byo bituma akugirira icyizere. Iyo utabaye maso ushobora kugwa mu mutego wo gusambana. Icyo gihe ubuntu bw’Imana bukuvaho ukaba nk’abandi bose.

9. Kutagira ubwenge bwo kwigisha

Iyo umuntu yiswe umwigisha w’abandi bivuze ko yakabaye afite ubwenge buruta ubw’abo yigisha ariko hari ubwo umuntu yigisha ukabona ibyo avuga atabisobanukiwe.

Ibi ntibivuze ko abashumba bose bagomba kuba bafite amashuri y’umurengera nubwo ari byiza. Gusa kubana na Yesu ugahinduka ku ngeso bikuzanira ubwenge.

Burya mu bigishwa ba Yesu barimo abaswa batize ariko abantu barebye ibitangaza bakora n’ubwenge bigishanya baravuga ngo ntibitangaje babanye na Yesu.

10. Kuba azi gutegeka abo mu rugo rwe

Itorero ritangirira mu rugo. Iyo ubaye uwo kwizerwa ukayobora neza urugo rwawe bigufasha kuyobora abandi. Ntibikwiriye ko umuntu wananiwe kuyobora umuryango we, yajya imbere y’imbaga y’abantu ngo abayobore.

Umwanzuro

Mu gihe aya makosa twavuze hejuru n’andi tutavuze adakosowe, amatorero n’amadini azahora acikamo ibice ndetse bitukishe izina rya Kirisitu aho kuryamamaza ngo abantu benshi bahindukire bariboneremo agakiza.

Inama nkuru iruta izindi ni ukwihana tugahindukira iminsi yo guhemburwa ikaza (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19).

Imana ihora yiteguye kutwakira igihe cyose tuyijeho dufite umutima uciye bugufi. Niba uri umushumba w’Itorero wibuke ko uhagarariye abantu benshi kandi iyo mitima yose uzayibazwa, bityo ukwiriye kugerageza kubaka ubwami bw’Imana ukirinda kubaka ubwawe bwite.

Pasiteri Habyarimana Désiré ni umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR. Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bye bwite

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nkurikiye-Imana: 2019-06-20 13:30:51

Ibya AMADINI yo mu Rwanda kenshi usanga byihishemo amatiku yivangura AMOKO ariyo HUTU na TUTSI. Nicyo gituma MADINI yo mu Rwanda ahona imvururu zidashira. Kandi ni AMADINI yose! Ubwo ndvuga cyane: 1). ADPR, 2). ANGLICAN, 3). ISLAM, ukongeraho na KIRIZIYA GATURIKA , uretse ko yo ifite amategeko igenderaho, bigatuma ikomeza kuri gahunda.

2
Alex 2019-06-19 12:40:10

Thanks Pastor, rwose ibyo wanditse ni ukuri, ndabyemeranwaho nawe. Ndasaba abitwa ba Masasu, na bagenzi be biyizi, gusoma iyi nkuru bitonze kandi bazirikana ko ibyo bakora burya tubibona.

Si aba gusa, aho kwamamaza Kristo, amatorero menshi ari muri mouvances Yesu atabatumye.

3
hitimana 2019-06-19 11:45:38

Uyu Pastor avuga ko asengera muli ADEPR.Nayo ivugwamo "imvururu" kuva yashingwa muli 1940.Impamvu amadini hahoramo imvururu,nukubera ko abakuru bayo bakunda amafaranga n’ibyubahiro kurusha Imana.Bible ivuga ko abantu bakunda ibyisi cyane kurusha Imana batazabona ubuzima bw’iteka.Urugero,Yesu n’Abigishwa be bakoreraga Imana ku buntu,badasaba icyacumi.Niyo mpamvu Yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu.Ndetse Pawulo aduha urugero muli Ibyakozwe 20,umurongo wa 33.Nkuko uwo murongo uvuga,ntabwo Pawulo yasabaga icyacumi,ahubwo yarakoraga akitunga,akabifatanya no kubwiriza ku buntu.Niba abiyita abakozi b’Imana bikoreraga ntibasabe icyacumi bakuramo umushahara wa buri kwezi,ntabwo bashwana.

4
muhongerwa 2019-06-19 08:06:12

Pastor ibi uvuga nibyo rwose turabyemeranyaho ariko uzajye na kimihurura kukicaro cya ADEPR ubibwire abayobozi bawe ndumva ibyinshi birimo bibareba

5
olivier 2019-06-19 06:10:08

Ese Ubona itorero ryawe ari uryukuri ntamacakubiri arimo ? ndamutse ndi mu itorero nkasangamo aMAcakubiri narivamo ako kanya Kuko Imana si iya akaduruvayo.Ayo macakubiri mu bayobozi b’idini yaba anyeretse ko nibeshye cyane kandi burya Gusenga Imana iyo ibikoze nabi byatinda byatebuka uba azabihanirwa kuburyo wazarimuka burundu cyane k o iyo ukomeje kubikora kandi ubona ko usengera mu idini ririmo ibintu binyuranyije n’amahame n’amategeko y’Imana.

Kwamamaza