IGIHE

Ubugambanyi bwa Rudasingwa ntibukwiye kwirengagizwa

10 10-03-2019 - saa 19:39, Willis Shalita

Ubugambanyi ni icyaha cyo kugambanira igihugu cy’umuntu, kurenga ku cyizere wagiriwe no gushyigikira cyangwa guha icyuho umwanzi.

Theogene ’Redcom’ Rudasingwa ahamwa n’ibi byose. Reka mbisobanure.

Mu gihe icyo aricyo cyose hagize inkuru ivugwa mu bitangazamakuru ireba u Rwanda, Rudasingwa akunze kwigaragaza nk’umukemurampaka. Gusa uyu ni umwanya adakwiriye, uretse no kuvuga ko yahamijwe ibyaha agahunga ubutabera.

Mu 2011 Rudasingwa yahamijwe ibyaha bitandatu akatirwa gufungwa imyaka 24, gusa yahise ahunga igihugu kuva icyo gihe, ubu yafashe icumbi mu Mujyi wa Washington. Hagize umubona yahamagara ku Biro bishinzwe imikoranire na Polisi Mpuzamahanga, Interpol kuri 202-616-9000.

Igihembo: Inyambo

Bimwe mu byaha yahamijwe harimo gutoroka igisirikare, kurema umutwe w’iterabwoba, guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umudendezo w’abaturage, kubiba ivangura rishingiye ku bwoko no gutuka perezida.

Inkuru yo ku wa 6 Werurwe 2019 ifite umutwe ugira uti “Gufunga umupaka w’u Rwanda na Uganda, Ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi usanzweho wa Kigali’, Rudasingwa yayitanzeho ibitekerezo bya cyana bigaragaza kamere ye y’ubugambanyi.

Nsanzwe nzi ko Rudasingwa atanywa inzoga. None kuki akora ibintu nk’ibi? Amaze igihe yihisha mu buhungiro yishyizemo kuva mu 2004. Sindaba mu buhungiro ariko numva ko haba ubuzima busharira cyane cyane iyo udafite umutungo uhagije.

Mu mwanya wa Redcom ugomba guhora wemera ibije byose. Ibi byatuma ugira ibibazo mu mitekerereze.

Rudasingwa akorera abamubeshejesho (nka Rujugiro na bagenzi be) n’abo bafatanya. Aharanira gukomeza kuba umutoni wabo mu guharabika u Rwanda n’ibifitanye isano narwo. Mu mafuti ye n’ibitekerezo bye bituma yiyita inzobere ku Rwanda, ibintu byatumye asaba ndetse agahabwa ubuhungiro muri Amerika.

Mu mbwirwaruhame ze nyinshi ku batazi neza u Rwanda n’amateka yacu no ku nkuru nyinshi atambutsa mu barwanya leta, Rudasingwa ntasiba kuvuga ko yigeze kuba ambasaderi muri Amerika, Umunyamabanga Mukuru wa RPF no kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame.

Mu yandi magambo, ibyo bitabayeho yagombye kuba ntacyo aricyo kubera ko nta bushobozi afite, habe no muri Haiti.

Mu myanya yose yagiye abamo, Rudasingwa yabanzaga kurahirira kwitangira igihugu, kukirengera no kutamena ibanga ry’akazi ke.

Ni iki mu by’ukuri Rudasingwa yakoze mu nkuru twababwiye haruguru? Yishe aya mategeko yose, aganira ku butumwa bivugwa ko Perezida Kagame yagiye amwoherezamo. Ni nde wakora nk’ibi?

N’abashumba bagira amabanga

Rudasingwa mu bitekerezo bye bike yibwira ko ibi bimufasha mu kumvikana mu bo bakorana bagizwe n’abajenosideri, abayihakana n’abayipfobya.

Kuva u Rwanda rwahura na Jenoside rwakomeje gutera imbere, rugerageza gushyiraho sosiyete imwe aho buri Munyarwanda afite uburenganzira hadashingiwe ku nkomoko n’ubwoko bwe.

Rudasingwa we ashaka kugarura ibyagejeje igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho usanga avuga ko u Rwanda ruyobowe, mu magambo ye si ayanjye, n’abo mu bwoko bw’Abatutsi mu basirikare bakuru.

Akomeza agira ati “kuri byinshi nzi kuri Gen Kagame n’amabanga y’u Rwanda...”

Niba ubu atari ubugambanyi ubwo na Yezu Kristu ntiyapfiriye ku musaraba.

Rudasingwa ni umwe mu bashinze ishyaka Rwanda National Congress (RNC) rigizwe gusa n’abatsinzwe. Ubu abita "abantu bari aho b’abahezanguni cyangwa itsinda ry’abafite ibyifuzo bya gisirikare, babura umurongo uhamye w’ibitekerezo no gushyira hamwe, badafite ubushobozi bwo kumukura (Kagame) ku butegetsi."

Hari igitangaje? Nta na kimwe. Nta cyubahiro kiba mu gace k’abaswa n’abagambayi. Yego, ndabivuze!

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye Umwiherero uyu munsi (9 Werurwe 2019), Perezida Paul Kagame yagize ati "Hari ikintu kidashoboka, icyo ntabwo cyambaho kandi ndifuza ko kitaba ku gihugu cyacu, nta muntu aho yaba ari hose wamfukamisha, ntibishoboka."

Ibikorwa bya Rudasingwa bituma afatwa nk'ugambanyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ndengera 2019-04-18 13:36:02

abaswa bahora ari abaswa

2
david rwasa 2019-03-14 03:37:55

Yooooo!
Ese niko asigaye asa! Nimumubabarire siwe! Arashaka uko yabaho! Harya yari umuganga? Yakabaye afite akazi keza avura abaturage baho washington none arata utubaraga twe ducye asigaranye muri RNC! Aka nakumiro!
Ubu se aba avugira Museveni ngo amukunde! Wapi nukugosorera mu rucaca!

3
Celestin 2019-03-12 05:14:27

Willis Sharitah se ko mbona ntaho ugaragaza ubwo bugambanyi? ibyanyu sinjya mbimenya ninayo mpanvu birangira bincanze rwose!!!

4
degau 2019-03-11 10:05:57

Iyi mbwembwe rero, hari ikindi giteye agahinda aharanira : abana bamukomoka ho buriya bazavuga ko bagize umubyeyi w’imfura. Iki n’ikindi gihararumbo. Bizaze i Kigali turebe icyo bizimarira mbere yo kugira icyo byamarira igihugu. Mediocrite et stupidite

5
Kayonza 2019-03-10 22:01:23

Nanjye nahitamo gupfa aho kuba nka rudasingwa mpemuke ndamuke theo.Namwumvise mu Kiganiro yagize kuri VOA abazwa ku by’I Burundi ariko agasimbukira ku Rwanda.Sinanze ko yavuga icyaba cyokosorwa mu byakosorwa kugira ngo Igihugu cye gikomeze gitere Imbere ariko se mbaze iyo uhakana ikigaragarira buri wese ikinyuranye n’Ukuri aho uba uha isomo ki urubyro rwawe.Ahubwo njya nanibaza iyo U Rwanda ruza kugira ibindi byago byo kuba waratinze gato ku myanya y’akazi wari warahawe icyari kuzakurikira sinzi aho tuba turi.CYAKORA IMANA IKINGA UKUBOKO ucaho ahwiiiiii
Mumbabarire si ugusebya Umuntu avugwa uko ari.

6
reader 2019-03-10 16:58:47

Havumwe umusi yavutseho,n’ijoro ryavugijwemo impundu ngo umwana w’umuhungu yavutse witwa Rudasingwa théogène,azashake amahoro ye kuyabona,azifuze amahoro n’ibyiza bimube kure,azapfe yiruka inyuma y’ibyisi bye kumumara inyota,umuntu yahisemo kugambanira urwamubyaye hejuru y’inda nini n’ubusambo!azapfe yangara kandi Uwiteka Imana yo yatabaye iki gihugu ikagiha kwongera kubona umucyo izamurinde kwongyera gukandagiza ikirenge cye we n’amashumi ye muriki gihugu.

7
Ruti 2019-03-10 16:07:22

Si ubwa mbere ubugambanyi bwe buvugwa. Reba nk’iyi nyandiko:
http://rwandaises.com/2011/10/ibyo-avuga-biteye-amakenga-2/

8
Dodos 2019-03-10 15:57:24

Mureke nawe umunsi umwe azibona i Kigali aryozwa ibyaha byose arerwa kandi si kera araje abibone.Nta muntu wagambaniye urwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro bariya bose barimo uganda n’uburundi ni badahinduka ngo tubane mu mahoro icyo bifuriza igihugu cyacu kizabarangiza mbere izo ntambara batwifuriza ziraje zibarangize mbere
Urwanda ruratera ntiruterwa HE President wacu Pk abanyarwanda twese tukuri inyuma.

9
Johnson 2019-03-10 14:44:18

Izo ngegera zahisemo guhemuka tujy tuzirinda. Nta mwana unenga nyina kugira akabyimba kw ibere. Jye nsanga Muzehe wacu ntacyo atakoze. Ariko se washimisha umutindi ryari? Jye mpora musengera Mzehe wacu. Imana Irinde Urwanda. Turarukunda

10
Johnson 2019-03-10 14:44:18

Izo ngegera zahisemo guhemuka tujy tuzirinda. Nta mwana unenga nyina kugira akabyimba kw ibere. Jye nsanga Muzehe wacu ntacyo atakoze. Ariko se washimisha umutindi ryari? Jye mpora musengera Mzehe wacu. Imana Irinde Urwanda. Turarukunda

Kwamamaza