Sinemeranya na Habineza Joe uvuga ngo Igifaransa ni “akantu gato”

54 24-07-2017 - saa 14:49, Paul Mbaraga

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017 Habineza Joseph uzwi ku kabyiniriro ka « Joe » wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo yari umutumirwa kuri Televiziyo y’u Rwanda asabwa gusesengura ingamba z’abiyamamariza kuzaba Umukuru w’Igihugu.

Ku ngingo y’umukandida uharanira ko Igifaransa cyahabwa umwanya wubashywe nk’Icyongereza mu buzima bw’igihugu cyacu, numvise Habineza Joe avuga ko Igifaransa ari “akantu gato” bivuga ko n’utekereza ko gikwiye guhabwa agaciro atekerereza hafi.

Icyongereza ubwacyo cyiha agaciro ku mwanya wa mbere mpuzamahanga kubera amateka igihugu gikomokamo cyabaye mpatsibihugu, kigira abahanga mu bushakashatsi no mu bucuruzi kinasahura iby’amahanga. Igifaransa nacyo cyiha agaciro kubw’amateka y’icyo gihugu nacyo cyabanje kuba mpatse ibihugu gisahura, ariko nacyo kibyara abahanga mu bushakashatsi harimo n’abavumbuye mu bumenyi bwa sciences bwateje isi imbere.

Umurage w’ubwo buhanga wanditse mu gifaransa; kubugeraho ugomba kumenya Igifaransa. Imodoka imwe rukumbi amahanga yananiwe kwigana Citroen yakozwe n’u Bufaransa. Ikoranabuhanga ry’ubufaransa mu bigendajuru, mu buhinzi n’ubworozi, mu buvuzi, mu mashanyarazi n’inganda birubashywe n’amahanga.

Mu murage wacu Abanyarwanda hari byinshi byanditswe mu Gifaransa kandi hari ingo zitari nke z’Abanyarwanda, cyane cyane abafite amikoro bifuza ko abana babo bamenya neza Igifaransa n’Icyongereza bakabashyira mu mashuri abategura atyo.
Niba Abashinwa n’Abanyamerika ndetse n’Abongereza bashishikarira kwiga Igifaransa, twebwe Abanyarwanda twari twaramaze kugishyira mu murage wacu, kuki twagisibanganya? Politiki zirahinduka ariko ubuhahirane n’ubusabane mu muco birakenerwa buri gihe. Indege zigurukana ibendera ry’u Rwanda ntizaguzwe mu Bufaransa ejo bundi? RwandAir se ntimaze kudufungurira amarembo ya Afurika y’uburengerazuba yiganjemo Igifaransa?

Perezida Kagame yagize neza kudufungurira umushyikirano n’abaturage b’ibyo bihugu. Kugira ngo tumenyane nabo neza tugenderane tunahahirane, tuzakoresha RwandAir, tuzakoresha ubukerarugendo, tuzakoresha umuco, tuzakoresha itangazamakuru ryacu ku mpande zombi tuganire ndetse dutizanye porogaramu zimenyekanisha ibihugu n’imico yacu dukoresha Igifaransa.

Tuzaba twubaka dutyo Panafricanisme Perezida wacu Paul Kagame atwifuriza akaba yarabishimangiye akuraho viza ku munyafrika wese uje mu Rwanda. Dufite urubyiruko ubungubu rufite ubwenegihugu cyangwa amaraso avanze by’u Rwanda n’u Bufaransa rwazamutse muri muzika na sinema bidusangiza Igifaransa kandi byamamaza ibyiza by’u Rwanda mu mahanga.

Twebwe turacyategereje umunsi w’itora muri Kanama ariko Afurika ntiyategereje ko tubanza kumwemeza Nyakubwahwa Paul Kagame nka Perezida wacu, yo yamaze kumutora ngo azayobore Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika mu mwaka utaha. Mu bamutoye igice kinini ni abavuga Igifaransa! Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo twanze dukunze izabera nayo abana bacu ikigega n’urwinyagamburiro nitugera ku masezerano yo kwishyira ukizana n’umutekano w’umutungo ndetse no gutura aho ushatse ukanahakorera muri CEPGL cyangwa EAC.

Ejo hazaza heza ni muri iyo mipaka tuzaturamo. Igifaransa kizagira akamaro mu gushyikirana na Afurika y’uburengerazuba na Afurika yo hagati, na Congo Kinshasa na Congo Brazaville zitwegereye kandi zifata ku zindi nkombe za Afurika zivugirwamo Igifaransa. Ibyo ntabwo ari akantu gato.

Muri iyi minsi ibihugu 53 birimo igice kinini cya Afurika n’ibindi bivuga Igifaransa byo mu bindi bice ku isi nka za Vietnam na Haiti bihuriye muri wa muryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie –OIF-) biri mu mikino olympique mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Habimana Joe aho kuvuga ngo Igifaransa ni akantu gato, we wanabaye Ministiri w’Umuco na Siporo, yakagombye kugira inama uwamusimbuye, agaharanira ko iyo mikino olympique ya OIF ubutaha yazabera mu Rwanda. OIF yarenze kuba ihuriro ry’abavuga Igifaransa, ishingiye no ku ndangagaciro za politiki mpuzamahanga, demokarasi, igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza amahame y’ikiremwa muntu. N’ibihugu bitavuga Igifaransa bisaba kwinjiramo!

U Rwanda narwo rwakomeje icyicaro cyarwo muri uwo muryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa kandi bifitiye Abanyarwanda akamaro nkuko rwasubiye mu muryango wa Afurika yo hagati CEAC nawo wiganjemo Igifaransa.

Mu Rwanda Inama iyo zitangiye hakaba ikibazo cyo kumenya ururimi rukoreshwa, iyo ubajije abatumva Igifaransa ngo bazamure akaboko, urababona uko bangana. Ariko iyo ubajije abatavuga cyangwa abatumva Icyongereza, kenshi nta n’umwe ubona nyamara aribo benshi.

Tumenye ko ururimi rw’Igifaransa rutakiri urw’Abafaransa bonyine, tugomba kurufatira mu murage w’isi twese dufiteho uruhare. Amateka yatumye mu Rwanda rwo hambere tugira Igifaransa nk’ururimi rwa mbere rw’amahanga. Nubwo hari abanyapolitiki b’u Bufaransa bahemukiye Abanyarwanda mu buryo ndengakamere, ntibigomba kudutera ipfunwe cyangwa ikimwaro ko tuvuga Igifaransa kandi ari mu nyungu zacu.

Na Alain Marie Juppé dukurikiranyeho uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashatse kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa, bamubajije uko azifata ku Rwanda muri Politiki ye kuri Afurika, yaravuze ngo ibyo tuzabisiga inyuma twubake ibyiza imbere. Nuko azi ko u Rwanda ubu ari Igihugu udashobora kwirengagiza ushaka gukora politiki yumvikana neza muri Afurika. Twizere ko na Perezida Emmanuel Macron ariko azabyumva agatera intambwe nk’iyo Papa yateye asabira imbabazi abihayimana n’abayoboke ba Kiliziya gatolika bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ugasubirana kuko ni mu nyungu z’Abafaransa n’Abanyarwanda. Kuri ubu nta gihugu kikiri gito, cyane cyane u Rwanda rwa Perezida Kagame, byose ni magirirane.

Ubu isi yaregeranye kubera murandasi ariko igihe cyafashe umuvuduko wihuta cyane. Uzatanga abandi kuyizenguruka ni uvuga indimi nyinshi, akamenya no gukoresha iyo murandasi. Habimana Joe yaravuze ngo Computer yanditswe mu Cyongereza. Biri guhinduka ariko. Ushatse n’ikoresha Ikinyarwanda gusa yakorwa nkuko zihari zikoresha Icyarabu gusa cyangwa Igishinwa gusa.

Mu yindi nyandiko nk’iyi (guharanira iringaniza ry’indimi zemewe n’itegeko nshinga bifite ishingiro) yasohotse ku mbuga, nari nanditse ko abayobozi batangiranye n’ubwigenge bw’u Rwanda bakoze ikosa rinini ryo kudaha Icyongereza umwanya cyari gikwiye mu mashuri no mu mibereho y’Igihugu kuko uretse agaciro kacyo mu ruhando rw’amahanga, Icyongereza gikoreshwa ku mbibi z’igihugu cyacu mu gace dukenera cyane mu guhahirana n’amahanga.

Niyo mpamvu nemeranya n’abavuga ko abo bayobozi bakiriye ubwigenge batazi icyo bazabukoresha. Ababiligi bari basanzwe babahatse mu butegetsi n’abamisiyoneri (Mgr Classe) b’Abafaransa batangije amashuri mu Rwanda bakomeza gukumira Abanyarwanda ku cyongereza kubera ko nabo ubwabo batakivugaga kandi kubera guhangana kw’ibihugu byari bikomeye icyo gihe, bakaba batarashakaga ko u Rwanda rwegera ibihugu bivuga Icyongereza.

Ubu ndashima ko haje politiki ishyira u Rwanda mu mwanya rukwiye mu ruhando rw’ibihugu bivuga Icyongereza. Bizikora kandi mu bihe bigufi biri imbere Icyongereza kizarushaho kuvugwa na benshi kuko urubyiruko ruzamutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ruvuga Icyongereza. Ibyo ni ingaruka nziza z’icyemezo ko Icyongereza kiba ururimi rukoreshwa mu mashuri. Hemejwe ko kiba n’ururimi rukoreshwa mu kazi ka Leta.

Mpayimana Phillippe, umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, niwe wavugwaga mu kiganiro Habimana Joe yari arimo. Yamunengaga ko arengera Igifaransa kandi ngo ari akantu gato. Ariko Mpayimana we akavuga ati nyamara kuvuga ibyiza gusa ibibi mukabiceceka, bizasubiza inyuma ibyiza byakozwe. Nta makabyo cyangwa ikinyoma kirimo kuvuga ko mu Rwanda hari abayobozi bagiye bumva ko bashimwa bigijeyo Igifaransa kikazima kandi nta mabwiriza nkayo yigeze atangwa na guverinoma.

Icyemezo cya nyuma kibabaje muri ibyo ni ihagarikwa ry’ikinyamakuru kimwe rukumbi twari dusigaranye cyandika mu Gifaransa, La Nouvelle Releve ngo ntikigira abasomyi. Jye ntekereza ahubwo ko cyabuze abacyandika ku buryo abasomyi bacyishimira kandi abari bagitunze ntibashishikajwe n’icyo Gifaransa kubera imitekerereze igikumira. Amashuri menshi yari yaraciye Igifaransa muri porogaramu zayo.

Habaye ivangura (discrimination negative) mu gutanga akazi aho inyandiko zitangaza akazi zabaga zanditswe mu Cyongereza gusa kandi zisaba ko uziyandikisha kuri ako kazi agomba kuba ari intyoza mu gukoresha Icyongereza, kumenya Igifaransa bikaba akarusho.

Ikiganiro (interview) cyo gushungura abemerewe akazi cyabaga mu Cyongereza gusa kandi hari abakandida benshi bashoboye ako kazi ariko bazi Igifaransa, batavuga neza Icyongereza. Uretse inyandiko yasohotse ku mbuga, nanditse n’ibarwa nyohereza Minisitiri w’Intebe mpa na Kopi Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abo bose nta n’uwigeze amenyesha ko yabonye ibarwa yanjye kuri iki kibazo cy’imikoreshereze y’indimi mu Rwanda.

Ndemera ariko ko hagati aho hahindutse byinshi bikosora ibyo nanengaga ndetse numva ko n’ikizamini cya Leta mu mashuri kizagarurwamo Igifaransa ariko hari kimwe gikomeje gutera ipfunwe ababigwamo: Natangaga inama ko mu gutanga akazi bajya bavuga ko kumenya Icyongereza cyangwa Igifaransa ari ingenzi, kumenya indimi zombi bikaba akarusho aho kuvuga kumenya Icyongereza gusa ari ngombwa kumenya Igifaransa bikaba akarusho. Uzi neza rumwe muri ziriya ndimi zombi ntateshwe uburenganzira ku kazi asaba ariko nawe yihutire kwiga icyo Cyongereza akora. Ibi ntibireba mu kazi aho ururimi aricyo gikoresho cy’ingenzi kugira ngo haboneke umusaruro wifuzwa.

Ariko nanone nyuma y’imyaka 23 igihugu kibohowe, ntawakagombye gukomeza kuvuga ko atazi Icyongereza ari mu kazi ka leta kandi hari uburyo bwinshi bwo kucyiga, cyane cyane ko byorohera abari basanzwe bazi Igifaransa bize n’akongereza gake. Ntawakagombye gukomeza kugaragaraho ko atazi Ikinyarwanda, cyane cyane ari umuyobozi.

Ikigaragara ariko ni uko abashyiraho umwete ari abazi Igifaransa bashaka no kumenya, bakiga Icyongereza, naho abazi Icyongereza gusa bumva bo bari mu birindiro by’intore ku buryo kenshi usanga badakeneye kwiga Igifaransa, ibyo bigashimangira ko byanze bikunze bumva ko bo batabura akazi mu gihe abazi Igifaransa bagahezwaho kandi nta tegeko ribakumira.

Ariko kandi ku byerekeye kwakira no gutanga ubutumwa cyangwa amabwiriza, ntibyumvikana ko serivisi ziganwa n’abantu benshi zikomeza kwandika inyandiko mbwirwaruhame mu Cyongereza gusa. Cyangwa ukumva umuyobozi amaze isaha (naho cyaba n’igihe gito kandi) kuri Radiyo cyangwa Televiziyo avuga cyangwa avugishwa n’abanyamakuru Icyongereza gusa mu gihe abarebwa cyane n’ibyo avuga ari abumva Ikinyarwanda gusa.

Mu gihe tugifite Nyakubahwa Paul Kagame, abanyamakuru batarabimenya mumenye ko Abanyarwanda badakunda ko mumusemura, baba bashaka kumwiyumvira ababwira mu Kinyarwanda ubwe. Nawe kandi ubwe ntiyizera abamusemura.

Paul Mbaraga wanditse iki gitekerezo ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha itangazamakuru.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
xxx 2017-07-28 12:44:21

I yaba zose twazimenyaga nanga abasemuzi. Umuntu utakurusha ubwenge yagusobanurira ate? Byibura izemewe mu rwanda. Igiswayire cyarananiye kandi numva bimbabaje . Nzacyiga nongere ho n’iringara maze bose duturanye njye numva ibyo badutekerezaho.

2
koko 2017-07-26 17:21:10

Ubundi kiriya cyemezo gikwiriye kujya muri kamarampaka abanyarwanda bakihitiramo ururimo Cg indimi zigomba kuza ziyongera kukinyarwanda, zigashyirwa muburezi, kuko byose iyo bipfuye bigira ingaruka kubanyarwanda bose havuyemo abayobozi kuko ababo biga hanze

3
Tom 2017-07-26 13:59:00

Uyu joe se harutaziko yize mubufaransa i montpellier.mugume mubishinge muzanasanga ubu ikigezweho abana babakire(basobanutse mumutwe)benshi basigaye bajya nabo kwiga mubufaransa kukoho nicyongereza bacyiga ariko nka USA ou india ntaho wasanga biga igifransa . Hababaje rubanda rugufi.

4
Kanama 2017-07-26 12:08:50

Iyo bivugwa n’abandi batari Habineza haricyo uyu yarikwandika?

5
MUJA 2017-07-25 12:18:23

Igifaransa dukeneye ko abana bacu bakimenya mu rwego rungana n’urwi icyongereza. Amashuri yabifite izo ndimi zombi usanga abana bazizi, abana bacu biga mumashuri ya rubanda rugufi bakahababarira kandi abarimu igifaransa bakizi neza. Bishobotse nigiswayire bakimenye. Kuvuga icyongereza gusa ni ibitekerezo
bishaje kuko abatsimbaraye ku cyongereza iyo bageze mu bihugu bivuga igifaransa baraseba. Kandi uwize igifaransa mu cyongereza ntiwamugurisha aba abyumva.

6
Joe Kagina 2017-07-25 07:36:46

akantu Gato gusa se ahubwo, ubu aho isi igize dukeneye kwiga indi nk’igishinwa

7
Jonathan R. 2017-07-25 07:05:11

Kera twize ko " Nta civilisation iruta indi". Joseph azirikane ko hari ibihugu byinshi byateye imbere bitavuga icyongereza! Amajyambere ntabwo akomoka ku rurimi. Ko wize mu gifaransa ubona udafite ubumenyi butuma utanga ikiganiro kuri TVR?

8
MANIGANJE J.BAPTISTE 2017-07-25 04:57:33

Njye mbona abaturage bagombye guha agaciro abayobozi bayo ndetse n’umuco wayo kuko ibindi mbifata nkinyongera kandi nanone ikiza cyose cyatwubaka tuba tugomba kugiha agaciro tukareka ikidutandukanya gusa tukaba twanenga abashaka kubabasenya afurika ahokuyubaka kandi akenshi ugasanga arinabayivukamo ariko tugashimira nabagerageza kuyubaka baba abarihanze ndetse nabayibamo kandi nkanashimira abayobozi bagerageza kwita kubobayobora cyanecyane rubanda rugufi ndetse nabandi bafite ibibazo. ababose bakora ibyiza IMANA igibaha imigisha.

9
mahoro jack 2017-07-25 04:39:03

Nge mbona ikibazo cyacu tutavuga ari inyungu ziba ziri inyuma y’ibyo tuvuga: uzasanga uyu cyangwa uriya yemeza ko icyongereza aricyo kamara kandi ko gihagije (ko nta rundi rurimi rukenewe) kubera ko aricyo azi cyonyine! Umukoresha mu kigo runaka akifashisha intwaro y’ubumenyi bwe buke mu ndimi mu guheza abavuga urwo atumva. Ibi byose rero bikurura ipfunwe rya bamwe n’ubwibone mu kutamenya kuko ubusanzwe nta muntu wari ukwiriye kwishimira ko atazi ikintu runaka!

10
YAKOBO 2017-07-25 04:38:07

Ndakeka, uyu mwanditsi yitiranije ibintu. Joe ntiyigeze ahakana ubuhangange, cuangwa ubuhanga bwabaransa. Yagaragaje ko mukinyejana tugezemo, i gifaransa gifite umwanya muto muiterambere n’umuvuduko isi ifite uyu munsi. Nabo bahanga uvuga babafaransa, abubu bandika, kanashyira ahagaragara ibyobagezeho mu ENGLISH/Icyongereza. Ariko ntanarimwe uzasanga hari umwongereza, wahinditsi cyangwa shyire ibitekerezo bye mu girafaransa cyangwa Urundi rurimi. Ibyo bikorwa nabashaka gucuruza ubwo bumenyi. Abaransa benshi cyane, kuri iki gihe, biga icyongereza, kandi siko bimeze kubongereza.
IGIFARANSA, nakantu gato mu muvuduko wisi n’iterambere ryayo. Kumenya igifaransa uyu munsi ni nko kwiga izindi ndimi zirimo icyarabu, igishinwa, n’izindi. (La connaissance du Français est un atout... et non...).
Uyu mwanditsi, ntagaheranwe n’amateka, ngo agaragaze ko afitiye IGIFARANSA NOSTALGIE, najyane nigihe isi igezemo.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza