IGIHE

Uburyo bamwe mu banyarwanda bishimiye itanga ry’Umwami Rudahigwa bakavuga ko yiyahuye

9 30-07-2019 - saa 11:06, Tom Ndahiro

Ku wa 25 Nyakanga 1959, nibwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze ku buryo butunguranye. Bukeye, ku wa 26 Nyakanga nibwo umugogo we wacyuwe mu Rwanda bawutabariza nyuma y’iminsi ibiri kuri 28 Nyakanga.

Ubu imyaka ibaye 60 atanze. Ku wa 25 Nyakanga 2019, ndi kumwe n’abandi bagize Inteko y’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe twasuye Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda kiri i Remera mu Karere ka Gasabo. Muri icyo gicumbi, hari ahibutsa imwe mu Ntwari y’u Rwanda y’Imena, Umwami Mutara III Rudahigwa.

Kumuzirikana byari ngombwa. Hari byinshi byanditswe kuri we kubera ibingana ibyiza byinshi yakoreye u Rwanda mu bihe bikomeye, u Rwanda ari ingaruzwamuheto mu bukoloni bw’Ababiligi.

Turabaha impundu barahawe induru

Intwari dusingiza kandi twibukira muri icyo gicumbi, zinafite n’amazina ni Intwari y’Imanzi Fred Gisa Rwigema, ari z’Imena Umwami Rudahigwa, Michel Rwagasana, Agatha Uwilingiyimana, Felicite Niyitegeka n’abari Abanyeshuri b’i Inyange bose bagira ikintu bahuriraho. Icyo kintu ni ugukunda u Rwanda n’Abanyarwanda. Hari ibyo batandukaniraho ariko icyo bahuriraho kirakomeye.

Gusingiza intwari ni ukuzirikana ibyiza zaharaniye, ibyo bikaba inyigisho ihoraho ku gihugu. Kuzizirikana bikaba uburyo bwo guha agaciro ubuzima bwazo zatanze ku nyungu za benshi. Icyashenye u Rwanda ni uguha ikuzo ibibi n’ababikoze mu gihe abakoze ibyiza bagawa bakanavugirizwa induru.

Indirimbo y’igihugu yasimbuwe mu 2001 yasingizaga “Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka.” Abo basingizwaga ni abantu bashinze bakanashimangira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda. Ni nabo bazanye igwingira ryose mu myumvire no mu mitekerereze.

Gukoronga Umwami Mutara

Ibyiza yakoze na bamwe mu bo yabikoreye ntibabuze kumukamira mu kitoze. Muri ya mbwirwaruhame ya Anastase Makuza “Appel Pathetique: Aggression-suicide de terroristes Tutsi” /“Impinyuza ibeshyuza Impunzi: Gatutsi-nyenzi yateye yiyahura” yo ku wa 3 Mata 1964, harimo ijwi ryo kwishima, kwishimira no gutuka Umwami Rudahigwa.

Makuza ati: “Ku wa 24 Yuli 1959 Umwami Mutara agwa i Bujumbura umurwa mukuru w’u Burundi, apfa adasize imbuto. Ubwo rero mu muco w’igihugu, ingoma-cyami yari izimye, kuko umwami asimburwa n’umwana we gusa.”

“Ubwo yari asize ubusa, ingoma y’iwabo yagombaga kurangirana nawe. Irangira ry’iyo ngoma kandi ni naryo rangira ry’umuco wa gihake, kuko isumbwe rya Gatutsi kuri Gahutu rishingiye ku mwami usimbuye se no kuri iryo hererekanya-ngoma. Ubwo rero ubuhake bwari burimbukanye n’uwabwoshyaga”

Makuza akavuga ko byari amakosa akomeye kwimika Umwami Kigeri V Ndahindurwa. Ati: “Umuco w’igihugu bawucamo icyuho, ingoma bayimika mwene se w’uwapfuye kandi kizira, kuko uwo mwami yitwa ubucugane akazacurika igihugu.”

Kuri Makuza, Umwami yatanze umunsi umwe mbere y’uko atanga, kuko avuga ko ari ku wa 24 kandi ari ku 25 Nyakanga. Ntawe usiga ubusa yarasize abantu n’umurage bamwibukiraho.

Urupfu rwa Rudahigwa yari gahunda yo kurangira k’Ubwami no kubisa Parmehutu nkuko Ababiligi n’Abapadiri bera babiteganyaga. Guca ubuhake n’igabana byazanywe n’Umwami Rudahigwa, yarabyibagije ahubwo avuga ko ari we wari nyirabayazana.

Imbwirwaruhame ya Makuza yasobanuwe neza mu gitabo cya Parmehutu mu 1972. Ni igitabo bise ‘Ingingo z’ingenzi mu mateka y’u Rwanda’.

Muri icyo gitabo hari agace bise ‘Umurage wa Rudahigwa’. Ngo “Umwami Mutara ntiyari yoroheye Abahutu, cyane cyane mu nama nkuru y’igihugu” Umwe mu bari muri iyo nama nkuru ni Anastase Makuza.

Muri ayo mateka agwingiza imitekerereze y’abanyarwanda avuga ibinyuranye n’ibyo Rudahigwa azwiho. Icyo ashinja Umwami ntaho yacyanditse.

Parmehutu iti: “Rudahigwa ajya gupfa, yigishaga: a) kwamamaza ingoma ya cyami: gusebya no gutoteza abafite amarere ashaka demokrasi mu Rwanda, b) no kurwanira ubwigenge bwa huti huti, kugira ngo ingoma ya cyami isubize abazungu iwabo kandi ibone uburyo bwo gutsemba abarwanira amajyambere ya gahutu; c) kugarura imigirire ya cyera, nko gusubiza umwami ububasha bwo kwica uwo yanze cyangwa umubogamiye.”

Uwo mugambi wo gutsemba abantu ni Parmehutu yari iwufite, ariko bakawutwerera abandi. Ibyo bikanahuza n’ibitekerezo bya Makuza ko Umwami Ndahindurwa ari we wacuritse u Rwanda.

Bivuga ko kwicwa kw’Abatutsi uhereye ku ya 1 Ugushyingo 1959, bigakurikirwa n’Abanyarwanda ibihumbi amagana guhunga igihugu cyabo abandi bagacirirwa mu Bugesera no mu Mirenge byatewe no kwimikwa kwa Ndahindurwa.

Ibyanditswe muri icyo gitabo cya Parmehutu ku rupfu rw’Umwami Rudahigwa ni agahomamunwa. Batangira bavuga uburyo yahamagaje “abatware be i Bujumbura, akora inama ya nyuma mu busitani bwa hoteli Pagidasi” ngo; hanyuma “yiranguza icupa ry’inzoga ririmo uburozi. Hashize amasaha make, agwa mu bitaro bya Bujumbura byari hafi y’aho, agikikijwe n’abatware be bacecetse kandi batinyagambura. Abatware bajya hanyuma mu ngoro ya Guverineri kumumenyesha ko umwami yiyahuye.”

Agashinyaguro kaza aho bemeza ko nyina, ari we Mugabekazi Radegonde Kankazi yishimiye urupfu rw’umwana we. Ngo Umugabekazi akibona iyo nkuru mbi, ngo hari uwamwumvise (ntibamuvuga izina) avuga ngo “noneho yatinyutse”. Bisa nkaho yari yararambiwe n’umwana we gukomeza kugira ubuzima.

Ibindi byanditwe na Parmehutu kuri urwo rupfu ni ibi: "Dore n’uko abihaye Mungu bari bazi amabanga y’iby’ibwami nabo batubwira iby’urwo rupfu rwa Rudahigwa: " ... igihe Umwami Mutara apfuye, kandi akurikije umuco w’abasekuruza be, yagombaga kujya kwiyahurira mu mahanga; amaze gusezera ku be no kwirega ibyaha ku mupadiri wayoboraga roho ye i Butare. Ajya i Bujumbura ahiranguriza uburozi asinzirira muri Nyagasani” Nyamara abari muri iryo banga barabyirengagiza abatari babirimo ntibali bazi na busa iby’iyo mipfire, ni iki batavuze cyangwa ndetse ngo bigishe mu Kiliziya ... ’’

Ibyavuzwe kuri urwo rupfu bigaragaza ibinyoma, ibyishimo n’ubugome ni byinshi. Byose ariko bigahuriza ku byavuzwe mu mbwirwaruhame ya Makuza mu 1964.

“Abakurikira iby’ Abiru bibaza uzamusimbura aho azava “kuko yari apfuye ari incike. Abahutu bati: “lby’ubwami birarangiye, Repubulika igiye gushingwa”. Kwari ukutamenya ukuntu Abatutsi baca ku mategeko y’ubwiru bwabo iyo bashakaga kwiba ubutegetsi.

“Igihe imva icyasamye ku gasozi ka Mwima na Mushirarungu, Kayumba, umwiru mukuru abwira rubanda rwari ruteraniye aho ati: “ntitwahamba umwami tutimitse undi. Bati: ni nde? Ati: ni Ndahindurwa. Abatutsi basumira Ndahindurwa ubwo baramubangatana, baheka ako gasani kabo barayoboka, bibagirwa uwo bari baje guhamba, yihambirwa n’Abahutu nubwo yari yarabagiriye nabi, bagombaga kubaha uwitaruye.”

“Iyo migireho ya Ndahindurwa nti yari ikurikije amategeko, ari aya Kizungu ari n’ay’umuco wari usanzwe, byabaye nk’ubujura Lunari yakoresheje ishyiraho Umwami ku gitugu.”

“Ababiligi bategekaga u Rwanda aho kwanga iyo ngirwa-mwami barayemera. Bamusaba bya nikize ngo azabe umwami uganje. Umwana w’Umututsi n’abajyanama be ba Lunari ati: “ndabyemeye ariko ku mutima nzikorera icyo nshatse”.

“Abarwanashyaka ba Gahutu bo ntibigeze bemera ayo mafifiko y’i Mwima. Icyo gikoresho cya Lunari kigezeho nticyashobora kwigobotora ubutiriganya bwayo; abalunari bakamujya mu matwi ntagire undi yakira.”

“Ndahindurwa yohejwe na Lunari atangira kwivovota no kwiyama Ababiligi, ashaka uburyo, afashijwe na Lunari, bwo kurimbura abarwanashyaka ba Gahutu. Ubwo bwami bw’ubwibano bunyuranije n’ubwiru bwa gitutsi n’amategeko y’Ababiligi yagengaga u Rwanda ntibwigeze bufata kuko Ndahindurwa atigeze yimikwa kugeza igihe ahungiye. Umuntu yibaza uko abiru rero n’abatutsi bamwemeye.”

[(PRESIDENCE DE LA REPUBLIQUE, Ingingo z’ingenzi mu mateka y’u Rwanda. Imyaka icumi y’isabukuru y’ubwigenge: 01-07-1962 – 01-07-1972, Ibiro by’amakuru muli Prezidansi ya Repubulika, 1972, p.34-36)]

Kuvuga Ubumwe bw’Abanyarwanda no kwaka ubwigenge byari icyaha

Mu mvugo yo mu 1964 no mu 1972 uwo ari we wese wagerageje guharanira ubwigenge n’ubumwe bw’Abanyarwanda yahinduwe umuntu mubi cyane anagerekwaho umugambi wa Jenoside.

Umwami Ndahindurwa kwiyama Ababiligi byamuviriyemo ikinegu. Umwami Rudahigwa akanengwa gushaka ubwigenge “bwa huti huti”. Lunari (soma UNAR) yo iyo bayivuga wagira ngo ni umutwe w’abagizi ba nabi kandi ari bo baharaniraga ko akarengane ku banyarwanda bose gacika.

Ku itariki ya 13 Nzeri 1959, ishyaka UNAR ryakoresheje mitingi ikomeye i Kigali. Raporo ya Loni yo ku wa 3 Kamena 1960 ivuga ko iyo mitingi yitabiriwe n’abantu barenga 2000. Umwe mu bari muri iyo nama avuga ko yitabiriwe n’abakubye abo inshuro ebyiri cyangwa eshatu kandi higanjemo urubyiruko rujijutse.

Iyo raporo ya Loni ivuga ko imbwirwaruhame zose zibanze ku bintu bitatu. Ubumwe bw’abanyarwanda bukwiye kubakwa kuko bwasenyutse, akamaro ko kwigenga no guca akarengane ako ari ko kose. Abavuze bari Francois Rukeba wari Perezida wa UNAR, Michel Rwagasana wari Umunyamabanga wa UNAR akaba n’umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu, na ba Shefu Pierre Mungarurire, Michel Kayihura na Chrysostome Rwangombwa.

Kimwe mu byazamuye urwango rukomeye kuri UNAR ni aho bavugaga ko akarengane kose, kaba ari akari gasanzweho n’akazanywe n’abakoloni kagomba gucika.

Michel Rwagasana asobanura gahunda y’uko bigomba gukorwa kuko ari byo byafasha n’abanyarwanda kubona ubwigenge buhamye. Muri iyo mitingi Rwagasana asobanura uburyo Ababiligi n’abamisiyoneri bazambije ubumwe bw’abanyarwanda bakimika n’akarengane.

Ababiligi bahisemo kubabuza uburyo no kubangisha abanyarwanda harimo no kubabuza gukora mitingi ariko bakemerera ababashyigikiye barimo APROSOMA na PARMEHUTU yaje gushingwa nyuma gukora urugomo no kwigisha urwango ku mugaragaro nta nkomyi.

Imwe muri mitingi zikomeye ya Aprosoma ya Joseph Gitera yakoreye i Ngoma ya Butare ku wa 27 Nzeri 1959, hari insanganyamatsiko yise “Uko Abahutu bagomba kwica ku ngoma y’Abatutsi n’uko u Rwanda dushaka ko rumera muri iki gihe kiri imbere”.

Muri iyo mbwirwaruhame kimwe n’izindi zakurikiyeho, aho kuvuga ubumwe bw’abanyarwanda n’ubwigenge bwabo, ku mugaragaro umugambi wa Jenoside izakorerwa Abatutsi watangiye kujya ku mugaragaro. No kurwanya ubwigenge mu buryo butihishiriye biravugwa.

Muri iyo raporo ya Loni navuze, igaragaza ko ku wa 14 Ukuboza 1959, Abakuru b’Amashyaka y’Abahutu mu Rwanda, n’abiyise injijuke z’Abahutu mu Burundi, bandikiye Minisitiri w’u Bubiligi ushinzwe Congo na Rwanda-Urundi ko bo badashaka ubwigenge. Ibyo bikaba byari umugambi wo kurwanya UNAR yashakaga ubwigenge bucagase mu 1960 n’ubusesuye mu 1962.

Ubwo ga kugwingira mu myumvire bikaba birihutishwa! Biracyakomeza!

Amateka agaragaza ko umuganda witwa Dr Vinck yateye Rudahigwa urushinge rwa peneseline bikamuviramo urupfu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rungano 2019-08-17 02:33:10

@emmanuel ntabwo bafataga imihoro ngo batsembe abantu iyo batakwiyumvagamo barakumeneshaga utavanamo akarenge hakiri kare ukahagwa inzu yawe bagatwika wowe n’umuryango wawe mugatorongera. Ibyo nabyo ni amateka abantu babayemo guhera 1955, wapfaga kuvuga ibitandukanye n’umutware gusa. Harya ingabo bitaga Abamarankota ntabwo uzi amateka yazo nicyo zari zishinzwe?

2
Malimu 2019-07-31 04:08:52

"Bahinyuza" reka ngusubize. Nyine "ukuri guhora ari ukuri bidatewe n’ukuvuze". Aha rero niho ucabiranya ibyo wanditse: ko ukuri ari ukuri nyine, Tom aho yibeshye cyangwa yabeshye ni he? Herekane ureke kwivuruguta.

3
Emmanuel 2019-07-31 04:00:59

@Bahinyuza,uko kuri utavuga n’ukuhe?!,ukuri bagoretse Niko wita ukuri ?,watubwiye uko kuri kwawe nawe,nonese mumateka y’Abanyarwanda wigeze wumva aho bafata imihoro bagatsemba abandi?,ntibyatangiye aho Palimehutu ibikanguriye abayoboke bayo?

4
Kumiro 2019-07-30 16:46:14

Amazina vana ibyo aho ureke kujijisha kandi Ari wowe njiji kabombo.
Uravuga iby’Imana kandi utabyemera wa muhakanyi we ?

5
Muhinda muhozi 2019-07-30 16:40:14

Alko ni umwana muto yakumva UNAR ko bivuze ubumwe bwa abanyarwanda na
MDR parmehutu ko ali ishyaka ryo ubwoko bumwe gusa abatwa abatutsi batagomba kulibamo ukuze muli iryo gwingira ryimitekerereze Amaherezo ni ukumaraho ubundi bwoko mudahuje ishyaka. Nubu ba Twagiramungu rukokoma bakoresha imvugo nkizo ngo rubanda ntiruzabyemera.... munduga ni kwa data bukwe mukinyaga nikwa data....ubwo utundi turere dufite abatwo ukumva ubumwe bwa abanyarwanda si inzozi barota .yewe ni uvuze ukuri bikaba ikibazo kuli we mwumva uburyo yandagaza Bamporiki na nduhungerehe ngo mwene ngurube undi ngo umucukuzi wu ubwiherero...imyumvire igwingiye.

6
Muhinda muhozi 2019-07-30 16:40:13

Alko ni umwana muto yakumva UNAR ko bivuze ubumwe bwa abanyarwanda na
MDR parmehutu ko ali ishyaka ryo ubwoko bumwe gusa abatwa abatutsi batagomba kulibamo ukuze muli iryo gwingira ryimitekerereze Amaherezo ni ukumaraho ubundi bwoko mudahuje ishyaka. Nubu ba Twagiramungu rukokoma bakoresha imvugo nkizo ngo rubanda ntiruzabyemera.... munduga ni kwa data bukwe mukinyaga nikwa data....ubwo utundi turere dufite abatwo ukumva ubumwe bwa abanyarwanda si inzozi barota .yewe ni uvuze ukuri bikaba ikibazo kuli we mwumva uburyo yandagaza Bamporiki na nduhungerehe ngo mwene ngurube undi ngo umucukuzi wu ubwiherero...imyumvire igwingiye.

7
Bahinyuza 2019-07-30 13:04:27

Ariko mbabaze: ukuri kuba ukuri bitewe n’ukuvuze cg.guhora ari ukuri?

8
Bahinyuza 2019-07-30 13:04:27

Ariko mbabaze: ukuri kuba ukuri bitewe n’ukuvuze cg.guhora ari ukuri?

9
mazina 2019-07-30 09:38:56

Abayoboye u Rwanda batatu baguye mu mahanga: Rudahigwa,Musinga na Sindikubwabo.
Nkuko bible ivuga,abantu bose bapfa bumviraga Imana,bataribereye mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Kwamamaza