IGIHE

Uganda yatangiye gusebanya ntiyateganya aho bizagarukira

6 1-08-2019 - saa 11:19, Tom Ndahiro

Perezida Yoweri Museveni na we azwiho gushimagiza Himbara ndetse hari ubwo yigeze kumubwira ngo “Nshimishwa n’inyandiko zawe.”

Muri izo nyandiko zishimisha Perezida Museveni, nta na rimwe Himbara ajya abura gutuka Perezida Kagame n’umuryango we akoresheje ibitutsi byose bibaho.

Kayumba Nyamwasa na we afite konti ya Facebook yise RPF Gakwerere ikoreshwa mu guharabika no gutesha agaciro abanyarwanda, abita ‘imbohe”.

Mu Cyumweru gishize, hari umuntu wavugutiye umuti abo bashumba binyuze mu nyandiko maze si ugusara barasizora! Barasakuje ngo ni Perezida Kagame wamuboherereje ari nabyo byerekana ko batamuzi neza.

Nta na rimwe kugira nabi cyangwa gutukana byigeze biba mu ndangagaciro za Perezida Kagame. Abamuzi neza bazi ko atari umuyobozi wivanga mu guterana amagambo nk’uko guciriritse, byongeye akabikora ku bantu nk’abo no ku kibazo nk’icyo.

Ku rundi ruhande, abantu nka David Himbara, Theogene Rudasingwa, Sarah Kagingo, Kayumba Nyamwasa n’abandi bakoresha cyangwa bandika mu binyamakuru biharabika bikorana n’ubutasi bwa Uganda cyangwa n’ibya Perezida Museveni, bigaragara ko batazi guhangana n’ubushishozi.

Perezida Kagame ni wa muntu uzi uko arwana intambara. Iyo yiyemeje kurwana, ntabwo yifashisha guharabika nk’intwaro.

Perezida Kagame si wa muntu uzohereza abamurwanirira. Yababwiye kenshi ko bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashaka cyose ku butaka bwabo ndetse no gukomeza kumuharabika babicishije mu binyamakuru byabo bafatanya na RNC na CMI bikozwe na Himbara na Kayumba. Icyakora yabaciriye umurongo badakwiriye kurenga kuko nibawurenga noneho azabasubiza. Rero ntuzamubona muri ibyo byo guharabika, abirekera abantu baciriritse.

Nyamara si buri wese wemera guhitamo iyo nzira. Ntabwo wabibwira abanyarwanda batoterejwe muri Uganda, bakabuzwa epfo na ruguru kugeza bajugunywe ku mupaka. Abo bafite umujinya n’umuhate wo kwinjira muri uko guterana amagambo gusemburwa n’ibinyamakuru bya CMI.

Bafitiye umujinya mwinshi abagize uruhare mu bubabare n’itotezwa bakorewe.

Benshi basize ubucuruzi n’imitungo bari bifitiye muri Uganda, none basubiye ku busa nyuma y’igihe barwana no kwiteza imbere bakamburwa ku maherere.

Ku batoterejwe muri Uganda, ibyandikwa muri ibyo binyamakuru ni nko kongera umunyu mu gisebe kuko benshi mu bandika ibyo, hejuru yo guharabika Perezida Kagame banongeraho ko nta yicarubozo rikorerwa abanyarwanda muri Uganda.

Tekereza na we umuntu aje akakubwira ko ibibi wanyuzemo ari inzozi bitabayeho? Wabyakira ute? Urumva wagira umujinya gusa cyangwa wanakora ibishoboka byose ugasubiza?

Biratangaje kubona ibinyamakuru nka CommandPost, Soft Power cya Sarah Kagingo na konti nyinshi zindi akoresha ku mbuga nkoranyambaga, ChimpReports, Spyreports, Kampalapost, Watchdoguganda, Eyalama, Trumpetnews, n’amagana y’ibindi bikomeza guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda amanywa n’ijoro.

Ese uretse abahohotewe bari muri Uganda, abanyarwanda umukozi wa Museveni, Kayumba Nyamwasa yirirwa agirira nabi yibwira ko nta mbaraga zo kwirwanaho bafite?

