Nyampinga w’ u Rwanda akwiye kuba isugi

38 28-10-2015 - saa 12:35, Munyengabe Murungi Sabin

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umusomyi wa IGIHE witwa Richard Nteziryayo. Yanditse igitekerezo gikubiyemo ingingo zishimangira ko umukobwa wese uhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda akwiye kuba isugi bityo bikazaba umuti urambye wo guhangana n’ibibazo bituruka mu busambanyi no kudaha agaciro ubusugi. Uyu musore ari umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi.

Nyampinga w’u Rwanda akwiye kuba ari umukobwa: uhiga abandi mu bwiza n’ubuhanga , intangarugero muri byose, icyitegererezo, arangwa n’imico myiza ijyanye n’imigenzereze ya Kinyarwanda, afata ibyemezo byiza kandi ari Isugi.

Mubyukuri ikintu cyiza wakorera igihugu cyawe ni ukubyara ukakirerera, uburere ni umusingi ufatika w’ubuzima. Tureke kwibindikiranya duhitemo igikwiye tunabone icyo twakagombye kubona gikwiye gukorwa kuko urubyiruko by’umwihariko abakobwa ni bo buzima shingiro bw’igihugu cyacu none n’ejo hazaza.

Iki kintera gusaba uyu muti usharira kuri bamwe

Iki gitekerezo nubwo gisharira kuri bamwe ariko ni ingenzi uramutse ugisesenguye neza, nigishyigikirwa na Minisiteri y’Umuco ndetse buri Munyarwanda akacyiyumvamo tutibagiwe abagira uruhare mu gutegura aya marushanwa kizafasha mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko by’umwihariko abakobwa agaciro k’ubusugi.

Mpamya ko ubusugi bwataye agaciro nshingiye ku mibare iri muri RDHS 2014-15 (Rwanda Demographic and Health Survey) itangwa n’ ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

Byagaragaye ko hari umubare munini w’abana bavuka ku babyeyi bakiri bato b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bigateza ibibazo by’uburwayi n’impfu tutibagiwe gucikiriza amashuri yabo. Iyi mibare igaragaza ko 7% babyaye abana , 6% bari bamaze igihe gito babyaye, 2% bari batwite mu gihe ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga.

Umubare w’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 babyaye uragenda wiyongera ku buryo bwihuse 1% ku bafite imyaka 15 kugeza kuri 21% bafite imyaka 19.

Ingaruka z’ibyo bamwe bita iterambere no gusirimuka

Muri Kigali bizwi ko ari abasirimu bajyana n’ibigezweho kandi bajijutse, imibare yabo iri hejuru kurusha mu bindi bice by’igihugu aho 10.2% babyaye abana, 6.5% bamaze igihe gito babyaye naho 3.7 % batwite abana ba mbere mu bakobwa 357 bafite hagati y’imyaka 15-19 babajijwe mu mujyi wa Kigali.

Hanze aha hari imyitwarire mibi n’ibikorwa bibi byinshi ku bakobwa byitirirwa iterambere n’ubusirimu mu ntwaro zikomeye twakwifashisha mu gusigasira umuco no kwirinda ingaruka, iya mbere n’uguha ubusugi agaciro kabwo. Twirinde kumira bunguri imico y’ahandi dukwiye kuyishungura tugaha ijambo abakobwa nyabo bujuje indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Hari ubushakashatsi butarakorwa

Ntabwo harakorwa ubushakashatsi ku bakobwa batakaje ubusugi cyangwa abakiri isugi. Tugendeye ku mibare yakozweho ubushakashatsi nagaragaje haruguru y’abakobwa babyaye ndetse n’abari batwite bafite hagati y’imyaka 15-19 mu gihe ubushakashatsi bwakorwaga, tukongeraho imibare itazwi y’abakobwa bagannye inzira yo kuboneza urubyaro batarashaka abagabo byemewe n’amategeko, abasambana bakoresheje udukingirizo, gukoresha ibinini bibarinda gusama, hari n’abazi kubara bakamenya ibihe byabo by’uburumbuke hanyuma muri icyo gihe bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina kugirango badasama, sinakwibagirwa n’abakuramo inda bamaze gutwita n’ibindi byinshi ntarondoye.

Ibyo byose mvuze ubihurije hamwe imibare byatanga yatuma ubona aho ikigero cyo gutakaza umuco ukubiyemo uburere n’ubusugi kigeze ku bana b’abakobwa.

Ibi si ukubuza abakobwa umudendezo

Bikwiye gufatwa nk’ingaruka mbi z’ibikorwa by’umukobwa mu buzima busanzwe kuko nta wakuraho ingaruka mbi ku mukobwa wasambanye cyangwa wasambanyijwe ahohotewe yaba kuba yakuramo indwara nka SIDA, imitezi na mburugu n’izindi ntarondoye, inda y’indaro ndetse no gutakaza ubusugi.

N’ubusanzwe mu gutora Nyampinga akanama nkemurampaka kagira ibyo kagenderaho hagatsinda umwe ubikwiye kandi ntawe baba babujije uburenganzira bwe ahubwo harebwa uwujuje ibisabwa birimo ubwiza bw’inyuma, ubuhanga, impano ndetse n’uburyo uwatsinze yasubije ibibazo.

Mpagaze nemye ndasaba ko mu gutora Nyampinga w’u Rwanda hashyirwamo itegeko risaba umukobwa wese uhatana kuba ari isugi. Mu by’ukuri nta maranga mutima akwiye kuba mu marushanwa akomeye gutya ku rwego rw’igihugu, uko babuza umukobwa mugufi cyangwa ubyibushye cyane kuyitabira kandi atari we wiremye ni nako umukobwa utari ‘Isugi’ adakwiye kuyitabira.

Kuba Isugi bikwiye gusubizwa agaciro

Ubusugi nka rimwe mu mapfundo y’uburere buranga umwari w’ u Rwanda, birakwiye ko Nyampinga aba ari isugi mu rwego rwo guha umuco ireme no gushishikariza abana b’abakobwa gukomera ku busugi.

Ubusugi ni ikimenyetso cy’umukobwa ufite umuco n’uburere bwiza, cyera mu muco nyarwanda iyo bashyingiraga umukobwa hanyuma umugabo we agasanga ari isugi yahaga umuryango w’umukobwa inka mu rwego rwo gushimira ababyeyi be ko bareze neza kandi byaheshaga ishema umuryango ndetse bigatanga urugero rwiza mu bandi bakobwa batarashaka.

Ubudasa mu mikorere n’imitekerereze bitanga ibisubizo by’ibibazo by’Abanyarwanda
Nubwo mu bindi bihugu atari ko babigenza ngo harebwe Nyampinga w’isugi twe mu Rwanda tumenyereye kugira ubudasa mu mikorere no mu mitekerereze bishingiye ku muco wacu. Nta gitangaza kirimo rero bishyizwe mu bikorwa amarushanwa yo gutoranya nyampinga agiye yitabirwa n’abakobwa b’isugi gusa.

Nkuko mubizi kugeza ubu ni uko ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bagira bituruka mu muco nyarwanda, n’ubusugi rero ni kimwe mu bisubizo by’ibibazo byinshi abakobwa bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Kudashyigikira iki gitekerezo n’ukwereka urubyiruko by’umwihariko abakobwa muri rusange ko gusambana atari icyaha ndetse ntacyo bitwaye.

Inyungu dukwiye kuvana mu gutora Nyampinga

Amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda aramamara cyane hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo ndetse atwara akayabo k’amafaranga menshi cyane kandi utsinze mbona ahabwa ibihembo bihanitse ku rwego rwo hejuru kandi bifatika. Bisobanuye ko koko ko Nyampinga akwiye kuba ari umukobwa uhiga abandi mu mico no mu myifatire tutibagiwe ubwiza n’ubwenge.

Ibi rero bikwiye kugirira umumaro buri wese kugera kuri wa mwana wo mu cyaro binyujijwe mu bukangurambaga bushingiye ku kuba abahatanira kuba Nyampinga ari isugi. Bizafasha umuryango nyarwanda mu burere bw’abana babo kandi bushingiye ku muco kuko ubusugi buhatse byinshi byarinda abakobwa kuraruka no kwishora mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Biramutse bizwi ko Nyampinga ari isugi yaba icyitegererezo ku bandi bakobwa none n’ejo hazaza byibuze Abanyarwanda bakagira icyo bungukira mu marushanwa yo gutora nyampinga w’u Rwanda.

Bizambura agaciro imvugo zivuma ubusugi

Nyampinga azaba ari intangarugero mu bakobwa kandi nawe bizamutera ishema bitume buri mukobwa aharanira kumera nkawe. Igikomeye ni uko bizatesha agaciro imvugo y’iki gihe aho abantu usanga bavuga ko nta bakobwa b’isugi bakibaho ndetse ko nta mumaro wabyo. Hari abakobwa ubaza uti ‘ese uri isugi?’ akagusubiza ati ‘Iwacu bararoga se?’

Ibi bizarandura burundu imyumvire iri muri bamwe ko nta mugabo ucyita ku busugi,bizagabanya inda z’indaro, uburaya mu bakobwa, gushaka imburagihe, ubusambanyi mu rubyiruko buzacika.

By’usenyuka kw’ingo z’abashakanye biturutse ku gucana inyuma bitewe no kutanyurwa n’imibonano mpuzabitsina bizagabanyuka kuko umugore w’ isugi atagereranya abagabo anyurwa numwe azi, bizaca ruswa ishingiye ku gitsina kuko buri mukobwa azaba yaracengewe n’agaciro ko kuba ari isugi, bizaca icuruzwa ry’abana b’abakobwa rimaze kuba ingeso biragoye gucuruza isugi, bizagabanya ikwirakwiza ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi byinshi ntarondoye kandi bizongera kugarura agaciro k’ubusugi n’umuco mu bana b’u Rwanda.

Nanzura...

Birakwiye kandi biratunganye ko iki gitekerezo gihabwa agaciro muri iki gihe, guhera mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda kugeza mu marushanwa abera mu mashuri makuru naza kaminuza tutibagiwe.

Mucyo duhitemo inzira itubereye nk’Abanyarwanda kuko nta waturusha kumenya ibyiza bikubiye mu muco wacu. Nitugira Nyampinga w’isugi bizaba ari agahigo ntagereranywa mu ruhando mpuzamahanga kuko yaba ari ‘umukobwa koko uhiga abandi muri byose, atari umugore wiyise umukobwa’.

Ir. Richard Nteziryayo
Emaii: [email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Alice 2015-12-18 14:05:05

Icyogitecyerezondagishyigikiye.abanababakobwa barikuvukamurikigige bakurabazi agacirok’ isugi umuco nya RWANDA ugaterimbere.

2
munyentabana 2015-12-06 08:41:19

Abaye isugi se mwabona bande koko? erega bashiki bacu yenda byatuma nagarura umuco bakagabanya kwiyandarika. kdi bizatuma nabakura mo inda umubare wabo ugabanuka ndetse n’ibyaha bibe bike. iyo ngingo yubahirizwe

3
teta 2015-11-26 06:06:02

Nanjye icyo gitekerezo ndagishyigikiye peeeeeeeeeeee

4
Nkunzurwanda 2015-11-25 17:26:17

Mbega igitekerezo kiza cyane, ngishyigikie 100?%. Muri bike nsomye hano kubatanze ibikerezo byabo haruwo mbonye wavuze ko ntawabuza developpement.. hari nuwavuze ngo ninko guphuka abakobwa ibitambaro mumaso (abagore) abigereranya nkibihugu bibategeka guhoza ibitambaro mumutwe...Ariko uwo nemeranijwe nawe nuwavuze ati nabagabo bangiza abakobwa nabo bafite kujya bafatirwa ibyemezo nacyane abagabo bakuze bababyeyi..Nonese ko ibihugu bifite imico itandukanye, umuco nyarwanda ukaba warubahaga isugi, tukaba tugerageza kugarura imico yacu, twabibangikanya nibyo mwita developpement bikaba bikiswe imico nyarwanda bite?
Nibyo mwita developpement nimico yahandi iriho isenya iyacu. Nimwemere, twemere tugarure imico yacu ariko twitegure ko bimwe nabimwe ubwambere bizajya bitugora kuko abarwanira kumira imico yacu bashyizeho umwete ntanubwo bazaruhuka, nurugamba rero.
Ahubwo koko nimureke twe nkabanyarwanda duharanire kubananira nitugira umugisha nabandi benewacu abumugabane wacu wa Afrika bajye batwigana.
Hari naho koko abana bacu bagatangiye kubandwa imandwa batazi ibyazo aho bajya kwambaa nkabazimu ngo namadini!! Nkibyo byose nibyo kwamagana biba bifite ibibigenza.

Kurigisa imico yacu

Developpement ningombwa tuyakire arko utaretse gushishoza ikitubereye. Kandi nituzajya ntumara kumenyera kugarura imico yacu tuzabonamo akamarokabyo ndetse byakabaye byiza nyirugutangiza igitekerezo nkuyu wiyinkuru ko yanja ahabwa impano yishimwe. Murakoze

5
Kagoyire Alexia 2015-11-18 09:44:55

NGO NYAMPINGA W’U RWANDA AKWIYE KUBA ISUGI?
Ntabwo jyewe ngaya iki gitekerezo, cyangwa se icyifuzo, aliko ndifuza kumenya niba harabayeho ubushakashatsi bugaragaza ko aba bana b’abakobwa atali amasugi, cyangwa se ko batazi agaciro ko kuba isugi nk’umunyarwandakazi. Ibyo alibyo byose, niba nta bushakashatsi bwabaye, byaba bisa nk’aho hali uwemeza ko aba bali bacu atali amasugi? Ikindi, ko havugwa abakobwa,hali uwibajije ubibatera cg se ubambura ubusugi bwabo? Naho se abana b’abahungu, bo ntibakwiliye kwigishwa kwiyubaha n’ubudahemuka bwo kuba batuma bashiki babo babura ubusugi bwabo? Ikindi aba bagabo bakuru ndetse babyaye abo bali, abo bita ba "sugar dady", bo mwababwira iki ko ibyo byose ndetse bibareba no kurenza abo bali n’abo basore? Buli muntu yali akwiye kujya yamagana umuntu w’umugabo ushukisha abangavu amafranga n’ibindi bintu ashobora kubagulira. Ntabwo rero ali inshingano y’aba miss Rwanda bonyine, ahubwo nubona umugabo yicaranye muli café, disco cg se bar n’umwana w’umukobwa utali uwe, ntabe mushiki we, cg amutwaye mu maraha, WOWE NAWE UJYE UMWAMAGANA. Naho ba Nyampinga bacu, dukwiye kubabumbabumba tukabalinda ibikoko-muntu. Murakoze.

6
niyonsenga khalim 2015-11-17 02:45:37

ko muvuga amasugi, imanzi zo se? ntizikwiye kubaho? abakahuraho ubusugi bwabakobwa se ni bande? dukome usyo dukome ni ingasire

7
jackson 2015-11-12 12:03:01

urumutu wumugabo kuko ibitekerezo byawe birubaka nukuri ariko abayarwanda
twafashe imico yomumahaga tuyiha agaciro kurusha iyacu ariko jyewem bona ukutu baba babaye byoyine umucyo uba watakaye
kabiri ahubwo ibya yapiga bikurura ubwomazi nawe uwahagaze hariya wese 80% ibyabo murabyuva umusaruro urihe? mubwire umusaruro koko ariya namaf yigihugu apfa ubusa

8
Lilian 2015-11-12 07:31:41

igitekerezo nk’iki giteye isoni mu gihugu cyitwa ko kiri ku isonga mu burenganzira bw’abagore. Ni nde uguha uburenganzira ku buzima bwite bw’undi muntu? Ibyo kumenya ko ari amasugi se bitaniye he no kubapfuka ibitambaro nko muri Iran cg kubatera amabuye ngo basambanye, ba nyirabayazana bigaramiye? Uziko hari abantu bibwira ko tukiri muri Moyen-âge? Ba nyakubahawakazi bagaramye mu nteko kandi bazaba aba mbere mu guha umugisha amahomvu nk’aya!!

9
kim 2015-10-31 07:45:59

Rwose abantu babagabo bakomeye kumuco wacu nibacye, uyu mugabo witwa Richard uvuze igitekerezo kuri nyampinga akunda igihugu cye rwose ukurikiye inyandiko isesenguye ndumva nabuze icyo namusubiza usiby kumushyigikira iyaba twabonaga abanya Rwanda nkawe nibura 1/2 u Rwanda rwaba intangarugero kwisi njye simbonye gusa igitekerezo cye icyo gusa afite byinshi byiza urebye ukuntu yasesenguye inyandiko ye irasobanutse, ikimbabaje nta comment irajyaho bikaba bibabaje arinaho twakagombye gusukaho ibitekerezo byinshi ariko iyo bashyiraho inyandiko uwapfuye cg FDRR, Burundi etc ngurebe abandika ubusa abahiga utamwohereza kurugamba nibindi nibindi ariko ikireba umuco tuti ceee, naho Mr Richard nukuri urumuntu wumugabo nuko ntabushobozi cyangwa ntamatiraya ministiri ngo wiyamamaze benshi twagutora ukaba ministiri w’muco pee NYAMPINGA uhiga abandi icyo nicyo cyakabaye icyambere rwose kuko nabandi byabatera kurera neza abana babakobwa bagakura neza naho utwana twarapyedutse neza neza, shyigikiye igitekerezo cyawe nibura yatorwa akongerwa ibihembo nimyaka ikava kuri umwe ikaba ibiri akajya anigisha urubyiruko umuco muriyo mandate ye yajya kwimika umusimbura nabwo agapimwa tekereza abakobwa 30 muri za kaminuza abandi mugihugu nta shiti umuco wabashiki bacu wakongera ukaba mwiza! Uburara bukagabanuka, turimo turata umuco dufata imico yabantu bacanganyikiwe basigaye bashing n’amatorero ya satani barimo guhigana kwambara ubusa ubutinganyi ibintu bibabaje, noneho ngo hari nigitaramo nabonye banditse aho haruguru ngo kigibwamo nabambaye nkabapfu murumva tujyahe koko ese ministeri y’umuco ishinzwe iki? Niba itakwamagana ayo mafuti yavaho cyeretse niba ishinzwe kureberera uko umuco wacu ugenda ucika, NYAMPINGA akihandagaza mwivatiri na million nibindi byinshi ngo umukobwa gutakaza ubusugi sikibazo!! ubwo kuriwe nukokabaye ubwo abahanzi ngo naba star buri wese agahigana ajya gukundana na Nyampinga ugasanga wamukobwa ahubwo aho kumugiriraakamaro kuba yarabaye nyampiga ahubwo bikamutera izindi ngeso kubera ko yamamaye ariko aramutse ari Isugi nta musore wa crossing iruhande rwe cyeretse wawundi w’ Imana yamuteganyirije yanamushaka akishima ko ashatse umukobwa apana umugore kobwa, Nimuhaguruke dushyigikire uyumuco mwiza wacu ugaruke, ndetse nabahungu Bambara ikamba rya Mr nabo bazajye baba IMANZI Thx.

10
KARIM 2015-10-29 01:39:02

YEWE IBYA MASUGI MUBYIBAGIRWE KUKO KUMUBONA NTIBIZOROHA

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza