Ni iki cyihishe inyuma y’imvururu ziri mu matorero ya gikirisitu ?

11 29-05-2017 - saa 17:44, Pasiteri Desire Habyarimana

Abantu benshi ntibasobanukirwa icyo itorero ari cyo by’ukuri. Ijambo "itorero" ni Ikinyarwanda cy’ijambo ry’Ikigiriki Ekklesia, ryahabwaga ihuriro ry’abaturage ba leta y’u Bugiriki ya cyera. Iri jambo rero ni naryo ryaje guhabwa ihuriro ry’abemera Kristo mu minsi yakurikiyeho.

Itorero ryumvikana neza icyo ari cyo muri 1 Petero 2:9-10 handitse ngo: "Mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

Aya magambo ya Petero agaragaza ko itorero rigizwe n’abantu runaka, batoranijwe mu buryo budasanzwe, bakagira ibyo bahuriraho ari byo "kwamamaza ishimwe ry’Imana yabakoreye ibikomeye ikabakura mu mwijima ikabaha agakiza".
Ubusanzwe hariho amatorero y’ubwoko bubiri:

Hariho itorero ritarebeshwa amaso. Aba ni abantu bose bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, bikabaha kuba abana b’Imana (Yohani 1:12). Bitandukanye cyane n ’uko abantu benshi babyibwira ko idini runaka ari ryo ry’ukuri cyangwa Imana yemera ryonyine ariko abagize iri torero bari ku migabane yose y’isi ndetse no mu madini atandukanye, bapfa kuba barakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo gusa.

Irindi torero rizwi, ni amadini ndetse n’amatorero atandukanye abantu babarizwamo.
Umutwe w’iki gitekerezo wibazaga icyaba kihishe inyuma y’imvururu n’akaduruvayo birangwa mu matorero cyangwa amadini yo muri iyi minsi; gusa itorero ryibazwaho muri iyi nyandiko si itorero rya Kristo twavuze mbere ahubwo ni amatorero cyangwa amadini tubarizwamo, tubatirizwamo cyangwa duteraniramo buri munsi.

Kimwe mu bibazo bikomeye bitera akaduruvayo tubona muri iyi minsi, ni ukuba abantu babarizwa muri aya matorero bamaranira kurwanira ishyaka aya matorero/ amadini aho kumaranira kuba umwe mu bagize itorero rya Kristo ry’ukuri kugira ngo bazaragwe ubugingo buhoraho.

Muri iyi nyandiko turabagezaho impamvu 10 tubona ziri inyuma y’ibibazo bitandukanye birimo ukwigomeka kw’igice kimwe ku buyobozi bw’itorero, amakimbirane ya hato na hato y’abayobozi b’amatorero n’ibindi.

1. Urufatiro itorero ryubatseho

Ese gushinga idini cyangwa itorero ubundi biza bite? Usanga umuntu abyuka umunsi umwe akumva rwose akwiriye gushinga itorero. Ibi si bibi na busa, gusa ku ruhande rumwe iyo ukurikiranye intego zimusunikiye gukora ibyo ugasanga arishakira icyubahiro, ubutunzi ndetse no kwamamara. Amatorero menshi nk’aya arangwa no gusanga abashumba bayo bavugwa ndetse bazwi cyane kurusha uko izina rya Yesu rivugwa muri ayo matorero.

2. Kwigomeka

Abashumba benshi batangiza amatorero, gusa si bose, uzasanga barahoze basengera mu yandi, bagatandukana n’abo bahoranye, bacitsemo ibice, akenshi hashingiwe ku makosa bamwe bahaniwe bakananirwa kwihangana no guca bugufi n’ibindi. Ariko abantu bakwiriye kumenya ko kwigomeka kose kuva kuri Satani kuko guhera umunsi yigometse mu ijuru yahise ahinduka umwami w’ ibyigomeke.

Kugira umuhamagaro no kuwagura ni byiza ariko uburyo bwo gutandukana n’abo mwakoranaga bukwiriye kuba bwiza. Burya imbuto yose ubiba uyisarura ukiriho, uko wacamo abantu ibice ni ko nawe ushobora guhura nabyo imbere yawe.