Iyi ntambara yo mu itangazamakuru yatangijwe n’ibinyamakuru bya Leta ya Uganda, bitangira biharabika Perezida Kagame n’umuryango we.

Ubuyobozi bwa Uganda bwahise bunatangira kwifashisha Himbara na Kayumba muri ubwo bukangurambaga binyuze mu binyamakuru. Bakabaye baramenye ko iyo utangije intambara utamenya aho izagera, ntumenya uzayinjiramo aje kukurwanya n’intwaro azaza yitwaje.

Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, ntibihanganira umuntu ubaharabikira ubuyobozi cyangwa ngo aharabike bagenzi babo b’abanyarwanda.

Abayobozi ba Uganda bashobora kuba bakekaga ko abanyarwanda by’umwihariko abatoterejwe muri Uganda bazihanganira guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uko u Rwanda n’abanyarwanda barushaho kugirirwa nabi muri Uganda, niko icyo gihugu gikwiriye kurushaho kwitegura ukwirwanaho kw’abanyarwanda. Umupira uri mu biganza bya Uganda igahagarika gutuka no guharabika u Rwanda no gucecekesha imizindaro yabo ya RNC.

Bagomba kandi guhagarika gutoteza inzirakarengane z’abanyarwanda muri Uganda kuko kubikora nta kindi bizazana uretse kwangwa n’abanyarwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
john 2019-08-06 03:16:35

Muve ku baswa bavugavuga ,bagatungwa n’imiyaga ibavamo ngo babone amaramuko mu bazungu,bazagweyo ntitubakeneye mu Rwanda,ako kanwa kazabahezeyo ntitugashaka.

2
john 2019-08-03 04:05:35

Muve ku baswa bavugavuga ,bagatungwa n’imiyaga ibavamo ngo babone amaramuko mu bazungu,bazagweyo ntitubakeneye mu Rwanda,ako kanwa kazabahezeyo ntitugashaka.

3
MUBIRIGI 2019-08-02 13:11:55

Ese ubundi intambara yamagambo yahagaze hagakorshwa imbaraga abafite imbunda zajemo umugese indege zamezemo ibyatsi zikajya mukirere tukareba Umugabo kandi abantu bajye bareba kure iyo umuntu akoze ikosa ryo kurenganya inzirakarengane birangira atsinzwe ikindi kandi Museveni arimo kwiyahura kuko umwaka utaha aziyamamaza afite abantu benshi bamurwanya bityo ageze aho yiyahura ngo bamutere abagande bahugire muntambara amatora bayareke bitume yitegura neza u Rwanda rurasabwa kudahubuka ngo rugwe muruwo mutego kuko ba RNC FDLR bari mukigari kuko babuze iyo berekeza ntabwo abanyarwanda bakwiye kujya mubujiji nkubwo bwa politike ishaje ya Museveni abanyarwanda

bamufashije gufata Uganda aragirango abifashishe mukujijisha abagande ariko akoresheje abafite intege nke aribo RNC na FDLR twabasabaga kureba kure.

4
David 2019-08-02 01:03:15

Erega ntagihe nakimwe amagambo y’abantu yigeze gusubiza umuntu inyuma, Rwanda yacu reka Uganda ivuge, twebwe dukore cyanee, ntagihe na kimwe abanyarwanda tuzemerera abashaka kubona I by Ubuntu. Batubuza amahoro gusa nta numunsi numwe muzehe wacu azabemerera. Ubu turi maso ibi sibyabihe, ni bibagirwe, bazavugaaa arko ngo amagambo ashira........ Dukore cyane twubake igihugu cyacu naho m7 nabandi... Ntabwoba bateye habe, inguni zabo zirazwi gukunda ibyubusa

5
Seruhanga 2019-08-01 14:27:48

Tom Ndahiro you are right! U Rwanda "turadadiye", kandi nta watugambanira ngo bimugwe amahoro. Isomo baboneye DRC baba se bamaze kuryibagirwa? "Turacyari babandi..."

6
Bugingo 2019-08-01 13:41:33

Rwose bayobozi dukunda mu busanza ducyeneye amazi amazi yose ahabwa abatuye munsi yi cyibuga cyi ndege gusa kuko ari ho haba abakire bazi kwivugira.

Kwamamaza