Sinemeranya na Frank Habineza uvuga ko Ubutegetsi Nyubahirizategeko bw’u Rwanda bwivanga mu bucamanza

22 26-07-2017 - saa 10:42, Maurice Munyentwali

Nakunze gukurikirana ibivugwa n’abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda ariko rimwe na rimwe hari ibintu babwira abaturage mba numva umuntu akwiriye kugira icyo abivugaho.

Ni muri urwo rwego nifuje gutanga igiterekerezo cyanjye ku birebana n’icyo umukandida wa “Democratic Green Party”, Bwana Frank Habineza, yavugiye mu kiganiro yari yatumiwemo kuri “Royal TV” tariki ya 21 Nyakanga 2017, ahagana mu ma saa mbili n’igice z’umugoroba (20h30).

Muri icyo kiganiro umukandida Habineza yagaragaje ko azaharanira ubwisanzure n’ubwigenge bw’ubucamanza mu Rwanda abishingiye ko asanga butigenga nk’uko bikwiye ngo kuko Ubutegetsi Nyubahirizategeko (Pouvoir Executif/Executive Power) bwivanga mu Bucamanza (Pouvoir Judiciaire/Judiciary); yatanze urugero rw’uburyo Urwego rw’Umuvunyi rusaba Urukiko rw’Ikirenga gusubirishamo imanza zaciwe burundu ku mpamvu z’akarengane.

Njyewe rero uko mbyumva, ndasanga ibyavuzwe na Bwana Frank Habineza nta shingiro bifite kubera impamvu eshatu ngiye gusobanura nk’uko n’ubundi nigeze kubyandikaho inkuru igira iti: “Warenganurwa gute mu rubanza rugaragaramo akarengane ubujurire butagishoboka” yatangajwe ku rubuga rwa IGIHE tariki ya 13 Ukwakira 2015.

Impamvu ya 1: Gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane bikorwa ku nyungu no ku busabe bw’uwarenganye. Ntabwo Urwego rw’umuvunyi rubikora rubyibwirije.

Iyo umuturage uvuga ko urubanza yaburanye rwabayemo akarengane kandi akaba atagishoboye kujurira yiyambaje Urwego rw’Umuvunyi, ubusabe bwe burasuzumwa bwaba bufite ishingiro Urwego rw’umuvunyi rukandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rusaba ko urwo rubanza rwakongera kuburanishwa, rukanamushyikiriza raporo igaragaza imiterere y’ikibazo n’ibimenyetso byerekana ko habayemo akarengane.

Kuba rero bikorwa ku busabe bw’uvuga ko yarenganye numva bidakwiye kwitwa kwivanga mu bucamanza kuko Urwego rw’Umuvunyi narwo rufite mu nshingano zarwo zo kurwanya akarengane kandi muri icyo gihe ruba rwiyambajwe n’uvuga ko yarenganyijwe kandi utagishoboye kurenganurwa n’inkiko.

Impamvu ya 2: Urukiko rw’Ikirenga rufite ubwigenge n’ubwisanzure bwo kwemera cyangwa rukanga ubwo basabe bwo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Iki ni ikimenyetso simusiga nshingiraho mpamya mu buryo budashidikanywaho ubwisanzure n’ubwigenge bw’Ubucamanza bw’u Rwanda ku birebana n’ibi byo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane Frank Habineza yagaragaje nko kwivanga mu mikorere y’Ubucamanza.

Byakabaye ari ukwivanga iyo Urukiko rw’Ikirenga ruza kuba rutegetswe gusubirashamo izo manza rwoherejwe n’Urwego rw’Umuvunyi nyamara siko bimeze. Nko kugeza muri Kamena 2015 ubwo nandikaga inkuru navuze hejuru, ku manza 74 zari zasabiwe gusubirwamo, 48 nizo zonyine Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye rusanga zasubirwamo mu gihe izisaga 26 zagaruwe ku Rwego rw’Umuvunyi.

Impamvu ya 3: Imanza zigomba gusubirishwamo n’ubundi ziburanishwa n’abacamanza

Ibi nabyo birerekana ko ibyo kwivanga mu bucamanza bivugwa na Habineza nta shingiro bifite kuko Urwego rw’Umuvunyi atari rwo ruza guca za manza rwasabye ko zisubirwamo. By’akarusho bene izo manza zose ziburanishwa n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga batari munsi ya batatu nibura.

Ku bwanjye rero ndasanga ahubwo ibi birebana no gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane bigamije gutanga ubutabera no guha amahirwe abarenganyijwe kandi batagishoboye kujurira kurusha uko byafatwa nko kwivanga mu bucamanza nk’uko bivugwa n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Frank Habineza.

Ndangije nifuriza Abanyarwanda kuzagira amatora meza no guhitamo umukandida ushoboboye bityo dukomeze kubaka u Rwanda twifuza.

Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite byanjye, nta wundi muntu cyangwa urwego bikwiye kwitirirwa.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Emmy cloclo 2017-08-14 13:57:22

Maurice hano ndemeye usobanuye ingingo kuyindi

2
Emmy cloclo 2017-08-14 13:57:22

Maurice hano ndemeye usobanuye ingingo kuyindi

3
alexis 2017-07-27 21:16:05

Mujye mukoresha imvugo iboneye.
Abayobozi ntabwo bivanga ahubwo batanga umurongo ngenderwaho byaba bikokemeye bagashyiraho igikuta.

4
BaraBara 2017-07-27 04:08:06

Utabutsa abwita ubumera Maurice we, ubwo nturavangirwa na ba nyakubahwa cg ufite ibindi ugamije bituma wirengagiza ibyo uzi.

5
Dido 2017-07-27 01:20:56

Dukwiriye gukunda igihugu birambye tutitaye kumaramuko yigihe kigufi bityo tukazaraga abana bacu igihugu cyiza. Igihugu gikeneye abanyakuri nawe urimo wowe usoma ibyo nanditse, ntiwite kubandi uko babona cg bashaka suzuma niba uri mukuri uharanire uko kuri uzaba ukunda igihugu byigige kirambye atari mpemuke ndamuke! Murakoze

6
Nina 2017-07-26 17:53:55

Umuvunyi ni ngombwa ku manza inzira z’ubujurire zarangiye. Ariko nabwo kugirango Umuvunyi azagusubize wamugannye uba umaze gushiramo umwuka. Inkiko zacu rwose zirakirenganya ngo wabuze ibimenyetso cg ngo ntiwabashije gu—convaica umucamanza. Aha Umuvunyi ni ngombwa.

7
elia 2017-07-26 17:01:27

hhh!!!,arimo,arishyushya,ntabwo,urwanda,yaruyobora

8
Peter 2017-07-26 13:12:20

None se niba urukiko bararwise urw’Ikirenga, kuki umuvunyi aza kwivanga mu byemezo rwafashe? Icyo gihe ntiruba rukiri urw’Ikirenga ahubwo umuvunyi ni we w’Ikirenga!!!

9
toto 2017-07-26 12:45:49

Muri africa hose ibyo uko executive yivanga muri judiciary, ndetse inayibwiriza icyo ikora ntawakwirirwa abihakana. Ntibinasaba kuba usobanukiwe n’amategeko cg imiyoborere ngo ubyemere cg ubone influence ya executive muri judiciary. Na Maurice nawe muri iyi nyandiko yibanze ku rugero rwatanzwe wenda kugirango arebe uko ahinyura Frank ariko ntiyatinyuka guhakana rwose. Niyo mpamvu yibanze kurugero tumwe rwatanzwe. Ariko yagerageje gukora analyses nziza with confincing points nubwo yaraziko ari uguhakana kugirango ahakane gusa.

10
jj 2017-07-26 10:10:27

None yabeshye? Wenda ushaka kwigaragaza ngo abantu bakubone.
Ntaho yabeshye rwose.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza