Twongere twemere amoko se?

187 10-05-2016 - saa 22:40, Philbert Girinema

1959, 1961, 1973, 1990, 1994 Abatutsi bakomeje kwicwa, maze bituma bamwe mu batutsi biyita abahutu birabahira barokoka umuhoro. Hari n’abandi babashije guhinduza amarangamuntu bitwa abahutu kugira ngo babeho cyangwa bagaruze ibyo banyanzwe. Abo nibo bajyaga bitwa ibyihuture.

Guhindura ubwoko ukiyitira ubundi muri Leta ishingiye ku bwoko nta mugayo mbibonamo cyane iyo bitewe n’amaburakindi cyangwa guharanira kurusimbuka.

Ndetse ababikesheje kubaho no gukiza imiryango yabo aho kubita ibigwari mbita abagabo mu bandi. Ariko rero iyo nyuma y’imyaka 22 igihugu kibohowe usanze hari abakiboshywe n’ubwoko mu bwonko bwabo biba ari ikibazo. Biba ari ikibazo iyo hari ubunza umutima yumva ko umubona wese amubonamo icyo ari cyo, icyo yahoze ari cyo cyangwa icyo asa na cyo. Bikarushaho kuba ikibazo noneho iyo bamwe muri abo ari abayobozi batezweho icyizere cyo kubohora imitima ya bamwe muri twe . Ni nacyo nifuza ko tuganiraho muri iyi nyandiko.

Ndi umunyarwanda ntizahinduke ndi umututsi cyangwa ndi umuhutu

Abanyarwanda benshi usanga batifuza kongera kuvuga ku bintu by’amoko kuko bahahamuwe n’ibyababayeho. Abandi ugasanga batifuza ko bivugwa kuko jenoside abahutu bakoreye abatutsi bakiyumva. Ariko Ndi umunyarwanda icyo nibaza ko igamije ni ukwanga ko abantu babana bahishanya ikibahambiriye ku mitima. Ni ukwanga ko ubumwe n’ubwiyunge byitiranywa no kurenzaho. Ni uguha umwanya buri wese ngo yirebe mu mutima abwire mugenzi we ijambo rishobora gusenya inzigo rikubaka igihango bakabaye bafitanye nk’abavuga ururimi rumwe no kuba mu gihugu kimwe. Ni n’umwanya ku bafite ibibi bakoze bitazwi n’abandi ngo babivugire aho maze bibohore mu mutima bareke gukomeza kuremererwa. Hari aho ibyo byashobotse ariko byageze mu bayobozi bamwe ikibazo kiba ingorabahazi.

Abantu bakuru mu bayobozi hari abahagurutse rwose bajya aho bararahira basa n’aho bavuga bati ni ukuri si ndi umuhutu ndavanze. Abandi bati ndi umuhutu ariko sindiwe neza kuko bene wacu banciye kuva aho nshakiye mu batutsi. Abandi bati ndi umuhutu ariko usa n’abatutsi byambereye ikibazo maze mpitamo kuba umututsi. Ndetse abandi bageze n’ubwo babeshya izuba riva byabagora guhindura ubwoko bwabo aho mu ruhame bakabeshya ko abo bashakanye bacitse mu icumu kandi ahubwo bizwi ko bavuka mu miryango y’abicaga.

Hari ndetse rwose n’uwahagurutse ajya imbere ati kugeza n’ubu, uwambaza icyo ndi cyo sinabona icyo musubiza kuko sinzi niba ndi umuhutu cyangwa umututsi. Uwarokotse wari umuri iruhande ati ntacyo noneho tubwire icyo abandi bakwitaga ku itariki ya 7 Mata 1994 mu gitondo. Hari n’abandi noneho bagira bati yego ndi umuhutu ariko na njye nari mpfuye banyita umututsi. Ubwo kandi n’iyo wamanukaga ukagera ku bameya na ba gitifu naho wasangaga buri wese yitakuma asobanura uko yarokotse kimwe n’abatutsi. Washirika ubute ukamubaza uti ese bande baguhigaga ati abo hakurya y’iwacu, naho wahagera ugasanga abaho barahigwaga n’abo hakurya yo hakuno wa mugani wa Masabo iyo aririmba Kibungo.

Ibyo byose njye Munezero narabirebye mbisesenguye mbanza kubibonamo kwihambira ku mbehe bafite ariko nkomeje kubitekerezaho nabibonyemo ikindi kibazo gikomeye. Burya iyo ukeka ko waramba ku buyobozi wahawe kubera ko wiyise umututsi cyangwa ugaragaje ibisanira ufitanye n’abatutsi, ntaho biba bitaniye no gushinja ya Leta na ba shobuja baguha iyo myanya ko bagendera ku moko.

Kwiyoberanya

Njya nicara nkitegereza imwe mu myifatire y’abayobozi mbona nkibaza uzababohora uwo ari we. Hari abigize abarokore birirwa muri Yesu ashimwe nyinshi cyane kuko bazi ko ntawakekera umurokore gufata umuhoro. Ariko burya na mbere yo kurokoka uwihana nyawe aratura mu ruhame!

Mu mpera ya za 90 n’ibindi no mu ntangiriro z’umwaka wa 2000,higeze kwaduka ibintu byo gusengera mu ngo z’abantu. Icyo gihe ubunyamabanga bwa FPR bwari buyobowe na Dr Muligande kuva kera uzwiho kubaha Imana no gusenga.

Ariko benshi mu badepite n’abaminisitiri bahururiye ayo masengesho nk’abihisha mu bishura bya Yesu. Baragiye bahindura imvugo biga kongorera no kuvuga bahumiriza kandi uko bitsa ijwi batanga Yesu ho umugabo. Baragenda bitwa abarokore birahama kandi! Gacaca igeze baracecetse bararuca nk’aho Yesu akwibagiza ibyo wabonye.

Bamwe muri bo nka ba Depite Bisengimana Elisée Gacaca niho yagombye kumuvana bigoranye imushinja ubwicanyi bw’i Mururu. Ni nako Depite Etienne Magali washinjwaga ubwicanyi bwo mu Mujyi wa Kigali. Ngira ngo bamwe muribuka Depite Butare w’umunyabyumba wamaze igihe yitwa Honorable mu nteko mbere itahura ko yari muri CDR. Bigaragaza ko mu by’ukuri ikibazo kugeza uyu munsi atari ubwoko abo bose barimo ahubwo ikibazo ni icyo ubwo bwoko babukoresheje.

Hari abandi njya mbona mu bukwe no mu minsi mikuru aho batambana abo bashatse nk’amasakoshi kandi kera batarabarengana amarembo! Bene abo usanga mukimara kuramukanya maze atarananakubwira amazina ye akihutira kukubwira ngo "disi uko ukabona uku ni ko kasigaye"

Bene abo kandi murakaganira akakubwira byinshi ariko ntajya akomoza ku be bapfuye mu ntambara. Ntajaya akubwira abandi benewabo bari mu ishyamba. Ntajya akubwira abari muri FDU, CNR Intwari, Inyabutatu, RDR n’andi mashyaka avuka buri munsi y’abarwanya umuryango RPF we yayobotse. Kuba abo bene wabo bose batari hamwe cyangwa badatekereza kimwe si ikosa rye. Si icyaha cye. Ariko ikibazo cye ni uko yumva bimuremereye nk’aho ari ibintu agomba kubazwa agahitamo kubihisha aho guhaguruka ngo agire icyo abikoraho cyangwa nibura abihishure yitandukanye na bene we.

Hambere aha, hari umuyobozi wanditse ibitabo na film kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bukeye baza kumva inkuru zamuvugwagaho mu kugira intege nke atseta ibirenge mu kunenga no kurwanya benewabo bakoranaga na FDRL.

Abakoranye nawe barimo n’abamukuriye nibaza ko bamwibajijeho cyane bamaze kumenya ko umuntu bizeye atigeze abahishurira ko Leta ayoboye ihiga bukware umuvandimwe w’uwo yashatse. Nyamara we yahisemo kubana nabyo mu ibanga yibwira ko ari byo bimwongerera ubutoni. Igikuru si ibyo uvuga ubu igikuru n’ibyo wemera n’uburyo ubana na byo mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Hari abandi usanga ibikorwa byo kwibuka babijyamo nk’ibibareba nk’abayobozi gusa ariko ejo yamara kuva ku buyobozi agaterera iyo bwacya yabusubiraho akabisubiramo ashikamye!

Abahutu bose ntibicanye

Ijambo abarinzi b’igihango rimaze kumenyerwa kandi koko nibo ubunyarwanda tugihembereye bwubatseho. Tuve kuri ba Gisimba twumva , tuve kuri wa mukecuru wo mu Ruhango. Hari benshi kandi bo mu byiciro byose bahishe abatutsi bazi icyo benewabo bari bubakorere nibabimenya. Njye simbyita ubutwari mbyita ubumuntu kuko kuba intwari si ugukora igisanzwe ni ugukora ikidasanzwe. Cyakora nka ba Mama Felisita Niyitegeka bahitishijwemo gupfa no gukira bagahitamo gupfa bazaba intwari ibihe byose.

Hari abahutu n’abatwa bamaganaga ubwicanyi bwakorewe abatutsi hagati ya 1990 na 1994 nkaba Porokireri Nkubito. Hari abanyamakuru nka Mpayimana Eliya na Eduard Mutsinzi bakomeje gukomera iyicwa ry’abatutsi n’abandi banyepolitiki tujya twibuka kuya 13 Mata. Ariko tuve no kuri aba tujye mu bandi baturage nahouzabasangayo. Si bo benshi ariko babayeho kandi si bacye cyane.Ni yo mpamvu isano ritazimye.

Ikibazo rero si ubuhutu. Ikibazo ni imitekerereze ibangamiye ubunyarwanda. Iyo rero uketse ko ukemuye ikibazo kuko wiyise umututsi uba wihishe mu bututsi ariko ukiri wa wundi.

Kuba umunyarwanda ni iki?

Kuba umunyarwanda si ukuba umututsi. Simvuze ko ari ukuba umuhutu ariko na none! Kuba umunyarwanda si uguhakana amateka yawe yaba mabi cyangwa meza. Kuba umunyarwanda ni uguca ukubiri n’amateka mabi twabayemo ukarahira ko uzarwanya uzayagarura kabone n’iyo yaba uwawe.

Kuba umunyarwanda ni ukwiyemeza guharananira ko abo wabyaye cyangwa uzabyara n’abo mbyaye bazabana ntawe uziza undi amako n’inkomoko. Ni uguharanira ko abo urera ubu uzabakuza nta rwango ubatongereye ku mitima. Ni uguharanira ko abana bacu bazibonamo abaturage b’isi itagira umupaka ntibagire ipfunwe kandi bagahagarira gusa aho ubushobozi bwabo bubashoboje kugarukira.

Bimwe mu byiza FPR yazanye ni uko ntawuzongera guhatirwa kwitirirwa ubwoko ubu n’ubu. Abarwana intambara yo kwiyitirira amoko yaba ayabo cyangwa ay’abandi barigora kandi baragorwa n’ubusa. Baragorwa n’ubusa kuko muri uru Rwanda uwashaka gucukumbura amateka ya buri wese bitatera kabiri ukuri kutagaragaye.

Abiyoberanya bameze nka cya kinyoni gikurikirwa n’inyamaswa kigahisha umutwe mu musenyi gikeka ko ntawe ukibona ubwo kitibona. Kuri ubu buri wese akubwira ukuntu yarwanyije ingengabitekerezo ya jenoside kuva kera. Wamubaza inyandiko yakoze ati reka da! Wamubaza imbwirwaruhamwe imwe izwi yakoze kuri iyo ngingo reka da! Wamubaza uwamurokokeye mu maboko ati ashwi. Wamubaza uti ese abicaga utabashije kubabuza warabahunze? Agaceceka wajya kureba ugasanga barabanaga bavayo bagasangira bahunze barajyana. Kandi abo baba ari abantu bafite za diplome gaheraheza.

Kuri ubu buri wese agusobanurira kugera asaraye uburyo akunda abatutsi! Ni byiza kuruta kurata urwango ariko se ubundi wabanga ukabigenza ute ? Njya mvuga nti ukuri abanyarwanda bahishe uzashaka kukumenya azajye aho bari bari hagati tariki ya 7 Mata 1994 na 04 Nyakanga 1994 azahava afite ukuri kose. Kwiyorobeka no kwiyoberanya si wo muti wo gukaraba ubugwari cyangwa urundi ruhare waba waragize mu mateka y’igihugu. Fata umwanya urebe mu mateka yawe, wikwihimbira ikibi utakoze, wikwiyitirira icyiza utakoze, wikwicuza icyo uticuza. Ba wowe ni bwo uzavuga ukumvwa.

Jenoside yasenye za kirazira nyinshi umuryango nyarwanda wari wubakiyeho. Jenoside yabibye urwikekwe rushingiye ku moko. Tutitonze twazashiduka ikibazo gishingiye ku mitekerereze ( ideology) twakigize igishingiye ku buryo abantu bavutse ( genetic).

Abirabura bo muri Afurika y’Epfo bishwe urubozo basuzugurirwa mu gihugu cyabo mu buryo bumwe bujya gusa n’ubwo abatutsi bafashwemo n’abo basangiye igihugu mu bihe bimwe by’amateka yacu. Itandukaniro ryari gusa ko abanyafurika Afurika babikorerwaga n’abazungu b’abavantara badahuje byinshi uretse kuba ku butaka bumwe mu gihe twe byabaga ku basangiye byose.

Nyamara mu rwego rwo guca inzika n’inzigo, mu itegeko nshinga rya mbere rya Afurika y’epfo abayobozi bareba kure nka Mandela bandikishijemo ngo "there is a need for understanding but not for vengeance, a need for reparation but not for retaliation, a need for ubuntu but not for victimization". Baharaniye ko abazungu bumva Ubuntu bakagira ubumuntu. Muri uru Rwanda nabwo nyuma ya jenoside ibibi byashobokaga byinshi byakomwe imbere. Twahisemo kubaka ubunyarwanda aho kubaka igihugu cy’ubwoko bwihorera ku bundi bukabuheza ku byiza byose by’igihugu.

Abantu ni abantu ni yo mpamvu hari aho uzajya hari abarebera byose mu bwoko. Ibi twese abatutsi, abatwa n’abahutu twifuza ko ku neza y’igihugu kizima dushaka kuzasigira abo twabyaye byacika. Kugira ngo bicike ku bandi ariko bigomba guhera muri twe. Bityo, gusubiza amaso inyuma tukitekerezaho mu rugendo rubi rw’amoko twanyuzemo kuva tuvuka kugeza ubu birakenewe. Ndetse rwose tukaba twakwatura tukigaya kandi tukiyemeza imigambi myiza.

Ibi kandi birakwiye haba ku bahutu cyangwa ku batutsi. Guhindura amoko, guhisha amasano, gushakisha ibisanira cyangwa gushinja abatubyaye ko badusambanye si wo muti urambye. Icyo biha ababikora ni agahenge nako badakeneye. Ko ntawe ubahiga abaziza ubwoko se bararushywa ni iki? Umwana w’umuhutu n’uw’umututsi ko biga kimwe se barushywa ni iki? Ko ntawimwa pasiporo kubera ubwoko se bararushywa ni iki?

Munezero Pacifique

Rugando - Kimihurura

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 16  

1
harindimana Innocent 2016-05-24 05:56:09

Muraho nshuti bavandimwe? kuki muvuga guhera 1959 ntimuvuge guhera mu 1896 umwami Musinga yima ingoma uko byagendaga, mukamuga amateka muyahengeka? umva tuzahozwa na Nyagasani igihe Yesu azaba agarutse. Naho ubundi nta mwana w’umuntu waguha amahoro aruta avuge ku Mana

2
gako 2016-05-22 10:31:46

uwo munayamakuru bizamugora kugera ku ntego ye, iki gihugu kirayobowe, n,abagabo b,intarumikwa, b,intwari.ibyo rero by,amazuru ashaka kugarura ntiyabiraran kabiri.ese afite ipfunwe ryuko bitakivugwa cyane?akumbuye ka kavuyo ka kera, abantu birirwa basakuza bivuga amoko?ese bigarutse nawe niba uri umututsi ukajya w,irirwa utuka abahutu ,ubavuga. nkuko abahutu bamwe nabo birirwaga batuka abatutsi by,akumarira iki?n,iki cyiza ushaka kw,igana ku mateka yashize, kuburyo wumva ugikumbuye. mwanga amahoro ntacyo atwaye,.uri muri bankunda by,acitse ku maradio mu binyamakuru, imitwe igashyuha. ubwo se izomvugo zawe.zigaruwe nawe ukajya wirirwa uziririmba urumva zaguha umutuzo kurusha uko u rwanda rutuje ubu, ibi ntibihagije? ntunyuzwe nibyo rumaze kugeraho.? ariko ndakurenganya mama, ubundi se wabihinduraho iki, ko ari ukwicira mu bwanwa gusa.irire duke uryame kare

3
2016-05-22 02:15:37

Sinamenye icyo umwanditsi w’inkuru yari agamije ariko kuko nkeka ko yashakaga kumenya icyo abasomyi babitekerezaho ubwo arabibonye. Ngo twongere twemere amoko se? Ndavuze ngo OYA kandi oya. Nongeyeho ko inkuru ntacyo yunguye gushegeshwa n’ibyahise kandi amateka adasubira inyuma. Abumva bakumbuye kwibona mu moko bajye babikorera mu ngo zabo ariko boye kubizana muri public nk’uku. Kandi bizumvukane ko nk’uyu wandika ibi abantu bakavuga ntibyitabweho mu izina ry’ubwisanzure mu bitekerezo, nibikomeza igihe kizagera hiyambazwe ubutabera. Erega na za Kangura zimbwiraga ko ari ubwisanzure. Mugesera ubu arabazwa ibyo yavuze nyuma y’imyaka 23. Niko mbyumva murakoze

4
uu 2016-05-21 08:39:06

Um a woe uvuga NGO kwibuka ntibokabeho umva ubwo uri umunyarwanda

5
2016-05-19 23:26:38

Cyera jenocide ikirangira umugore yinjiye ahantu mu kabari ati nimumpe icupa ninywere twaratsinze dore aho mwatwiciye. Ati kandi ntaryo nishyura. Nyirakabari ati iyo utsinda wari kubasha kwigurira icupa

6
Tesso 2016-05-19 11:47:04

Egoko! Burya no gukira indwara ni ukubanza kwemera ko uyirwaye , Nababwira iki , nimukomeze muhishe umwanda munsi y imisambi , ntibiyibuza kuba umwanda mu nzu.

7
Mikeno 2016-05-19 11:11:20

Muve muri ndumunyarwanda maze mujye muri ndumuntu, umuntu uwariwe wese arangwa nubumuntu ntabwo yica undi, ntabwo yica umuhutu cyangwa umututsi, umutwa cyangwa umukongomani, umunyanijeriya,Mauritaniya,Senegal Tanzaniya.

8
Nr 2016-05-19 05:05:40

Ndi umunyarwanda nawe haranira kuba we muzima

9
mazina 2016-05-18 10:49:07

NTIBIKABEHO, bamwe batangiye kuzana amacenga ngo kwibuka amateka yacu yaba meza cyangwa amabi! bishatse kuvuga iki se? Amateka meza se tugira ni ayahe? Ni ayo gushahura abantu se? ni ayo kujugunya abantu mu misarani no gukubita impinja ku nkuta se?. Joyci mayer(Umuvugabutumwa n’umuririmbyi sinzi uko ryandikwa neza) yaravuze ngo " ntukavugire(ntukigishe) ikintu kibi imbere y’umwana!" ariko na bibiliya haravuga ngo ntukavugire imbere ya Malayika ngo nacumuye!!. Njyewe icyo navuga ni uko hari inshuti, abavandimwe n’abaturanyi n’abanyarwanda bacu bamwe baroshywe mu misarani ari bazima, abandi batwikiwe mu mazu ari bazima, mbega amabi yose yo muri jenoside hashyizwe imbere ikibazo cy’amoko, ngo mbe nashyigikira ikintu cyose kigendanye n’amoko. Ndetse kuri njye ikintu cyose cyatumye abacu bicwa urubozo bene kariya kageni ni icyo KUVUMWA mu izina rya Yesu wabambwe akazuka; cyaba ako gashyuhe ko kwitwa umutsobe, umututsi, umuhutu,icyotara,umucyaba,umuhima, n’ibindi bitampaye agaciro. Hari abo njya mbona iyo babonye umushyitsi babwira abana babo ngo uyu ni uwa aha n’aha akaba umutsobe w’u...., IBI NTA KINDI BISHOBORA KUMWUNGURA URETSE KUMUSHYIRAMO GUTANDUKANYA ABANTU NDETSE NO KUMUSHYIRAMO KO ATANDUKANYE N’ABANTU BAMWE. MBIBUTSE KO ibintu by’amoko mu Rwanda ari ibintu "virtuel"( bidafatika) byaje mu rwego rwa Gipolitiki.Aha ndisegura kuko abo twita ngo ni abatutsi kubera umubiri n’abahutu kubera umubiri, iyo ugeze mu bihugu byose byo ku isi usanga abantu bose bateye batyo uretse ko batitwa abatutsi cyangwa abahutu. Ndatanga urugero nk’umuturage wo muri Nigeria ushobora kumubona ukagirango ni umunyarwanda noneho ukavuga ngo ni umututsi cyangwa umuhutu kubera uko umureba ariko yakubwira ubwenegihugu bwe ugasanga n’ibyo uvuga atabizi.Rero ubututsi, ubuhutu,... barabisobanuye ko byari inzego z’imibereho. Kandi iyo urebye neza usanga Ubututsi byari ubucurabwenge cyangwa urwego kinyapolitiki kuko abami bose siko bari abatutsi ahubwo bafataga izina rya gitutsi. Urugero imvugo ngo ubutegetsi bw’abatutsi, ibi byabaga bishatse kuvuga ubutegetsi bw’abanyarwanda(Urwanda rwa Gasabo). Ntabwo ubutegetsi bwo mu Mubari kwa Kabeja(mu Mutara, ahari higanje inyambo) bwari ubw’abatutsi. Na none ubutegetsi bwa Gisaka ntabwo bwari ubw’abatutsi. Ubwa Nduga(ababanda) ni uko, ubw’Abega muri Byumba ntabwo bwitwaga ubw’abatutsi. Ubutegetsi bw’abanyiginya(Gasabo hamwe n’icyo gice cyose kihakikije, hakuno no hakurya ya Muhazi) nibwo bwitwaga ubutegetsi bw’abatutsi cyangwa bw’Abanyarwanda(Abanyagasabo). Wibuke ko ahandi hatitwaga U Rwanda( Gisaka, umubari,Ubugesera, Nduga,Umurera, Ubugoyi, Ubwishaza,...) kandi rero n’abayobozi bamwe b’aho hantu(Gasabo) ubu twavuga ko bari abahutu nabo abahandi babitaga ko ari abategetsi b’abatutsi cyangwa ko ubutegetsi bwabo ari ubwa Gitutsi(Kinyarwanda). Wibuke ko hatigeze habaho abantu bavanguye(Abatutsi, abahutu, abatwa ukwabo,..) kuko umwami yagendaga mu ngobyi yaboshywe, yariraga ku mbehe ibumbye(ababumbyi) cyangwa ibajwe, yambaraga uruhu rw’itungo cyangwa inyamanswa(abahigi), ntiyatungwaga n’inyama n’amata gusa ahubwo n’ibihingwa, bakamiraga mu rweso rwabumbwe, muri make kuva isi yaremwa abantu bari magirirane.Urugero: Ubu turakoresha ibikoresho byose by’abashinwa none se nitumara kubyikorera ubwacu tuzavuga ngo abashinwa ni ibicucu cyangwa ngo ni babi tubanene!!!!!!!!!!, uwumva azabanena yahera ubu( wanena ukurusha agaciro?????????).So, icyo nashyigikira ni ugutoza umuturagihugu-Rwanda ko ari "UMUNYARWANDA". Naho kuvuga ngo twebwe Abatutsi twa......(none se iyo avuze ati twebwe abahutu....Ubona bidahita bihinduka INGENGABITEKEREZO??????????????. UBWOKO BWACU ni ABANYARWANDA naho kuvuga ngo amateka yacu ntabwo mbishyigikiye kuko kuvuga ngo amateka yacu njye Mbona ari ingengabitekerezo mbi kuko Amateka y’Igihugu ni amateka y’Abayobozi bakuru bacyo si ay’abaturage. Amateka meza dufite se ubu ni ayahe? Ni ukugaragaza ikariso se kuri TV y’igihugu(Kabone n’abayobozi!)? Bihita mwese mutabibona? ABATURAGE NI INTAMA ubaganishije i buryo bajyayo, wabaganisha i Bumoso bakajyayo. Ariko ushobora kwibwira ko ari ibicucu cyangwa impumyi!. Njyewe sinarera URUSAMAGWE ruzakura rukamarira abana nanjye ubwanjye rutandetse. Ni nako ntashobora kurera "Amoko" nibwira ngo ndimo ndaganza. Vive Justice, Vérité et reconciliation nta mbereka. UWO MUZATABARANA NTUMWICISHA URUME kuko ubikoze Uvuza induru ntiyumve(ukagirango nta maso afite cyangwa amatwi).

NOUVELLE GENERATION ishimwa n’Imana igashimwa n’abantu bose.

NDABAKUNDA.

10
Buvunderi 2016-05-18 10:02:22

Ku bijyanye n’ubusobanuro bw’ijambo KWIHUTURA, utaye ubuhutu bwe wese akaba umututsi yabaga yihutuye. Abahutu nyabo barihuturaga bakaba abatutsi, kimwe n’uko habaga n’abatutsi bakennye, bahatswe, nabo aho baboneye inka bakajya mu bandi batutsi, bityo ubwo bakaba barihutuye.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 16  

Kwamamaza