3. Kutagira iyerekwa ry’igihe kirekire

Iyerekwa riravuka rigakura ariko iyo utagize ubwenge bwo kurera abazarikomeza nyuma yawe, bigera aho ugasaza cyangwa ugasanga iyerekwa ryawe ritakigendanye n’igihe. Amatorero menshi atangira wumva afite intego nziza ariko nyuma ukabona batangiye ibindi bihabanye cyane n’uko batangiye. Icyo gihe aba ari ukubaka ubwami bwabo bwite, kandi burya kubaka iyerekwa rikomeye ku muntu umwe nta hazaza heza riba rifite.

4 .Gukunda ubutunzi birengeje urugero

Abashumba benshi bakunda amafaranga ku buryo abakirisitu basa n’aho bashyira amaturo mu mufuka we. Icyo gihe inyigisho zose zihinduka amafaranga. Gusa ukwiriye kuzirikana ko iyo abakristo babonye utari umwizerwa mu micungire y’amafaranga bahita bakuvaho cyangwa ntibazongere kuyatanga. Uzasanga mu matorero menshi abavugabutumwa bigisha abantu bababwira ko barabakuraho imivumo, inyatsi, ibihombo n’amadeni. Ibi akenshi usanga atari urundi rukundo ahubwo ari ugufatirana abantu mu bibazo ngo ubacucure na duke bari bafite.

5. Abashumba bubaka amazina yabo bwite

Uzasanga hamwe na hamwe umugabo aba umushumba mukuru, umugore we akamwungiriza, umwana agashingwa umutungo, muramu we agashingwa iterambere, bityo bityo. Ibi ntibirama kuko burya Imana ntiyabura abakozi kugeza ubwo iyerekwa ryose rishyirwa mu muryango umwe.

6. Ubunyangamugayo

Abantu benshi bakizwa bari bafite amateka atari meza hanyuma ntibibuke guhinduka ku ngeso. Hanyuma abantu bababona bahanura cyangwa babwiriza bigateza urujijo. Abo akenshi bakunze kuba abanyamwaga, bayoboza abantu igitugu, kuko baba bifuza ko abayoboke babo birinda kureba ibyo bakora ahubwo bakita ku byo bavuga gusa.

7. Kuba muto mu gakiza

Umukirisito aravuka, akirera, ntamenye uko bihana neza cyangwa ngo yigishwe gusenga, hanyuma bwacya akavuga mu ndimi ubundi agahita atangiza itorero. Kugira ngo umuntu abe umukozi w’Imana akwiriye agomba gukura mu buryo bw’umwuka, kandi akanyura mu byiciro byose bikwiriye kugira ngo abashe gufasha abandi.

8. Umushumba akwiriye kuba ari umugabo w’umugore umwe

Umwe mu mitego ikomeye abashumba bahura nayo harimo ubusambanyi, bitewe n’uko uko wigisha imitima y’abantu ikaruhuka ni ko abantu bagukunda cyane cyane ab’ igitsinagore. Iyo umuntu aje aremerewe ukamutega amatwi akakuruhukiraho na byo bituma akugirira icyizere. Iyo utabaye maso ushobora kugwa mu mutego wo gusambana. Icyo gihe ubuntu bw’ Imana bukuvaho ukaba nk’abandi bose.

9. Kutagira ubwenge bwo kwigisha

Iyo umuntu yiswe umwigisha w’abandi bivuze ko yakabaye afite ubwenge buruta ubw’ abo yigisha ariko hari ubwo umuntu yigisha ukabona ibyo avuga atabisobanukiwe. Ibi ntibivuze ko abashumba bose bagomba kuba bafite amashuri y’umurengera nubwo ari byiza. Gusa kubana na Yesu ugahinduka ku ngeso bikuzanira ubwenge. Burya mu bigishwa ba Yesu barimo abaswa batize ariko abantu barebye ibitangaza bakora n’ubwenge bigishanya baravuga ngo ntibitangaje babanye na Yesu.

10. Kuba azi gutegeka abo mu rugo rwe

Itorero ritangirira mu rugo. Iyo ubaye uwo kwizerwa ukayobora neza urugo rwawe bigufasha kuyobora abandi. Ntibikwiriye ko umuntu wananiwe kuyobora umuryango we, yajya imbere y’imbaga y’abantu gno abayobore.

Umwanzuro

Mu gihe aya makosa twavuze hejuru n’andi tutavuze adakosowe, amatorero n’amadini azahora acikamo ibice ndetse bitukishe izina rya Kristo, aho kuryamamaza ngo abantu benshi bahindukire bariboneremo agakiza.

