IGIHE

U Rwanda na Uganda, abaturanyi bafite inkuru zihabanye

8 29-05-2019 - saa 02:12, Joseph Rwagatare

Iminsi mike ishize yihariye inkuru nshya mu mibanire y’u Rwanda na Uganda. Ku ikubitiro Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi bakiriye abadipolomate bakorera muri ibyo bihugu mu buryo busa n’ubuhabanye.

Tariki ya 24 Gicurasi 2019 u Rwanda na Uganda byaranzwe no gusubizanya ku makuru y’abagabo babiri barimo Umunyarwanda n’Umunya-Uganda barasiwe ku mupaka.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa, yakiriye abadipolomate i Kampala abasangiza ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda. Nta gishya cyari mu byo yavuze.

Ntiyigeze akomoza ku bufasha Guverinoma ya Uganda iha imitwe y’iterabwoba yisuganyiriza guhungabanya u Rwanda, ifatwa ry’Abanyarwanda barimo abafungirwa ahatemewe, abatotezwa n’abamburwa imitungo yabo.

Ahubwo yavuze ashimangira ko ibihugu byombi bibanye neza, ahakana ko haba hari umugambi mubisha wo guhungabanya u Rwanda.

Yashoboraga no kureka kuvuga kuko abo yabwiraga bari bafite amakuru yose ku byo atigeze akomozaho. Yaba we n’abo badipolomate bari bazi ko Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wiyemerera ko yari agamije guhungabanya u Rwanda yafashwe, n’ibyo yavuze.

Bose bari bazi neza ibyo abarwanyi babiri bahoze mu mutwe wa FDLR bafatiwe ku mupaka wa Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuze ku bufasha Uganda ibaha.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ni we wabakiriye abatembereza mu gihugu, anabaherekeza ku mupaka.

Si igihe kirekire kandi gishize Perezida Museveni ubwe yiyemereye ko yakiriye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe abayobozi b’undi mutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Hashobora kuba harabayeho kurambwirwa ubwo yavugaga inkuru ze zuje ibinyoma no kwinangira. Nta intu gishya babwiwe uhereye ku byo bari bazi.

Mu gihe Kutesa yavugaga izo nkuru, mugenzi we w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatemberanaga n’abadipolomate muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’iy’Ibirunga. Muri urwo rugendo yarabaretse bahera amaso ubwabo.

Bazamutse mu mashyamba, bogoga Ibirunga, mu rugendo baboneyemo ubwoko amagana bw’inyoni, banahura n’ingagi zishimisha cyane zo mu Birunga.

Ntibigeze binuba cyangwa ngo babeshywe ku manywa y’ihangu. Ni byo hari aho bageze barananirwa kubera imbaraga z’umubiri ariko byaherekejwe n’ibyishimo byo kwihera ijisho umutekano no kwibonera ukuri mpamo.

Mu magambo banyujije ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, bagaragaje ko urugendo rwabanyuze. Ibyo ntibyigeze bitangazwa nyuma y’ikiganiro Kutesa yagiranye n’abadipolomate bakorera muri Uganda.

Ibi bikorwa bibiri byashoboraga kutagaragara mu buryo butandukanye. Si uburyo byakozwemo ahubwo ni icyakozwe. Ibi byagaragaje itandukaniro mu buryo ibihugu byombi bikora imirimo yabyo.

Kutesa yari azi ko atarimo kuvugisha ukuri ariko akomeza amagambo ye. Kubera iki?

Icya mbere, ni akazi ke kuvugira igihugu cye no kugaragaza isura nziza yacyo. Ese ibyo bikwiye kubamo kubeshya? Oya, sibyo ariko ni ihame rigenda rigorana mu gihugu usanga ubunyamwuga butitabwaho.

Icya kabiri, inkuru y’incurano yabwiwe abadipolomate yari igenewe abenegihugu, yirengagiza nkana inkuru mpamo ku mubano wa Uganda n’u Rwanda rwagereranyijwe nk’igihugu gito, gikennye, kidafite icyo kivuze.

Ibyo bishingiye ku myumvire yo hambere ubwo u Rwanda rwari igihugu kizwiho cyane kohereza abakozi n’impunzi mu gihugu cy’igituranyi mu Majyaruguru.

Ibyago rero ni uko u Rwanda rutakiri cya gihugu gito, gikennye, gitegera amaboko abakomeye ngo kibashe kubaho.

Icya gatatu kandi byakozwe nk’uburyo bwo kugena ibinyuzwa mu itangazamakuru, ngo ryerekane ukwera kwa Uganda n’u Rwanda rudashobotse.

Nyamara Guverinoma ya Uganda ica ku ruhande ikibazo nyacyo, ari nacyo muzi wazambije umubano warwo n’u Rwanda ndetse ikubakira ku gihuha cy’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna kijyana n’ibikorwa byo kuneka bishinjwa Abanyarwanda.

Itangazamakuru rya Uganda n’iryiyita ko ryigenga ryamize bunguri uyu murongo ndetse ryirinda gutangaza amakuru anyuranya nawo, nubwo ryaba rizi ukuri.

Ku rundi ruhande, Dr Sezibera ntiyatanze amakuru y’impuha ahubwo yafashe abadipolomate abajyana gusura ibyiza bitatse u Rwanda. Ni urugendo rwubakiye ku buryo bumenyerewe mu Rwanda bwo gutanga ibimenyetso ari nabyo bishingirwaho mu gufata icyemezo runaka.

Mu cyumweru gishize kandi iri tandukaniro ryongeye kwigaragaza nyuma y’urupfu rw’abagabo babiri barasiwe ku mupaka. Ubutumwa bwanditswe na Polisi ya Uganda na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu bwashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwacyo, zica abantu babiri.

Mu bimaze nko kuba umuco, itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangaje ibikubiye mu nyandiko ya dipolomasi yatanzwe na mbere y’uko igera ku Rwanda. Muribuka ko ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yashyizwe mu itangazamakuru rya Uganda mbere yo kugera ku wo igenewe?

Ibigambiriwe birigaragaza: ni uguhindura ukuri, kugira u Rwanda umushotoranyi no gutegura abaturage ba Uganda ku kwihorera kwabaho.

Igisubizo cy’u Rwanda kuri icyo kibazo cyo cyashyize umucyo ku ibyabaye n’ibyakurikiyeho, kinakomoza ku ngamba zafashwe n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano ku mpande zombi.

Ibi byatumye tugira inkuru ebyiri zihabanye: imwe ihisha ibimenyetso mu gihe indi igaragaza ukuri; imwe ihembera intambara aho itari indi ikaba icubya umwuka mubi no kwimakaza ituze. Iryo niryo tandukaniro ry’ingenzi.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, Rwagatare Joseph
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
James Rudasingwa 2019-06-09 11:51:34

Ntantambara ikenewe numuturage numwe,yaba uwu Rwanda cyangwa ibugande,ntanyungu yintambara uretse kuvana abaturage binzirakarengane mubyabo,gufata abagore na bakobwa kungufu, kwica inzirakarengane, ubuhunzi nibibazo bibushamikiyeho,idindira ryiterambere,irwarazibyorezo.ibibyose bigasozwa noguhabwa urwamenyo nabarugigana batwita abatagira ubwenge Kandi twakoresheje imitungo itagira ingano mukubaguraho intwaro zikomeye Kandi zihenze zogukoresha mukwicana no kwisenya,ibihugu bigafata amadeni yokuzigura,kera utwana tuyihonotse tugahangana no kuyishyurara!!twamaganye intambara,ntakiza namba cyayo, nahakorejwe ubundiburyo bwoguhosha amakimbirane.nigitekerezo change .

2
Kagaju 2019-05-31 15:26:56

Philibert ubivuze neza. Kwizirika umukanda tugasesagura make ni inzira nziza. Impala zabiririmbye neza cyane.

3
Kalisa 2019-05-29 20:43:43

Ntakibazo kiri ku baturage b ibihugu byombi

Ntakibazo kiri mu bihugu byombi

Uganda n u Rwanda bifite abayobozi babi. Kagame na Museveni

Bakwiye kwicarana bakibukiranya Lwero bakavama abaturage mu gihirahiro.

4
mayange 2019-05-29 16:47:59

Muraho bavandi ni ukuri aba bagabo nibareke amatiku no gushaka kwigaragaza neza imbere y,amahanga bumvikane natwe abaturage tubone inyungu.

5
Andreya Rudatinya 2019-05-29 09:41:45

Uguhize ubutwari muratabarana!
Abanyarwanda mwabaye muretse kujya mu Uganda kugeza igihe bizatunganira.
Nimukomeza kwishora tuzabihorera Uganda ibarye!

6
Zuba Soleil 2019-05-29 07:39:55

Ndabwira abantu bamwe nk’uyu wiyise libanje wifuza intambara bavuga ngo irasenya ntiyubaka ntawuyikeneye uretse igicucu kitagira ubwenge. Ushobora kubivuga wigaramiye hanze y’igihugu ukibaza ko itakugiraho ingaruka. Ariko jya utekereza nawa muturage wasize muri village yitungiwe n’amabokoye. Gabanya ubujiji .

7
libanje 2019-05-29 04:35:04

niba barwanaga agasuzuguro kakavaho Uganda yatsinda good
rwanda yatinda fine bose bararata ingufu zigisoda.mukozanyeho
kabisa we need it.

8
Philibert 2019-05-29 01:22:39

Muraho? Nifuzaga kugira ibyo mvuga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda ariko nkaba mbivuga mu ijisho ryanjye nk’umuturage muto ariko ubasha gusesengura ku bibera mu karere.
Nibyo koko Uganda ikomeje kwigiza nkana ku kibazo cy’umutekano w’u Rwanda kandi ibyo ntibishobora kwihanganirwa na gato!twese tubiteho amateka ahagije no kucyo byatugejejeho.
Ndashaka kuvuga ko ibi bihugu byombi bifite inyungu nini mu kumvikana no gutsura umubano kurusha ko buri kimwe cyakora ibishoboka byose ngo cyerekana amakosa y’ikindi,sinshaka kwivanga muri politiki ariko ni inshingano zacu nk’abenegihugu kuvuga kubyo umuntu abona;
Reka nivugire ubukungu muri rusange kuko nabwo buri mubigize ubutwererane n’ubuhahirane kandi nkabanza kwisegura kuri Uganda kubera ngiye kuvuga ukuri ihisha abaturage bayo:
1) Kuki Uganda yirengagiza ko ariyo ifite inyungu nini mu gihe umubano wayo n’u Rwanda waba uri nta makemwa?Muri rusange abanyarwanda twafataga Uganda nk’igihugu gituranyi ndetse kivukanyi kuburyo kuva kera umunyarwanda yahahiraga i Bugande nkaba nibaza ko kubika amafranga yacu byari inyungu yabo kurusha kuri twebwe.
2) Nagirango nongere nibutse ko nta munyarwanda wajyaga Uganda yikoreye ikintu uretse amafranga ahubwo bagarukaga bikoreye bityo bikaba byari uguteza inganda, ubuhinzi ndetse n,ubworozi by’Abagande.
3)Ndagirango mbwire leta y’u Rwanda ko uyu ari umwanya ukomeye u Rwanda rwari rubonye wo kubaka ubuhinzi , ubworozi ndetse n’inganda hano mu Rwanda kugirango tubashe kwihaza mubyo dukeneye tuve ku gasuzugurwa n’abaturanyi bakunze kudushyiraho, nakongera kwibutsa uko u Burundi nabwo bwahagaritse ibyavaga iwabo nk’imbuto.Kubera ko ibyo bihugu bituranyi ntibiturusha abahanga n’impuguke kuburyo ariho twahora duteze amarariro.
4)Leta yacu ikwiye gushaka uburyo ishyira ingufu kubikorerwa mu Rwanda, ntirengagije ko ibikora ndetse biri muri priorities, aho yashaka uburyo yafasha abashoramari kushinga inganda nini ndetse n’abanyarwanda bagashinga intoya zakwigira ku nyamahanga zakorera hano kubera ko nabo batwishongoraho ibyo batugurisha sibo babikora ahubwo bikorwa n’abanyamahanga bahaje.
Muri rusange rero duce agasuzuguro twihaza mubyo dukeneye naho abaturanyi nzi ko badukeneye kurusha uko tubakeneye kandi tubishoboye tukizirika umukanda mu gihe gito twazagira icyubahiro n’ubukungu mu gihe kirekire.
Murakoze,harakabaho Imana , u Rwanda n’Abanyarwanda

Kwamamaza