Inama nkuru iruta izindi ni ukwihana tugahindukira iminsi yo guhemburwa ikaza (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19). Imana ihora yiteguye kutwakira igihe cyose tuyijeho dufite umutima uciye bugufi. Niba uri umushumba w’Itorero wibuke ko uhagarariye abantu benshi kandi iyo mitima yose uzayibazwa, bityo ukwiriye kugerageza kubaka ubwami bw’Imana ukirinda kubaka ubwawe bwite.

Pasiteri Desire Habyarimana

Pasiteri Desire Habyarimana
www.agakiza.org

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kalisa Abdul 2017-07-07 04:47:02

Amadini aho ava akagera nta cyiza kiyabamo. Umuntu akubajije idini rifite amahoro n’umutuzo wamurangira irihe? Ntaryo. Cyakora Catholique iragerageza, ariko naho uzumva ngo padiri mukuru bamukuyeho ntazongera kuyobora paruwase, uzumva abapadri barwana bapfa amafaranga cyangwa abagore, cyangwa abandi ngo basuzuguye Monseigneur. Hari umupadri wigeze kuduha inyigisho ha mbere nkiga Secondaire, maze aratubwira ngo ikintu kigiye gusenya Kiliziya ni P. A. F. ( Pouvoir- Argent- Femmes). Ibibera mu madini y’inzaduka byo ntawabivuga kandi byose bituruka ku bayobozi( Ubusambo, ubusambanyi, urwango n’ivanguramoko, ubutegetsi,...). Mujye musengera mu mitima yanyu, kandi tuzabazwa urukundo n’impuhwe twagize ku isi, ntabwo tuzabazwa amasengesho menshi twavuze, gusenga amashapule, kurara mu byumba by’amasengesho, kwiyicisha inzara,... cfr Matthieu 25,31-45. Tujye tumenya ko abanyamadini benshi nta muhamagaro bagira, ahubwo ni abacuruzi, abatekamutwe, bya bindi polisi yita ubwambuzi bushukana. Imana itumurikire!

2
Mugunga Godfrey 2017-05-31 08:28:31

ndakeka abazungu umuriro bacanye umaze gufatwa bo ayabo bayakuyemo
none abandi bashaka gukuramo ayabo twarakangutse niho ibibazo biri kuvuka

3
Charles 2017-05-30 12:27:19

Iri sesengura rikozwe n’umuntu wibwira ko azi inyigiisho ya Yezu, ariko nayo yasomye. Aza!some Yoh 17 yose.Yezu yasenze asaba ko abe bose baba umwe, none buriwese ngo yeretswe atatanya abakristu ngo abashingiye itorero. Kiliziya ya Yezu mwayiteyemo ibiremo shitani ibazaniye niyo mpamvu igeraho ikabatamaza. Analyse wakoze rero yose ni fausse kuko ishingiye ku bitekerezo bya muntu utarahaye agaciro isengesho rya Yezu ahubwo akamubeshyera ngo niwe wamutumye gutatanya abe.

4
ngira batware 2017-05-30 03:53:06

Muraho bakristo musoma IGIHE?
Isesengura rya Pasteur Habyarimana Désiré biragaragara ko ririmo ukuri ariko hari ibidahwitse umuntu ataceceka.
Aho yakoze ikosa rikomeye ni ku mpamvu ya 10 aho avuga ngo uwananiwe kutegeka abo mu rugo... none se bigaragara ko ikibazo yagize murugo atariwe cyaturutseho byagenda bite? urugero: umugore ashobora guta umugabo we Pasteur akigira mu bandi, pasteur ashobora kugira umugore udakijijwe cyangwa waguye...byose bigatuma atayobora neza his family. None se ubwo Désiré bimubayeho yata abakritsu be akareka kuyobora itorero ngo kuberako umugore we cyangwa umwana we yavuye mu gakiza cyangwa amuteza ibibazo mu rugo. Imyitwarire y’abana b’abapsteur se ni nde utayizi? ubwo rero ba se bagomba kureka kuba abashumba!
Ndakeka ko bishobora kuba bituruka kuri manque d’expérience ya pasteur Désiré. Uwamuha kuzongera gukora ririya sesengura mu 2030 hari byinshi yazahinduramo.
Nashimishwa n’uko Pasteur Désiré ansubiza ku rubuga cyangwa akorersheje IGIHE niba bishoboka.
Mbaye mushimiye.

5
Mery 2017-05-30 02:30:28

Ikibazo cy’amatorero ntuzagisanga muri Kiliziya gatorika. Muti Kubera iki ? amatorero ni nk’umucuruzi ucuruza ushinga isosiyeti we gusa agacuruza Bibliya. Ni Ukuvuga ko rishingira k’umuntu warishinze bikurikije impano ye bwite. Ubwo akagira abayoboke bacye cyangwa benshi bitewe nuko iyo busness yo kuvuga neza no kwizeza ibitangaza ababaye bemeye kumukurikira. Uzasanga ayo matorero arangwa ni ibikurikira:

1. kuba itorero rishingiye k’umuntu ku giti cye. Akeshi nyiritorero akiha amazina y icyubahiro. Ngayo Apotre, ubundi akitwerera ibyubahiro avanye ku madini azwi nk’abagotorika cyangwa abagrikani nguko bamwe biyita BISHOP... Bose ayo mazina baba bayihaye.

2. Nyiritorero aba ari iwe inyigisho zishingiyeho aribyo twitwa ububwiriza...niwe ntawe umuvuguruza, rimwe narimwe bamwe bakaroha abayoboke babo mu bintu biteye ubwoba...bati ntidutanga maraso, bati ntidukora umuganda ntitwishyura imisoro ...yewe hari n’abashora mu kwiyahura abayoboke babo.

3.uzasanga abo bashinze itorero ari bo banacunga umutungu, ugasanga biyubakiye amazo y’ibitangaza no kugenda mu modoka y’ibitangaza kandi byose bivuye mu maturo y’abayoboke....bwibuke abakurikiranywe n’ubutabera uko bangana.

Ibyo ntuzabisanga muri Kiliziya Gatorika cyangwa mu banglikani.
muri Gatorika uzasanga ibi bikurikira;

1. Ntawiha ubutumwa, Bishop wa diocèse atorwa na Papa. Papa nawe ntishyiraho atorwa n’abakaridinali.
bose batanga report y’ibyo bakorera kiliziya. Padiri Mukuru afite Bishop umugenga akamuha report ya Parish ashinzwe.
Bishop aha report i Roma buri imyaka 5 ba bishop bose bajya i Rome visite ad limina gutanga report. Ubikoze nabi agasimburwa kandi byarabaye mu Rwanda. Papa nawe aha report synode yaba bishop bo kw’isi baterana kenshi i Roma akanayiha abakaridanari bamutoye. Nawe aramutse ateshutswe bamuvanaho amategeko arabatiganya.

2. Padiri cyangwa Bishop ntiyigisha ibyo yishakiye yigisha ibyo kiliziya yose yemera atabikoze bamuvanaho.

3. Umutungo ntabwo uba w umupadiri cyangwa Bishop yewe habe na papa. Baragenda bakabisgira abaturage bashinzwe. Haba itandukanywa risesuye by umutungo w’umuntu ku giti cye n’ umutungo wa kiliziya.

Ngibyo ibitaba mu matorero bituma baryana ntihagire ubakiranura....ngizo ingufu za Kiliziya Gatolika, kandi yo abapadiri bayo baba ari intoranywa barize bihagije ibyo bikaba bitandukanye n’umuntu ubyuka mu kitondo ati nshinze itorero utazi iyo avumbutse.

6
John 2017-05-30 02:25:55

Ikibazo cy’amatorero ntuzagisanga muri Kiliziya gatorika. Muti Kubera iki ? amatorero ni nk’umucuruzi ucuruza ushinga isosiyeti we gusa agacuruza Bibliya. Ni Ukuvuga ko rishingira k’umuntu warishinze bikurikije impano ye bwite. Ubwo akagira abayoboke bacye cyangwa benshi bitewe nuko iyo busness yo kuvuga neza no kwizeza ibitangaza ababaye bemeye kumukurikira. Uzasanga ayo matorero arangwa ni ibikurikira:

1. kuba itorero rishingiye k’umuntu ku giti cye. Akeshi nyiritorero akiha amazina y icyubahiro. Ngayo Apotre, ubundi akitwerera ibyubahiro avanye ku madini azwi nk’abagotorika cyangwa abagrikani nguko bamwe biyita BISHOP... Bose ayo mazina baba bayihaye.

2. Nyiritorero aba ari iwe inyigisho zishingiyeho aribyo twitwa ububwiriza...niwe ntawe umuvuguruza, rimwe narimwe bamwe bakaroha abayoboke babo mu bintu biteye ubwoba...bati ntidutanga maraso, bati ntidukora umuganda ntitwishyura imisoro ...yewe hari n’abashora mu kwiyahura abayoboke babo.

3.uzasanga abo bashinze itorero ari bo banacunga umutungu, ugasanga biyubakiye amazo y’ibitangaza no kugenda mu modoka y’ibitangaza kandi byose bivuye mu maturo y’abayoboke....bwibuke abakurikiranywe n’ubutabera uko bangana.

Ibyo ntuzabisanga muri Kiliziya Gatorika cyangwa mu banglikani.
muri Gatorika uzasanga ibi bikurikira;

1. Ntawiha ubutumwa, Bishop wa diocèse atorwa na Papa. Papa nawe ntishyiraho atorwa n’abakaridinali.
bose batanga report y’ibyo bakorera kiliziya. Padiri Mukuru afite Bishop umugenga akamuha report ya Parish ashinzwe.
Bishop aha report i Roma buri imyaka 5 ba bishop bose bajya i Rome visite ad limina gutanga report. Ubikoze nabi agasimburwa kandi byarabaye mu Rwanda. Papa nawe aha report synode yaba bishop bo kw’isi baterana kenshi i Roma akanayiha abakaridanari bamutoye. Nawe aramutse ateshutswe bamuvanaho amategeko arabatiganya.

2. Padiri cyangwa Bishop ntiyigisha ibyo yishakiye yigisha ibyo kiliziya yose yemera atabikoze bamuvanaho.

3. Umutungo ntabwo uba w umupadiri cyangwa Bishop yewe habe na papa. Baragenda bakabisgira abaturage bashinzwe. Haba itandukanywa risesuye by umutungo w’umuntu ku giti cye n’ umutungo wa kiliziya.

Ngibyo ibitaba mu matorero bituma baryana ntihagire ubakiranura....ngizo ingufu za Kiliziya Gatolika, kandi yo abapadiri bayo baba ari intoranywa barize bihagije ibyo bikaba bitandukanye n’umuntu ubyuka mu kitondo ati nshinze itorero utazi iyo avumbutse.

7
Eliab Ladjab 2017-05-30 00:06:27

Nyakubahwa munyamakuru jye ndumva mwibeshye mubeshya n’abanyarwanda. itorero ntirikomoka mu kigiriki kuko na mbere y’uko abera bagera iwacu twari dufite itotero abanyarwanda bigiragamo indangagaciro hamwe n’umuco nyarwanda. Ntekereza ko ririya jambo wavuze waryitiranyije na Kiriziya, naho ubundi itorero ni umwimerere w’ikinyarwanda. Ndabashimiye

8
gaetan 2017-05-29 17:23:13

Nubwo byavuzwe na Pasiteri reka nisabire n aba padiri bacu ba kiliziya Gatolika babisome cyane padiri wacu Charles wa Regina Pacis nubwo nziko basugura ubumenyi bw abo bita aba protestant njyew ndakeka haribyo bakwiye kwigira aha.

9
laurent 2017-05-29 15:07:16

UWO UBIVUGA BIRAMWOROHEYE KUBIKORA NIKINDI KIBAZO.UTARANIRWA AGARAMYE WA KWIBWIRA KO IJURU RIRIHAFI.GUKUNDA UBUTUNZI BIFUZA GUKIRA VUBA,KWIHANGIRA IMIRIMO.GUHANURA IBINYOMA NIBINDI.IMANA NTIGIRA IDINI.D’APRES GHANDI.

10
Jeremie 2017-05-29 14:20:42

Pst. Desire arakoze kuri ubu busesenguzi ndahamya neza ko ibyo avuze ari ukuri. Abantu benshi bimitse ibigirwamana aho kwereka abantu urukundo rw’Imana no guca bugufi. Gukunda indamu n’umuzi w’ibibi byose, icyubahiro ndetse n’abagore nibyo bihanda bisenye amatorero

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza